Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
Go Back
Amateka arandikwa, amateka aravugwa, amateka akaba meza cyangwa akaba mabi, amateka y’u Rwanda, amateka y’Abanyarwanda yabayemo byose, amabi ashavuza cyane n’ameza ashimishije yagaruriye icyizere Abanyarwanda.
Uvuga ibyayo iyo atangiye kuyandika kenshi agira ikiniga, ariko yagera aho agera na none akamwenyura agacuma akarenga aho yicaye aharaga iminwe mudasobwa cyangwa ikaramu imutiza “wino” ngo yandike, abazasoma bazamenye, ariko cyane cyane abazasoma bazumve kandi bazazirikane ko kuba Umunyarwanda ari “don’t touch” n’ubwo iyo mvugo ari iya vuba aha ariko abayiduhaye barakarama kuko kuba Umunyarwanda ntako bisa, kuba Umunyarwanda wuje Ubunyarwanda ntibigira icyo wabinganya.
Amateka yacu nk’Abanyarwanda yashavuje benshi kandi atonesha benshi, bamwe barateteshwa, baratona bagirwa ibitangaza, abandi barakubiswe, boherezwa i Mahanga arabahanda, ababuza amajyo n’amaza, birukanwa hano no hakurya, impande zose ziba induru.
Abana b’u Rwanda baciriwe ishyanga, ishyano rihabwa intebe, Ubunyarwanda buhinduka ubwoko, Gahutu araganza, Gatutsi arandagazwa, Gatwa abura aho ashyirwa, u Rwanda amarira avamo imiborogo, imisozi y’u Rwanda isingiza intero ya “Turatsinze ga ye”, imvugo y’Abanyuramatwi ihabwa intebe.
Imyaka iricuma, amategeko ashyirwaho, amwe ahabwa amazina azira icyubahiro, amategeko icumi y’Imana ahindurwamo icumi ry’Abahutu, abonsa aho konsa Ubunyarwanda, bonsa amacakubiri, urubyiruko mu gihugu rumwe ruhabwa kwiga urundi ruhabwa akato. Icyari amahirwe kuri bose bamwe barakivutswa bangirwa kwiga, akazi barakimwa, inka ziranyagwa.
Ikitakwishe kiragukomeza, reka ndeke amatage ngaruke mu mahoro. Amahirwe yongeye gusekera u Rwanda, abakiri bato bafashe imiheto bafora nta guhusha, u Rwanda rusubizwa Abanyarwanda, Ubunyarwanda bugarura akuka. None rubyiruko twakora iki ngo Ubunyarwanda burambe kandi bumurikire u Rwanda none, ejo n’ejo bundi ndetse na kera hazaza?
Reka dusubize imyaka inyuma mu ntangiriro za 90, burya ababaye i mahanga barabizi ko amahanga ahanda, kuko kutagira igihugu biragatabwa iteka. Nyuma y’imyaka itabarika, ababyeyi baruha, abana batiga, inka zidakamwa akwiye, urubyiruko rutazuyaje rwanogeje gahunda, imbunda zijya ibitugu, amaboko araterura, imitwe irikorera batabarira u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ntabwo byari byoroshye kuko abo banganyaga imyaka na bo imihoro bayishyize hafi, maze ikinani nacyo kirahira kubaha icyo bashatse cyose maze imihana y’u Rwanda irakabona, utishwe yarakomeretse, utarakomeretse ku mubiri, umutima na roho byaraviriranye.
Mu 1994, Urubyiruko rw’Ingabo za FPR Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abicanyi bahata inzira ibirenge, na bo bagana amahanga, ariko ntawe ugira ukundi agize, Nyakubahwa “Afande PC” ati “Ntihagire Umunyarwanda uhera i mahanga’’, urubyiruko rw’igihugu rusingira imbunda rusubira ku rugamba, barasanira gutahana abana b’u Rwanda, Ubunyarwanda butangira indi nzira ifite ireme, Abanyarwanda turiga turigishwa, gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge igera hose, ndetse hashyirwaho by’umwihariko n’abayishinzwe, ariko ntibyarangirira aho.
Nyakubahwa Jeannette Kagame ati ‘hakenewe imyumvire ihamye kandi inoze mu Bayobozi bakuru b’Igihugu’, maze "Unity Club Intwararumuri” na yo ibona izuba n’ubu ritararenga kuko rigomba kumurika iteka ryose.
Rubyiruko nshuti z’u Rwanda n’Ubunyarwanda, amaboko yanyu ntagacogore, ururimi rwanyu ntirugahweme kuvuga ibyiza twagejejweho na “FPR Inkotanyi n’Ingabo zayo za RPA” ndetse n’abandi bose bahisemo igikwiye bakemera gufatanya na bo kuva yayobora igihugu. Kubisigasira ni ukwanga ikibi, kabone n’iyo cyaba gituruka ku mashyiga iwanyu, kabone n’iyo cyaba gikorwa n’ababyeyi banyu.
Uruhare rwanyu ni ntagereranywa, u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri ni mwe rureba, muzirikane ko kizira kikaziririzwa kugambanira u Rwanda, kirazira kikaziririzwa gutambamira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugenzwa n’inyungu bwite. Inda nini muyime amayira, gusambira ikije no kwimika ikinyoma mubyamagane.
Igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda kuva kera na kare cyagize urubyiruko rwagize ubutwari bukomeye, nta kurangazwa n’ababaye ibigwari ahubwo ni ugushikama mu itorero tukubaka Ubunyarwanda, abato kuri mwe mu batoze, abakuru kuri mwe mubasange muganire, nta gutatira igihango cy’Inkotanyi, nta gutatira Umuryango w’Abanyarwanda.
Nyakubahwa Jeannette Kagame ati “Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika”. Rubyiruko muhere aho mukomeze mukwirakwize urwo rumuri maze Abanyarwanda bose dususuruke, muhere aho mugabe amashami, mukomeze imbaraga murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside maze Ubumwe n’Ubwiyunge bikomeze bicengere imitima na roho z’Abanyarwanda bose.
Reka nsoze iyi yandiko ngira icyo mbisabira rubyiruko; u Rwanda nirweme kubera mwebwe, u Rwanda nirwogere kubera mwebwe. Bavuga ko urugerero rugira Imana, Imana y’i Rwanda nikomeze ibamurikire kandi namwe mumurikire abandi, muzire gusobanya mu minwe no mu ntambuko, muzire kugwa mu nka mutanguranwa ahubwo muyigwemo icyarimwe imigara itendera mu bitugu, maze Ubumwe mu Banyarwanda busakare imisozi igihumbi mu myaka ibihumbi n’ibihumbi.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by'Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Hon. Dr. Jean-Chrysostome NGABITSINZE
Latest updates
IMVO N’IMVANO Y’UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE MURI UNITY CLUB
NEWSLETTER "INTWARARUMURI": JANUARY-JUNE, 2024
Ikinyamakuru INTWARARUMURI: Mutarama-Nyakanga, 2024
Newsletter Intwararumuri: July-December 2023
Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023
The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali
In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022
On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years
H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat
Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda
What’s in the name?
The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation
Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari
1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango
Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year
Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research
Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi
On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service
#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth
#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members
#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit
06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament
The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans
31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place
October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation
September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism
Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”
The meaning and background of Intwararumuri
Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity
Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows
Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100
Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club
Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside
Unity Club joins reconciliation drive
Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana
Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies
Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016
Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize
The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)
First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club
The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide
First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity
Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame
Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho
Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone
Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo
Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside
Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows
Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom
Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose
Rwanda’s Journey Of Women Empowerment
Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030
U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore
Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame
Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady
Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro
IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi
Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders
Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho
“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame
Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali
Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality
Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga
"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge
“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye
Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye
"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds
First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans
Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20
Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide
Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza
“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa
Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma
Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose
“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe
Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke
Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”
Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya
Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”
"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"
First Lady Wins Global Leader Award
Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector
Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector
Upholding Inyumba’s Legacy
Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum
Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5)
Rwandans Reconciled At Over 80%
Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame
Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu
Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo
Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector
First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial
Fundraising For Nyundo Children In Rubavu
Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda
Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel
PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party
2011 Unity Club Award Ceremony
Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award
Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site
More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro
Children’s Christmas Party At Village Urugwiro
Word From The Chairperson Of Unity Club
Congratulation Message
Unity Club Honours Kagame
More Updates
News and Events
Go to News and EventsArticles
Go to ArticlesPublications
Go to publications