Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
Go Back
Umuryango wa Unity Club wateye inkunga igikorwa cyo gutaburura no gushyingura abatutsi bazize Jenoside bo m’Umurenge wa Cyanka, mu Karere ka Nyamagabe. Icyo gikorwa cyabaye tariki ya 26/02/2012 kuri Paruwasi ya Cyanika ahashyinguwe imbaga y’abatutsi irenga ibihumbi makumyabiri na bitanu.
Muri icyo gikorwa cyari gifite insangamatsiko igira iti : " Twigire kumateka twiyubaka", hanashyinguwe imibiri igera kuri 15 harimo na Padiri Joseph Niyomugabo, wayoboraga Paruwasi ya Cyanika.
Umuyobozi wungirije wa Unity Club, Inyumba Aloysia mw’izina rya Nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME, ati : "Ntibyoroshye kuvuga kuri uyu munsi, ariko nagirango mbwire buri wese uri hano nti "Impore" ! kandi mbifurije kubaho. Kuri uyu munsi n’ubwo ntabashije kuba ndi hano ariko nagira ngo mbabwire ko turi kumwe mu mutima kandi nkomeje imiryango yashyinguye kuri uyu munsi".
"Kuba iyi myaka ishize yose mutarashoboye gushyingura abavandimwe, ababyeyi, abana cyangwa se n’incuti zanyu mu cyubahiro, ni umutwaro utaraboroheye na gato. Ndabashimira kwihangana ndetse n’ubutwari mufite, kandi mbasaba kubikomeza", Minisitiri Inyumba.
Yakomeje avuga ko "Umuryango utibuka urazima" ! Kwibutsa amateka y’Ubufundu, ni ukuri kutoroshye kuvuga. Ni ukuri kuremereye imitima ya benshi ndetse n’amatwi, ariko ntitugomba gutinya ukuri kwacu. N’ubwo tutifuza kuba imbata z’amateka, tugomba kuyamenya, tukayasobanurira n’abana tubyara.
Ubwo butumwa bwashojwe hasabwa kwihanganisha abafite ababo bashyinguye hano, ndetse anasaba n’abandi bose batarababona gukomeza kwihangana. Yanemeye ko "Umuryango Unity Club uzakomeza kubaba hafi".
Mw’ijambo rya Mayor wa Nyamagabe, Mugisha Philbert, yishimiye inkunga umuryango wa Unity Club wabagejejeho nkuko Madame Jeannette KAGAME yari yayibasezeranyije abasura tariki ya 24/10/2011.
“ Prezida wa Unity Club, Madame Jeannette Kagame adusura umwaka ushize yatwijeje inkunga yo kubaka runo rwibutso rukarangira tugashyingura. Abanyamuryango ba Unity Club twafatanyije burimunsi kugirango uyumunsi ushoboke. Uyumunsi twari tumaze igihe tuwutegereje kuko hari hashize imyaka myinshi runo rwibutso rwubakwa”.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu mw’ijambo rye yagarutse kugikorwa Uinity Club yakoze. “Unity Club yatumye aho tugiye gushyingura haba ahantu hameze neza, hatunganyijwe”.
Alphonse Munyantwari, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo nawe yashimye igikorwa cya Unity Club. Ndashimira umuryango wa Unity Club kunkunga yateye kino kikorwa, ubushize madame Jeannette Kagame.
Imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 25 nibo bashyiguwe mucyibahiro ku rwibutso rwubatse neza muburyo bugezweho, kuburyo imibiri iri munzu yo mu kuzimu.
Mu Bufundu ubwicanyi n’acakubiri byatangiye kera
Nkuko byagarutsweho na’agiye bafata ijambo, amacakubiri no kwica abatutsi mu Karere ka Nyamagabe ari naho hitwaga mu Bufundu kera, ngo byatangiye muri za 1959. Honorable Jean Damascene Bizimana yabigarutseho. “Muri 1959 habaye ubwicanyi, muri 1963 nyuma y’gitero cy’Inyenzi zari ziturutse I Burundi nabwo birongera, muri 1973, na 1990 Inkotanyi zitera ndetse n’imperuka ya 1994”.
Hon. Bizimana yanagarutse kw’ijambo rya Kayibanda ryatumye amacakubiri n’ubwicanyi byiyongera. “ Niba Inyenzi ziteye zigafata Kigali, bizaba imperuka yihuse y’abatutsi”.
Mu gitambo cya misa cyatangiye saa yine cyanaranzwe n’ubuhamya bw’abarokokeye aho i Cyanika, aho ndetse hanagaragajwe ubutwari budasanzwe bwa Paadiri Yozefu Niyomugabo. Nyuma y’igitambo cya misa, imbaga y’abantu irangajwe n’abayobozi yerekeye ku rwibutso, hanashyirwa indabo kumva z’abashyinguwe.
Padiri Yozefu Niyomugabo yahunganye abanyeshuri 45 abageza I Bujumbura
Padiri Yozefu Niyomugabo, mugihe harimo kwicwa abatutsi muri 1973, yari Umuyobozi “Recteur” wa Petit Seminaire ya Kansi yashoboye kurokora abana 45 arabahungana abambukana I Burundi abageza kuri Petit Seminaire ya Kanyosha I Bujumbura.Yaje kuhaguma kugeza mu 1976 ubwo yajya gukomereza amashure ye muri Kaminuza ikomeye mubufaransa yitwa Sorbonne.
Yagarutse I Cyanika kuri Paruwase aba Curé wa Paroisse wiyo Paruwase ya Cyanika. Muri 1994, nyuma y’irasawa ry’ingege ya Habyarimana, kuri Paruwasi ya Cyanika hahungiye abatutsi benshi arabakira neza bose ndetse n’aba jandarume bamufasha gufunga umutekano. Nyuma y’ibyumweru 3, umwe muba jandarume abonye ko bikomeye amusaba guhunga, Padiri nawe aranangira ati : Sinshobora gusiga zino mpunzi zahungiye hano, sinasiga intama zanjye”.
Igitero cyabaye tariki 21/04/1994, impunzi ziricwa, abicanyi binjira muri paruwasi bazi ko nawe yapfuye. Ariko we na bagenzi we 3, umupadiri umwe naba seminari 3 bari bihishe kuri Centre de santé ya Cyanika,babifashijwemo na Juvénal Gasasira wari umu shoferi w’icyo kigo wari inshuti ye.Kuri tariki ya 24 Mata nibwo baje kuvumburwa n’abagororwa barimo gushyingura abishwe. Yahise yicwa abanje kwambikwa ubusa, ariko umupadiri n’umu seminari umwe baje kurokoka nubwo bari bakomeretse cyane.
Abbé Joseph Niyomugabo yari muntu ki ?
Abbé Joseph Niyomugabo yavukiye i Mushubi mu mwaka w’1941 Mwene Niyibizi na Nyirambibi Ansatasie, abatizwa 22/1/1953 ,ahabwa ubupadri I Orval Belgique 28/7/1968.
- 1968 Université ya Strasbourg na Rome
- 1971 Yabaye kuri Paruwasi ya Kansi akigisha no kuri Petit Seminaire i Kansi
- 1972 Yabaye Recteur wa Petit Seminaire ya Kansi
- 1973 – 1976 Aba kuri Petit Seminaire ya Bujumbura ( Kanyosha)
- 1976- 1979 Yiga université ya Sorbonne mu Bufransa
- 1979- 1984 Aba Vicaire + Secretaire wa Diyosezi
- 1985 – Aba Curé wa Paroisse Cyanika
- 1986 – 1992 Curé wa Paruwasi ya Cyanika + Vicaire Episcopal
- 1992- 1994 Curé wa Paruwasi ya Cyanika niho bamwiciye le 24/4/1994
Latest updates
Ikinyamakuru INTWARARUMURI: Mutarama-Nyakanga, 2024
Newsletter Intwararumuri: July-December 2023
Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023
The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali
In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022
On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years
H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat
Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda
What’s in the name?
The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation
Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari
1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango
Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year
Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research
Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi
On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service
#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth
#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members
#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit
06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament
The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans
31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place
October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation
September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism
Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”
The meaning and background of Intwararumuri
Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity
Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows
Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100
Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club
Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside
Unity Club joins reconciliation drive
Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana
Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies
Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016
Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize
The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)
First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club
The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide
First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity
Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame
Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho
Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone
Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo
Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside
Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows
Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom
Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose
Rwanda’s Journey Of Women Empowerment
Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030
U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore
Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame
Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady
Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro
IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi
Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders
Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho
“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame
Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali
Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality
Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga
"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge
“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye
Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye
"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds
First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans
Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20
Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide
Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza
“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa
Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma
Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose
“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe
Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke
Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”
Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya
Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”
"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"
First Lady Wins Global Leader Award
Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector
Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector
Upholding Inyumba’s Legacy
Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum
Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5)
Rwandans Reconciled At Over 80%
Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame
Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu
Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo
Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector
First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial
Fundraising For Nyundo Children In Rubavu
Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda
Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel
PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party
2011 Unity Club Award Ceremony
Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award
Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site
More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro
Children’s Christmas Party At Village Urugwiro
Word From The Chairperson Of Unity Club
Congratulation Message
Unity Club Honours Kagame
More Updates
News and Events
Go to News and EventsArticles
Go to ArticlesPublications
Go to publications