IMVO N’IMVANO Y’UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE MURI UNITY CLUB
Go Back
Biramenyerewe ko abayobozi, baba abatorwa ndetse n’abashyirwaho, iyo igihe kigeze busa ikivi cyabo bagasimburwa n’abandi. Ni uruhererekane! Abazi umukino wo gusiganwa abantu bahererekanya inkoni[agakoni] babyumva vuba! Ni uko mu buyobozi abantu basimburana, bagahererekanya inkoni, ni ukuvuga inshingano, maze urangije akaba yushije ikivi cye, hakinjiramo undi, na we utangiye icye kivi, bityo bityo!
Ibyo ariko si ko bimeze muri Unity Club!
Mu mwiherero wa kane wa Unity Club wabereye kuri Intare Conference Arena tariki 28 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri ari na we washinze uyu muryango, Nyakubahwa Madamu Jeannette KAGAME, yagarutse ku ihame ryo kudacyura igihe ku banyamuryango ba Unity Club. Ubwo yatangaga inyunganizi mu kiganiro ku myitwarire nyayo ikwiye kuranga Intwararumuri, Madamu Jeannette KAGAME yashimangiye uburemere bw’amahitamo yo kuba umunyamuryango by’igihe cyose ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri.
Yagize ati: “Tujya gushinga uyu muryango twiyemeje ko umunyamuryango ahora ari we by’igihe cyose (once a member, always a member). Ibi bifite uburemere buhagije ku buryo tugomba kubizirikana.”
Aha yunzemo agira ati: “Ariko ndagira ngo twisuzume nk’abanyamuryango twifuza kuzahamana.”
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME, mu mwiherero wa kane w’Abanyamuryango wabereye ku Intare Conference Arena tariki 28 Ukwakira 2023
Abanyamuryango ba Unity Club Intwarumuri ni abagize guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Birumvikana ko uri muri guverinoma uyu munsi ejo asimburwa n’undi, bityo bityo! Icyakora ukinjira muri guverinoma, uba winjiye muri Unity Club wowe n’uwo mwashakanye. Icyirenzeho, ni uko n’iyo utakiri mu nshingano, ukomeza kuba umunyamuryango wowe n’uwo mwashakanye.
Ubunyamuryango budacyura igihe!
Régine Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, ni umwe mu banyamuryango batangiranye na Unity Club. Avuga ko umuhate, kutarambirwa, kwicisha bugufi no kugira intego ihamye byaranze Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Jeannette KAGAME, ari byo byatumye we na bagenzi be basobanukirwa neza iri hame ryo kudacyura igihe, barigira iryabo, ibyo akaba ari na byo bikomeje kuranga abanyamuryango bose ba Unity Club, baba abatangiranye na yo ndetse n’abakinjira mu muryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Unity Club, Madame Régine IYAMUREMYE, umwe mu batangiranye n’uyu muryango mu mwaka w’1996
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente na we yashimangiye akamaro ko kudacyura igihe mu nshingano, ubwo yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club Intwararumuri ryabaye tariki 29 Ukwakira 2023, aho yagize ati: “Unity Club ni umuryango, aho uwabaye umuyobozi ahora ari umuyobozi. Awugumamo kandi agahora ari ijisho ry’Igihugu kugira ngo ibyagezweho bitangirika.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE asoza Ihuriro ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club tariki 29 Ukwakira 2023
Umunyamuryango wa Unity Club mu buzima bwe bwose arangwa no kudacyura igihe mu nshingano z’ubuyobozi. Agomba guhorana ubushake n’icyerekezo by’umuyobozi kandi agakomeza kuba intangarugero mu gushimangira ubumwe n’ubufatanye hagati y’Abanyarwanda muri rusange no hagati y’abanyamuryango ba Unity Club by’umwihariko.
Agomba guhora aharanira icyateza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda aho ari hose, kabone n’ubwo yaba atakiri muri guverinoma cyangwa uwo bashakanye atakiyirimo. Bivuze kandi ko ubaye umunyamuryango akomeza kwitwara neza mu buryo bumuhesha agaciro kandi bukagahesha na Unity Club Intwararumuri, ndetse agakomeza no kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ubwangamugayo, kuba intangarugero, kurangwa n’ukuri, kubaha abandi, kwiyoroshya no guca bugufi kuko ari byo bimugira INTWARARUMURI nyayo.
Hon. BIZIMANA Evariste hagati ya Hon. Patirisiya HAJABAKIGA na Hon. Valerie NYIRAHABINEZA, mu Ihuriro rya 15 muri 2022
Uhereye ibumoso ugana iburyo: Hon. Tony NSANGANIRA, Hon. Mathias HAREBAMUNGU na Hon. Ignace GATARE kuri Yubile y'imyaka 25 y’Umuryango Unity Club muri 2021
Hon. Sylvie KAYITESI Zainabu atanga ibitekerezo mu Ihuriro ryo muri 2017
Dr. Ezechias RWABUHIHI mu ihuriro rya 15 muri 2022
Kudacyura igihe (kuba umunyamuryango uhoraho), bidushoboza kuguma hamwe no kubahiriza inshingano nk'abayobozi, ku buryo n’iyo haba hari na benshi bava muri guverinoma ariko bakomeza kugirirwa icyizere no guhabwa izindi nshingano, cyangwa bari mu bikorera ku giti cyabo, bose hamwe bagatanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda twifuza.
Kuba umunyamuryango uhoraho muri Unity Club kandi ntibivuze ko hagize ushaka kuva muri uwo muryango yabibuzwa. Nk’indi miryango yose idaharanira inyungu, umunyamuryango afite uburenganzira bwo gusohoka mu muryango igihe yabisaba, ndetse n’iyo yitabye Imana ntabwo akomeza kuba umunyamuryango.
Gusa uko imyaka igenda isimburana, abanyamuryango bagiye basobanukirwa iby’iryo hame ryo kudacyura igihe, ku buryo kugeza ubu iyo mitekerereze y’ubunyamuryango budacyura igihe muri Unity Club, abanyamuryango bose bayumva kimwe, kandi bahora bayizirikana kubera ko ari imwe mu mahame y’ingenzi uwo muryango wubakiyeho. Ndetse banemeza ko urebye aho u Rwanda ruvuye, ugasubiza amaso inyuma ukibuka amateka mabi dusize inyuma iyo, ukibuka aho amacakubiri yagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda, wahitamo kudacyura igihe mu guhananira no kwimakaza icyazanira Abanyarwanda ubumwe burambye hagiti yabo n’iterambere ryabo muri rusange.
Muri Unity Club Intwararumuri, twahisemo UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE. Ni na yo mpamvu ku bufatanye n’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu 2017, Unity Club yabaye icyitegererezo mu ishyirwaho ry’amahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu turere twose tw’Igihugu. Ayo mahuriro agizwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abazibayemo, abayobozi n’abahoze ari abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bakomoka muri ako karere n’abandi bavuga rikumvikana. Intego ni ubudacyura igihe mu nshingano, gusenyera umugozi umwe mu guharanira no kwimakaza Ubumwe hagati y’abo bayobozi ubwabo, mu baturage aho batuye no mu gihugu hose muri rusange, dore ko Ubumwe ari bwo musingi w’iterambere rirambye mu rwatubyaye.
By’umwihariko muri uku kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana k’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, Abanyamuryango ba Unity Club bakaba bifatanya n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, gukumira icyabuhungabanya, kurandura inzitizi zihari ndetse n’uburyo ayo mahuriro yakomeza kubigiramo uruhare.
Hon. Francis KABONEKA yifatanyije n’Ihuriro ry’Akarere ka Karongi
Hon. Jean Chrysostome NGABITSINZE na Hon. Jeannette BAYISENGE, bifatanyije n’abagize Ihuriro mu Karere ka Nyaruguru
Hon. Papias MUSAFIRI mu nama y’Ihuriro ry’Akarere ka Huye
Amb. Charles MURIGANDE i Nyanza
Hon. Seraphine MUKANTABANA nawe yifatanyije n'Abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Nyanza
Ni iki umuryango n’abawugize bungukira mu kudacyura igihe?
Unity Club ni umuryango utari uwa Leta, wubakiye ku mahame y’impinduramatwara asanzwe azwi ku isi yose mu gufasha gukumira umwiryane n’amacakubiri hagati y’abanyamuryango. Anafasha kandi kubaka umuryango uramba kandi uha agaciro abawugize n’ibitekerezo byabo. Muri ayo mahame harimo; kwimakaza umuco w’ibiganiro mu banyamuryango, kwishyira hamwe nta vangura iryo ari ryo ryose, guhuza no guhuriza hamwe, ubutwararumuri, kuzana impinduka zirambye n’ukudacyura igihe.
Kuba umunyamuryango wa Unity Club adacyura igihe mu muryango no mu nshingano z’ubuyobozi, bituma yunguka ubumenyi ahora avoma ku banyamuryango ba Unity Club akiri muri guverinoma, n’iyo ayivuyemo, cyangwa iyo arimo gukorera umuryango muri za komisiyo za Unity Club enye ari zo: Komisiyo y’Imiyoborere Myiza n’Uburenganzira Bungana, Komisiyo y’Igenamigambi no Gushaka Imari, Komisiyo y’Ubusabane, Imibereho myiza n’Ubukangurambaga bw’Abanyamuryango, na Komisiyo y’Ubushakashatsi n’Itumanaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Régine Iyamuremye, asobanura uburyo inyungu zo kudacyura igihe zirenga zikagera no ku bagenerwa bikorwa ba Unity Club. Agira ati:
“Unity Club ni urubuga rw’ibiganiro no kungurana ibitekerezo ku banyamuryango, aho tugaragaza ubufatanye bushingiye ku bwubahane, kujya inama no gushyira imbere inyungu z’abagenerwabikorwa bacu. Ibi bituma ibyo dukora birushaho kwizerwa kandi tukagera ku nshingano twiyemeje. Kudacyura igihe muri Unity Club bituma duhora dutozwa, twibukiranya kandi duhererekanya izo ndangagaciro ku Banyarwanda muri rusange no ku bandi bayobozi bakiri bato by’umwihariko.”
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME, ari kumwe n’abandi Banyamuryango nyuma y’Umwiherero w’Abanyamuryango wabaye muri 2022
Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, Umunyamuryango w’icyubahiro wa Unity Club Intwararumuri, ari kumwe n’abandi Banyamuryango mu Ihuriro ngarukamwaka rya 12 ryabaye muri 2019
Inkuru yanditswe na:
Hon. Tugireyezu Vénantie,
Umunyamuryango wa Unity Club,
Komisiyo y’Ubushakashatsi n’Itumanaho
Latest updates
IMVO N’IMVANO Y’UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE MURI UNITY CLUB
NEWSLETTER "INTWARARUMURI": JANUARY-JUNE, 2024
Ikinyamakuru INTWARARUMURI: Mutarama-Nyakanga, 2024
Newsletter Intwararumuri: July-December 2023
Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023
The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali
In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022
On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years
H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat
Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda
What’s in the name?
The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation
Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari
1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango
Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year
Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research
Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi
On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service
#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth
#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members
#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit
06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament
The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans
31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place
October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation
September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism
Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”
The meaning and background of Intwararumuri
Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity
Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows
Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100
Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club
Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside
Unity Club joins reconciliation drive
Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana
Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies
Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016
Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize
The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)
First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club
The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide
First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity
Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame
Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho
Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone
Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo
Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside
Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows
Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom
Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose
Rwanda’s Journey Of Women Empowerment
Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030
U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore
Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame
Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady
Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro
IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi
Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders
Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho
“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame
Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali
Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality
Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga
"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge
“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye
Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye
"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds
First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans
Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20
Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide
Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza
“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa
Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma
Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose
“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe
Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke
Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”
Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya
Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”
"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"
First Lady Wins Global Leader Award
Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector
Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector
Upholding Inyumba’s Legacy
Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum
Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5)
Rwandans Reconciled At Over 80%
Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame
Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu
Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo
Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector
First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial
Fundraising For Nyundo Children In Rubavu
Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda
Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel
PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party
2011 Unity Club Award Ceremony
Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award
Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site
More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro
Children’s Christmas Party At Village Urugwiro
Word From The Chairperson Of Unity Club
Congratulation Message
Unity Club Honours Kagame
More Updates
News and Events
Go to News and EventsArticles
Go to ArticlesPublications
Go to publications