1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
Go Back20 October 2021
Turi mu 1996, ni ku wa Kane ku kazuba k’agasusuruko, nicaye iwacu ku Gasharu ku irembo ry’akazu katari kure ya nyakatsi, nta nzozi, nta migabo, nta migambi, nta cyerekezo niha, ntawukimpa, sinzi niba nzasoza aya mashuri abanza, kurota ayisumbuye byo ndabyumva nko kwisumbukuruza. Ibyajye ni nk’ibya ya nyoni twajyaga tuganira turi abana tugira tuti: “Mbe Samusure wa Rusunzu, nzapfa cyangwa nzakira?” Ndabara ubukeye.
Ubwo ndi aho gutyo ariko, hari undi wicaye i Kigali kapitali mu Rwanda, urimo gutekereza cyane; ararara amajoro adasinziriye yibaza kuri ejo hanjye - nako hacu hazaza, aribaza uko tuzabaho, aribaza uko tuzatura duturanye tukaramba muri iki Gihugu kimaze iminsi 730 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ari mu ntekerezo nyambukiranyabinyejana ngo tuzabe mu Rwanda ruzira umwaga!
Itsa gato! Banza uhumeke. Ibuka uko byari bimeze muri icyo gihe, cyangwa uko umubyeyi yakubwiye byari bimumereye, niba wari uhari humiriza amaso gato umbwire icyo ubonye; niba utari uhari reka nkubwire: U Rwanda rwasaga n’urwari rwapfuye, u Rwanda rwari rwarangiye, nta cyizere cyo kubaho, nta cyizere cy’ubuzima. Byose ni zeru, kuburyo kubona umuntu wicara akajya mu ntekerezo, akajya mu bucurabwenge, agatekereza ko tuzongera kubaho biragoye. Ushobora bene ibi niwe muntu Nyambukiranyabinyejana, ni umwe uboneka mu binyagihumbi.
Uwatekerezaga atyo ariko, si njyewe njyenyine arimo gutekerereza. Si wowe wenyinye! Arimo gutekerereza abandi benshi : Arimo gutekerereza umwana ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abe bose agasigara iheruheru, arimo gutekerereza umwana wabonye iwabo bica bagenzi be biganaga mu ishuri, arimo gutekerereza abapfakazi bigunze, arimo gutekerereza umwana wavukiye ishyanga uje mu Rwanda yakuze babwira ko rutemba amata n’ubuki.
Ibyo yabirenze atekereza cyane kurushaho; arimo gutekereza iby’ikibondo aheruka kumva cyavutse mama we bamukoreye ibya mfura mbi, arimo gutekereza iby’umwana baheruka kumubwira utazi gakondo ye kuko yatandukanye n’abe muri Jenoside yadutwaye abasaga miliyoni; aritsa umutima agatekereza ku mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihurizo rirakomeye cyane, kurisasanura ntibyoroshye.
Mvuze ibyo ahari wumva ndakuvuze, ariko reka nkubwire ko hari n’ibindi biremeye cyane ntavuze. Simvuze ko wenda yahindukiraga akareba uwo atwaje umutwaro akamubwira iby’abanyagwa b’abacengezi, iby’imyumvire idahuye ya bamwe mu bo bakorana muri guverinoma, iby’abakozi ba leta bahembwa kawunga, patte jaune, ibishyimbo n’amavuta, iby’Igihugu gikora kidafite ingengo y’imari n’ibindi byinshi ntarondora ariko nzi ko twese tuzi, twabonye, twasomye, twabwiwe.
Kera kabaye araryama, dore ko yari amaze iminsi ananiwe cyane kubera ibyo bitekerezo byose, abyutse abwira uwo atwaje ati: “Narose inzozi kandi urabizi ndazikabya; narose wikoreye umutwaro uremereye cyane uza wihuta ungeze hafi urambwira uti: ‘nyakira ndananiwe cyane ntwaza uru ruhembe n’ubundi twasezeranye ubufatanye muri byose, ntera ingabo mu bitugu urugamba ni bwo rutangiye ; kandi aka Kigeli IV Rwabugiri ajya gutera Ankole uru rugamba ntirusaba Imana yeze rurasaba intwari zemye”. Nguko uko Umutwaza w’Umutware yinjiye mu ngamba.
Bidateye kabiri, Unity Club Intwararumuri iravuka. Hari ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 1996.
Iravuka yo kabyara!
Iravuka yo gaheka!
Iravuka yo kagira inka!
Iravuka ngo ubumwe buganze!
Iravuka ngo ubwiyunge busage!
Iravuka ngo urumuri rwongere rwake!
Iravuka twongera kuganura ubumwe!
Iravuka twongera kuganura ukuri!
Iravuka twongera kuganura i Rwanda!
Iravuka ngo twongere tuganuze uRwanda
Muti se “noneho mbatwaye he? Mbaganishije he? Unity Club n’Umuganura bije bite? Bihuriye hehe?”
Nyemerera Ngusogongeze ku Muganura
Mu mateka y'u Rwanda, Umuganura wari umuhango ngarukamwaka usumba iyindi, wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura. Muri uwo muhango, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda uvuye impande zose z’Igihugu, umwihariko wa buri karere nawo ukamurikwa.
Umuganura wari umwanya mwiza wo kuganira ku ntekerezo z’i Rwanda – idewoloji. Yego abantu barateranaga bagasangira, bakagena icyerekezo cy’ahazaza h’Igihugu ariko binjiraga no mu ntekerezo za kure cyane bagacura ubwenge bw’igihe kirekire cy’uko u Rwanda n’abarutuye bazaba babayeho, uko bazaba bitwara n’intekerezo zizaba zibagize.
Ndatekereza ko aha noneho ubyumvise neza, Unity Club Intwararumuri nk’ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, ishingwa mu 1996 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, igitekerezo ngenga cyari ukugarura ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bwarasenyutse biturutse ku mateka y’imiyoborere mibi yabibye urwango n’ivangura bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu bumwe n'ubwiyunge yatuganuje ubwe kandi agatuma Intwararumuli kujya kuganuza Abanyarwanda bose iyo mbuto y’ubumwe, ni byo byatumye twongera kubaho nk’Igihugu, nibyo byatumye njye nawe twibazaga niba ejo hacu hazagira isura ubu dususurutse, ni bwo bwatumye wa mwana wari ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bapfakazi bari bigunze, wa mwana wavukiye ishyanga, cya kibondo cyavutse ku mubyeyi bakoreye ibya mfura mbi, wa mwana utazi inkomoko ye, wa mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi na wa wundi wari ufite uwe ufungiye ibyaha bya Jenoside ndetse na bamwe bibohoye ingoyi y’ishyamba bagatsinda ikinyoma, bongera kumva u Rwanda, bakumva icyanga cyo kubaho no kugira Igihugu; muri macye twongeye kuganura kubaho, nibwo twongeye kuganura urumuri rwo kubaho nyako.
Bwari ubwiru buhambaye!
Nkivuga ku Muganura, nyemerera nkubwire ko mu gikorwa cyawo nyirizina habimburaga umuhango wo kwaka amasuka ibwami, byakorwaga mu kwezi kwa Kanama kanamira Nzeri ariko kwa munani, hagakurikiraho umuhango wo guturutsa imbuto, aho babibaga zimwe mu mbuto nkuru z’i Rwanda arizo uburo n’amasaka; bigakorwa mu kwezi kwa Nzeri. Hakurikiragaho kujyana umurorano – uburo cyangwa amasaka byabaga bigenewe kuzavamo umutsima w’umuganura w’ibwami, mu mpera za Mutarama. Nyuma y’umurorano, hakurikiragaho kujya kuzana igitenga ibwami, bigakorwa mu mboneko za Gashyantare. Icyiciro cya nyuma cy’Umuganura kwari Ukuganuzwa n’umwami intekerezo ngari yo kuba umwe, kurwanira ishyaka u Rwanda, bigakurikirwa no kwakira amasaka n’uburo, kuvuga umutsima no kuganura. Bakongera bagahabwa imbuto kandi bagahanurwa kutayirya. Nta Munyarwanda urya imbuto arayibiba!
Iyo ibirori by’Umuganura byahumuzaga ibwami, buri mutware bamuhaga ibyuhagizo byo kuhagira (gutanga umugisha) inka, imirima n’abantu yayoboraga, nawe akajya gucyura ibirori by’umuganura. Yishimanaga n’abaturage ku musozi ayoboye ari nako abagezaho umugisha w’umwami. Abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo. Ni muri icyo gitaramo hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.
Imiryango nayo yarateranaga, umutware w’umuryango akayobora umuhango n’ibirori byakurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza kuri uwo munsi w’umuganura, kuko buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura. Ibirori by’Umuganura byizihizwaga ku mwero w’amasaka. Iyo umwana yezaga amasaka, yaragendaga akaganuza umubyeyi we. Na we akamubwira ati: “nuko ugende uhinge weze”.
Umuganura n’icyo Unity Club yaganuje u Rwanda
Kuva mu mwaka w’1996 ubwo hajyagaho Unity Club Intwararumuri, Abanyarwanda batangiye kuganura ku Bumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abasaga miliyoni imwe.
Nk’uko Umuganura wari ugamije kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, guhera mu muryango kugeza mu nzego z’imiyoborere, ukaba n’umwanya wo kwishimira umusaruro no gusabana hagati y’abayobozi n’abaturage, niko byangenze no kuri Unity Club Intwararumuri.
Umukuru w’u Rwanda yaganuje ubumwe n’ubwiyunge abagize Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye nabo baganuza abandi bayobozi, abo nabo baragenda baganuza n’umuturage w’i Shangi na Shagasha, uw’i Ruhanga na Mbandazi, uw’i Sovu na Sibagire, uw’i Zaza na Janja, uw’i Fumbwe na Janjagiro, uw’i Kibugabuga na Ngeruka, uwa Rwempasha na Katabagemu, uwa Buranga na Vunga, uwo ku Gasoro na Mutende, uwo ku Nkombo no ku Ntenyo, uw’i Rutunga na Gasabo n’ahandi hose mu Gihugu.
Nta washidikanya ko igitekerezo cyo kongera kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda kirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri cyaje ari Igitekerezongenga ndetse gihatse ibindi kuko cyongeye gushimangira isano-muzi “Ubunyanyarwanda” dukomora iyo kwa Gihanga, ariwe watangije Umuganura mu Rwanda. Kuba Umuyobozi Mukuru wacu yarabitekereje, yagaruye intekerezo zari zaratakaye, yagaruye intekerezo zari zarashenywe, yagaruye intekerezo zari zarazimye.
Muri uru rugendo rw’imyaka 25 Unity Club Intwararumuri imaze, Umuyobozi Mukuru wayo Nyakubahwa Jeannette Kagame arangaje imbere Intwararumuri zose, baganuje u Rwanda n’Abanyarwanda ibikorwa byinshi birimo: Gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’Isano-muzi iduhuza nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihango cy’Urungano by’umwihariko mu bato.
Muri iyi myaka 25 ya Unity Club Intwararumuri kandi twabonye byinshi cyane;
Twabonye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bongera kubaho;
Twabonye ababyeyi b’intwaza bongera gukomera baratwaza;
Twabonye ababuze amacumbi bongera kubona aho kuba;
Twabonye abana batagiraga epfo na ruguru bongera kwiga ;
Twabonye ba bana bareze abandi bongera gukomera, barashinga barahamya ;
Twabonye abarokotse bomorwa ibikomere bavuga ubuhambya ndetse baragenda bakira;
Twabonye abagize uruhare muri Jenoside bemera icyaha basaba imbabazi;
Twabonye abakomoka ku bakoze Jenoside biyambura ipfunwe baterwaga n’abo bakomokaho;
Twababonye bavuga, baganira, ndetse bakangurira abandi kuvuga.
Yewe, twabonye byinshi byiza cyane!
Nyamara ariko, n’ubwo kuva mu 1996, Unity Club yaganuje Abanyarwanda Umurage w’Ubumwe n’Ubwiyunge watumye tugera kuri byinshi, hari Abanyarwanda bamwe barumbije – kuko bakibangamira ubumwe n’ubwiyunge, hari Abanyarwanda barumbije bakigaragaza guhakana no gupfa Jenoside yadutwaye abacu, aba bakwiye gukeburwa; niyo mpamvu twe abaganujwe dukwiye gukomeza kuganuza abarumbije bitarindiriye ko izuba rirenga. Dukwiye kubaganuza ngo basubire ku isoko muzi iduhuza nk’Abanyarwanda. Mvuga ibi kandi ndazirikana ko abato bakwiye gukomeza guhabwa imbuto y’ubumwe kugira ngo bazabibe mu murima mwiza bityo bazasarure urumuri rw’ibyiza.
Muri iyi sabukuru y’imyaka 25 rero ni ngomba ko nk’Abanyarwanda twongera kugaruka ku bikorwa binini cyane Unity Club Intwararumuri yaganuje Abanyarwanda (kuko umuganura atari ibiryo) tukarebera kure cyane mu myaka 25 iri imbere no kurenza tukibaza tuti: “Tuzaba twaraganuje iki u Rwanda?”
Ni umukoro mpaye buri wese, ariko kugira ngo hatagira ugirango ndamusiganyije reka nshyireho itafari ryange muri iki gitekerezo: Mubona bidakwiye ko hatekerezwa Ikigega cy’Umuganura, muri icyo kigega buri wese akajya ashyiramo nke ku mbuto yejeje mu rwego rwo kuganuza Igihugu n’Umuryango Nyarwanda nk’uko kera byahoze? Hanyuma ku ntekerezo y’ubumwe buri wese agahigira u Rwanda ko azahora arutamika abato bagakurana iyo mbuto y’ubumwe?
Ntekereza ko Umuntu wese aramutse aganuje u Rwanda uko umwaka utashye, imbuto ye ikabikwa neza mu kigega ahatagera imungu kuko kizira kurya imbuto, yazongera kubibwa ndetse ikera nyinshi kurushaho! Ntekereza kandi ko buri mubyeyi wese agiye atamika umwana ibere akanamutamika u Rwanda nk’uko Cyilima yabisabye, yaba atanze umusanzu ukomeye cyane!
Gutamika abato u Rwanda, ni ukubakundisha u Rwanda, ni ukubatamika Ndi Umunyarwanda; iyi Ndi Umunyarwanda nayo ikaba kwemera kuba uw’u Rwanda, rukaba urwawe ukarubamo narwo rukakubamo, ukarugendamo, rukakugendamo, ukarukunda, ukarurera, ukarurinda, byaba na ngombwa ukarwitangira, iyi sano ikaba igihango kizira gutatirwa ubuziraherezo.
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club yarebye kure cyane atuganuza intekerezo zishingiye ku kubaka UBUMWE bwacu nk’Abanyarwanda, abo yaganuje twese nk’Abanyarwanda turahari kandi dukwiye kumva ko uwo muganura uzamara imyaka ibihumbi n’ibihumbi; ibi bivuze ko twe twawuhawe dukwiye gukomeza kuganuza abacu, abacu bakaganuza abandi bityo tukazakomeza kuganura ubumwe ingoma ibihumbi.
Ararekwa ntashyira, reka mpfundike, mbe ndambitse ikaramu gato.
U Rwanda twimana kandi tuzimana iteka n’iteka ni rweme!
BAMPORIKI Edouard
Umunyamuryango wa Unity Club akaba n’Umunyamabanga wa Leta
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
Latest updates
25 October 2024
IMVO N’IMVANO Y’UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE MURI UNITY CLUB
14 October 2024
NEWSLETTER "INTWARARUMURI": JANUARY-JUNE, 2024
12 September 2024
Ikinyamakuru INTWARARUMURI: Mutarama-Nyakanga, 2024
05 April 2024
Newsletter Intwararumuri: July-December 2023
05 April 2024
Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023
06 February 2022
The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali
27 December 2021
In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022
10 December 2021
On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district
25 October 2021
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years
25 October 2021
H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration
22 October 2021
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat
21 October 2021
Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda
20 October 2021
What’s in the name?
20 October 2021
The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation
20 October 2021
Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari
20 October 2021
1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
20 October 2021
Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango
20 October 2021
Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
20 October 2021
Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
20 October 2021
Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
15 July 2021
Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year
30 June 2021
Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research
28 June 2021
Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi
22 May 2021
On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level
20 May 2021
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service
17 May 2021
#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth
15 May 2021
#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members
15 April 2021
#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit
22 March 2021
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit
07 November 2020
06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament
04 November 2020
The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans
03 November 2020
31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place
02 November 2020
October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation
30 September 2020
September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism
20 August 2020
Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”
05 August 2020
The meaning and background of Intwararumuri
21 July 2020
Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity
29 June 2017
Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows
29 June 2017
Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100
17 June 2017
Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club
05 June 2017
Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside
05 June 2017
Unity Club joins reconciliation drive
05 June 2017
Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana
05 June 2017
Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation
05 June 2017
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
28 March 2017
Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies
27 December 2016
Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016
05 December 2016
Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize
13 November 2016
The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)
13 November 2016
First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club
05 November 2016
The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide
05 November 2016
First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity
05 November 2016
Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
04 November 2016
Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame
02 November 2016
Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho
31 October 2016
Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone
17 October 2016
Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo
18 July 2016
Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside
03 July 2016
Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows
09 March 2016
Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom
09 March 2016
Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose
08 March 2016
Rwanda’s Journey Of Women Empowerment
08 March 2016
Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030
07 March 2016
U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore
07 November 2015
Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame
07 November 2015
Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady
13 August 2015
Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa
25 May 2015
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
12 February 2015
Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro
12 February 2015
IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi
10 November 2014
Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders
10 November 2014
Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho
08 November 2014
“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame
07 November 2014
Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali
01 April 2014
Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality
01 April 2014
Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga
29 March 2014
"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge
29 March 2014
“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye
26 March 2014
Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye
26 March 2014
"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds
17 December 2013
First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans
17 December 2013
Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20
02 December 2013
Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide
27 November 2013
Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza
27 November 2013
“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa
27 November 2013
Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma
27 November 2013
Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose
26 November 2013
“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe
23 November 2013
Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke
21 November 2013
Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”
21 November 2013
Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
21 November 2013
Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya
21 November 2013
Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”
14 October 2013
"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"
08 May 2013
First Lady Wins Global Leader Award
29 January 2013
Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector
14 December 2012
Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector
14 December 2012
Upholding Inyumba’s Legacy
14 December 2012
Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum
26 November 2012
Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5)
21 November 2012
Rwandans Reconciled At Over 80%
21 November 2012
Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame
15 November 2012
Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu
24 July 2012
Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
19 July 2012
Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo
10 July 2012
Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector
26 June 2012
First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial
23 April 2012
Fundraising For Nyundo Children In Rubavu
23 April 2012
Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
23 April 2012
Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
07 February 2012
Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda
20 December 2011
Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel
20 December 2011
PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party
11 October 2011
2011 Unity Club Award Ceremony
10 October 2011
Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award
12 April 2011
Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site
29 December 2010
More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro
28 December 2010
Children’s Christmas Party At Village Urugwiro
25 November 2010
Word From The Chairperson Of Unity Club
25 November 2010
Congratulation Message
16 October 2010
Unity Club Honours Kagame
More Updates