Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
Go Back
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza.
Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abijanditse mu bwicanyi bahunga igihugu n’imiryango yabo ndetse abandi barafungwa.
Muri uko kongera imbaraga mu kubaka inzego z’uburezi, hashingiwe ku guha amahirwe angana ku Banyarwanda bose bitandukanye n’ibyakorwaga mbere ya 1994 aho kubona umwanya mu ishuri iryo ari ryo ryose byashingiraga ku ivangura ry’amoko ndetse no ku Karere k’aho umuntu akomoka.
Ibi kandi binashimangirwa n’ibikorwa by’ivanguramoko byagaragaraga mu mashuri atandukanye mu gihugu, ndetse bamwe bakirukanwa abandi bakicwa bazira ko ari Abatutsi.
Urugero rumwe ni itotezwa n’iyirukanwa mu mashuri makuru n’ayisumbuye mu mwaka wa 1973 aho abanyeshuri b’Abatutsi birukanywe hirya no hino mu gihugu. Ibi bigaragara mu buhamya bwakusanijwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu gihe hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, 23 na 24. Icyo gihe bamwe ibyo kwiga barabihagaritse, abandi bashaka uko bakomeza kwiga mu bihugu bahungiyemo.
Ibikorwa birivugira
Ibarura ryo mu burezi “Education Statistics” ryo mu mwaka wa 2019 ritwereka ko umubare w’abanyeshuri ku byiciro byose by’uburezi mu Rwanda wari 3.753.366, uw’abakozi ukaba 97.954 na ho amashuri yose akaba 13.466.
Mu cyegeranyo kiri gukorwa muri uyu mwaka wa 2021, umubare w’amashuri uziyongeraho 608 mashya yahanzwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo ndende abanyeshuri bakora.
Umubare w’abarimu na wo uziyongeraho abagera kuri 31.930, bihwanye n’inyongera ya 30% mu mwaka umwe gusa. Uwabona iyi mibare yakeka ko ariko byahoze mbere ya 1994 ariko si ko biri kuko kuva mu 1994 umubare w’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye wiyongereyeho 62.7%; umubare w’abarimu wiyongeraho 77.4%.
Amashuri Makuru na Kaminuza na yo yavuye kuri arindwi agera kuri 40 harimo na kaminuza mpuzamahanga; abanyeshuri bayarimo bava ku 3.228 bagera ku 72.128 bihwanye n’ubwiyongere bwa 94.8%. Ibi ntibyabaye ku bw’impanuka ahubwo ni uko Ubunyarwanda bwarushije agaciro ivangura rishingiye ku moko n’uturere byari byarahawe icyicaro mu Burezi bw’u Rwanda hagamijwe guheza bamwe no kwikubira ku bandi.
Usibye kandi kwiga mu mashuri y’imbere mu gihugu, hashyizweho gahunda yo korohereza Abanyarwanda bafite ubumenyi kwiga mu bihugu by’amahanga kugira ngo bajye guhaha Ubumenyi baze gufatanya n’Abandi Banyarwanda kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse ndetse no kwihutisha iterambere ryacyo. Ibi kandi byashingiraga ku bushobozi bw’Umuntu hatitawe ku bwoko cyangwa Akarere; ahubwo bishingira ku bushobozi.
Bamwe muri twe twahawe ayo mahirwe turi abahamya babyo kandi dutewe ishema n’igihugu cyaduhaye amahirwe yo kwiga ndetse no kugikorera. Byose nta kindi byashingiyeho, ni Ubunyarwanda bwashyizwe imbere n’abatabaye ndetse bakanabohora igihugu. Turabashimira
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri
Nk’uko bikorwa mu zindi nzego zitandukanye z’igihugu, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahawe intebe mu nzego zose z’uburezi. Ni yo mpamvu mu mashuri yose ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Ministeri y’Uburezi hari gahunda ihoraho yo kuganira ku Bunyarwanda, isano iruta izindi twese dusangiye, hashingiwe ku nsanganyamatsiko tugezwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bufatanye na Unity Club-Intwararumuri.
Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko ibibazo by’ivangura iryo ari ryo ryose bigenda bihinduka amateka mu mashuri, bitandukanye n’uko byahoze kuko imvururu n’imyivumbagatanyo yaheraga buri gihe mu mashuri. Ibi bitanga icyizere ku gihugu cy’ejo hazaza kuko urubyiruko ruri mu mashuri ari wo mubare munini w’Abanyarwanda. Ibi biganiro kuri Ndi Umunyarwanda bishimangirwa kandi n’umuco w’ubutore mu mashuri aho abanyeshuri bashishikarizwa kuba umwe, gukunda igihugu no kucyitangira bibaye ngombwa.
Ibi byose bijyana no kwigisha amateka nyakuri urubyiruko ruri mu mashuri, kugira ngo bamenye neza ibyabaye birinde ko hari uwakongera kubasubiza inyuma. Amacakubiri yigishijwe igihe kinini mu mashuri, ni ngombwa rero ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda iba imwe mu masomo y’ingenzi yigishwa mu mashuri mu rwego rwo kubaka ubumwe mu banyeshuri n’abarezi babo.
Ndi Umunyarwanda ni inkingi ya mwamba yo kubaho kwacu nk’Abanyarwanda. By’umwihariko, ikwiye kuba intero ya buri wese uri mu rwego rw’uburezi mu Rwanda kuko ni ho hategurirwa Abanyarwanda bazakomeza kureberera ubusugire n’iterambere rirambye ry’igihugu.
Urubyiruko nirusobanukirwa n’abo ruri bo, rukamenya ko ibirutanya biruta ibirutandukanya, nta kabuza ruzakomeza gusigasira ibyagezweho no gukomeza gushakisha icyateza u Rwanda imbere. Aho guta umwanya mu bidusubiza inyuma, dushyire ingufu mu kuzamura ireme ry’uburezi budaheza, butajegajega, kandi bwubakiye kuri “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by'Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Hon. Dr. Valentine UWAMARIYA
Latest updates
IMVO N’IMVANO Y’UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE MURI UNITY CLUB
NEWSLETTER "INTWARARUMURI": JANUARY-JUNE, 2024
Ikinyamakuru INTWARARUMURI: Mutarama-Nyakanga, 2024
Newsletter Intwararumuri: July-December 2023
Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023
The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali
In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022
On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years
H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat
Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda
What’s in the name?
The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation
Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari
1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango
Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year
Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research
Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi
On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service
#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth
#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members
#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit
06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament
The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans
31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place
October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation
September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism
Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”
The meaning and background of Intwararumuri
Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity
Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows
Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100
Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club
Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside
Unity Club joins reconciliation drive
Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana
Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies
Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016
Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize
The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)
First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club
The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide
First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity
Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame
Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho
Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone
Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo
Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside
Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows
Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom
Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose
Rwanda’s Journey Of Women Empowerment
Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030
U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore
Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame
Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady
Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro
IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi
Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders
Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho
“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame
Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali
Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality
Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga
"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge
“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye
Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye
"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds
First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans
Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20
Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide
Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza
“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa
Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma
Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose
“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe
Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke
Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”
Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya
Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”
"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"
First Lady Wins Global Leader Award
Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector
Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector
Upholding Inyumba’s Legacy
Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum
Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5)
Rwandans Reconciled At Over 80%
Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame
Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu
Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo
Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector
First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial
Fundraising For Nyundo Children In Rubavu
Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda
Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel
PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party
2011 Unity Club Award Ceremony
Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award
Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site
More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro
Children’s Christmas Party At Village Urugwiro
Word From The Chairperson Of Unity Club
Congratulation Message
Unity Club Honours Kagame
More Updates
News and Events
Go to News and EventsArticles
Go to ArticlesPublications
Go to publications