Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Go Back
Abakurambere b’intwari bahanze u Rwanda bagiye buhoro buhoro bubaka umuco Nyarwanda, uwo Abanyarwanda bose bahuriyeho, ukaba ariwo ubagira abo bari bo. Uwo muco ugizwe n’indangagaciro na kirazira byagiye bishyirwaho ngo bifashe umuryango n’u Rwanda kuba mu mahoro n’umutekano, kubaka imbaraga zo guteza imbere igihugu no kukirinda guhungabana.
Amateka atwereka ko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibizazane byagerageje kurusenya, ariko ko muri ibyo bihe byose hagiye haboneka Abanyarwanda b’intwari banze guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda, bakitangira kurinda igihango cy’Ubunyarwanda bakarokora u Rwanda.
Mu gutegura iyi nyandiko ku “Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda” twaganiriye n’abantu batandukanye barimo Musenyeri Rucyahana Jean, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’ibihe by’amage u Rwanda rwaciyemo; Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko kandi akaba yarayoboye Itorero ry’Igihugu rigira uruhare runini mu kwigisha Ubunyarwanda, Prof. Pierre Rwanyindo Ruzirabwoba, umusaza w’imfura y’u Rwanda kandi uzi amateka menshi yarwo.
Twaganiriye kandi na bamwe mu Barinzi b’Igihango tubabaza igihango barinze icyo aricyo n’uruhare ibikorwa byabo byagize kandi bikomeza kugira mu kubaka Ubunyarwanda.
Abo twaganiriye twababajije icyo kuri bo Ubunyarwanda bisobanuye, bose bagiye bahuriza ku kuvuga ko Ubunyarwanda ari ikirango cyangwa ikivugo rusange cy’Abanyarwanda twarazwe n’abakurambere, kiranga Abanyarwanda aho bari hose, kikagaragarira mu muco wabo ugizwe n’indangagariro na kirazira biyobora imitekerereze, imyumvire, imyitwarire, imibanire, imivugire, inshingano biranga Abanyarwanda.
Muri izo ndangagaciro harimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no kurushakira ineza ndetse no kuba witeguye kurinda, kurwanirira no guteza imbere u Rwanda n’abarutuye bose, byaba ngombwa ukaba warwitangira.
Ubunyarwanda kandi ni igitekerezo ngega igihugu cyacu cyubakiyeho, ni ingabo ikingira u Rwanda n’Abanyarwanda, ni amasezerano y’ubudakemuka n’ubudahemukirana, ni ikintu kiba muri twe kituranga nk’Abanyarwanda (the Rwandan spirit), ku buryo ukoze ibitandukanye nacyo, bavuga bati “si uw’i Rwanda yo gatsindwa!”
Iyo uri Umunyarwanda, uba ufitanye igihango n’abandi Banyarwanda bose cyitwa “Ubunyarwanda”, gikwiriye kugenda kigukuriramo kigushoramo imizi, gikubiyemo ibyo byose tumaze kuvuga byerekana Ubunyarwanda icyo ari cyo.
Mu mibanire n’abandi Banyarwanda ndetse n’abantu muri rusange, Umunyarwanda ufite Ubunyarwanda muri we arangwa no kuba imfura n’inyangamugayo izira guhemuka no kugamburuzwa n’ibihe, kandi akarangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana.
Mu Mwiherero wa Unity Club wo mu 2020, Madamu Jeannette Kagame, yatanze igisobonura cyiza cy’Ubunyarwanda gikubiyemo ibyo bose abandi bavuze, agira ati “Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajegeje kandi ishegesha umusingi u Rwanda rwubatseho ariwo “Ubunyarwanda”, cyakora nanone ntabwo yashoboye kuwusenya ngo ruhere nk’uko turi bubigarukeho, kuko hari bamwe mu Banyarwanda banze gutatira icyo gihango cy’Ubunyarwanda bafitanye n’u Rwanda n’Abanyarwanda, biyemeza kukirinda ndetse bamwe baranagipfira, banga kuba ba mpemuke ndamuke. Ijabo ry’abo Banyarwanda banze gutatira igihango cy’Ubunyarwanda mu gihe cy’amahina n’amage nk’ayo u Rwanda rwaciyemo mu 1994 ni ryo ryagaruriye u Rwanda n’Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, bagiheraho bongera kubaka igihugu gifite ijambo n’icyubahiro mu ruhando mahanga kandi gihesha ishema abagikomokaho bose aho bari hose.
Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, mu gihe cy’iminsi 100 yonyine u Rwanda rwapfushije abana barwo barenze miliyoni. Birumvikana ko gupfusha abantu bangana batyo mu gihe cy’amezi atatu gusa, byashegeshe u Rwanda, birusigira agahinda, intimba, n’umubabaro.
Iyo u Rwanda ruza gupfusha abantu bangana gutyo bishwe n’umutingito, iruka ry’ibirunga cyangwa imyuzure nabwo byari gusigira Abanyarwanda umubabaro n’agahinda byinshi no kurakarira Imana yemeye ko ibyo yaremye byivumbagatanya bikatwicira abantu bikanadusenyera. Icyakora byo byari kwihanganirwa, agahinda n’umubabaro bikaba byashira vuba, Abanyarwanda bakiyegeranya bakongera kwiyubaka, bakubaka n’igihugu cyabo vuba.
Iyo u Rwanda ruza kuba rwaratewe n’ikindi gihugu, kikaza gifite ubugome bw’indengakamere, kikatwicira abantu bagera kuri miliyoni nabyo byari kutubabaza cyane, ariko ahari byo twari gushobora kubyumva no kubyihanganira tuvuga tuti ‘abantu baduteye si abantu b’i Rwanda bo gatsindwa’, ni inyamaswa z’inkazi zitagira ubumuntu na buke muri zo. Nabwo byari kutworohera kwisuganya no kongera kwiyubaka.
Icyashegeshe kigashengura imitima y’Abanyarwanda ndetse n’iy’abandi bantu bagira ubumuntu muri bo, ni uko abo bantu barenze miliyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro bikozwe n’abari abaturanyi, abavandimwe, abo bakoranaga, abo biganaga, ababavuraga kwa muganga ndetse n’ababayoboraga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, harimo no mu matorero n’amadini.
Abakoze ubwo bwicanyi bari bataye Ubunyarwanda n’ubumuntu ku buryo kuri bo nta Mututsi wagombaga kugirirwa imbabazi yaba igitambambuga, umwana, umusore, inkumi, umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, yewe ndetse n’ukiri mu nda ya nyina. Yewe n’Umuhutu utarashakaga kwifatanya n’abo bicanyi cyangwa washakaga guhisha Abatutsi baramwicaga.
Muri uwo murava wo kurimbura Abatutsi, n’Umuhutu wananirwaga kwerekana ko ari Umuhutu, baramwicaga kugira ngo batibeshya hakagira Umututsi urokoka.
Icyo gihe n’Umunyarwanda wavukaga ku Muhutu n’Umututsi baramwicaga bavuga ngo ntabwo ari Umuhutu nyawe, keretse iyo yabaga yafashe uruhande rw’abicanyi, agafatanya nabo guhiga Abatutsi.
Ibi tubivugiye kugira ngo twibutse ko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, warebaga ubukana bw’ibyabaye mu Rwanda yageze aho yibaza niba koko Abanyarwanda ari abantu, bagira ubumuntu muri bo. Hari benshi, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bageze aho babona ko bitazashoboka ko Abatutsi n’Abahutu bashobora kongera kubana mu gihugu kimwe, gisangiye icyerekezo kimwe, bagasubira gusangira gupfa no gukira.
Bamwe nka Nyakwigendera Col Kadhafi wategekaga Libya na George Moose wari Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavugiye ku mugaragaro ko babona u Rwanda rukwiriye gucibwamo kabiri hakabaho “Hutuland” izatuzwamo Abahutu na “Tutsiland” izatuzwamo Abatutsi.
Iki gitekerezo cyo guca u Rwanda mo Hutuland na Tutsiland, FPR-Inkotanyi yacyamaganiye kure kuko yo yemeraga ko icyo abana b’u Rwanda bapfana kandi basangiye aricyo “Ubunyarwanda n’u Rwanda” gikomeye cyane kandi kirusha imbaraga ibibatandukanya byose, ko n’ubwo abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakifuza gusenya Ubunyarwanda, bishoboka kongera kubwubaka, bukongera bukatubera umusingi cyangwa ibuye rikomeza imfuruka y’inzu yacu “Rwanda”, mu gihe u Rwanda rwagira abayobozi barukunda kandi bakunda Abanyarwanda bose nta vangura.
Muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi baroshyemo u Rwanda, habonetsemo inyenyeri nkeya zuzuyemo uwo mucyo Madamu Jeannette Kagame, yavugaga ariwo “Ubunyarwanda”, zagize abo ziboneshereza muri iryo joro ndetse na n’ubu zikituboneshereza, kuko ni zo zashubije Abanyarwanda ubumuntu, agaciro n’icyizere cy’ejo hazaza.
Izo nyenyeri zabonesheje muri uwo mwijima w’icuraburindi ni Ingabo z’Umuryango FPR-Inkotanyi zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikagira abo zirokora. Izo nyenyeri kandi ni Abarinzi b’Igihango, banze gutatira igihango Abanyarwanda bafitanye ari cyo Ubunyarwanda, banga guhemukira Umunyarwanda uwo ariwe wese, baba bamuzi cyangwa batamuzi, banga kwifatanya n’abamuhiga ngo bamwice ahubwo bitangira kumutabara no kumukiza n’ubwo kubikora kwari uguhara amagara yabo.
Ni koko kandi benshi mu Ngabo z’Inkotanyi no mu Barinzi b’Igihango, bapfuye barimo batabara Abanyarwanda. Bari bafite guhitamo gutatira igihango, ntibagerageze gutabara Abatutsi bahigagwa bukware, maze bakibera ba “mpemuke ndamuke”, cyakora bo bahisemo kutagamburuzwa n’ibihe.
Abo Barinzi b’Igihango n’izo Ngabo z’Inkotanyi bakoze ibyo Umwami Yuhi V Musinga yigeze kuvuga agira ati “Aho gutatira u Rwanda cyangwa kurutanga mu maboko y’abatindi batagira umutima, uzemere urwitangireho igitambo na mbere wari kuzagenda utabihisemo. Wowe uzazima ariko u Rwanda rwo ntiruzazima kandi kutazima kwarwo ni wo muzuko wawe nk’Umunyarwanda.”
Impamvu mvuga ngo izo nyenyeri zatse muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi, ari zo Ngabo z’Inkotanyi n’Abarinzi b’Igihango, zadushubije ubumuntu, agaciro n’icyizere cyo kubaho by’ejo hazaza Jenoside yakorewe Abatutsi yari yatwambuye twese nk’Abanyarwanda ni izi:
Abanyarwanda tujye dutekereza uko tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa n’abanyamahanga boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) cyangwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyangwa se ikindi gihugu cyose cyari kuba cyarafashe icyemezo cyo kuza gutabara Abanyarwanda. Ubu twari kuba tubaho dufite ikimwaro n’isoni birenze ubwenge, kuko kugeza na n’ubu twari kuba tukibaza niba koko Abanyarwanda turi abantu buntu.
N’ubwo abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakagerageza no gusiga icyo cyasha Abanyarwanda benshi bashoboka, kuba na none harabonetse Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kurwanya no gutsinda ayo mahano, byasubije Abanyarwanda ubumuntu. Byerekanye ko Abanyarwanda turi abantu nk’abandi bose ku Isi ko tubamo abeza n’ababi, dushobora gukora ibikorwa bibi n’ibyiza nk’andi moko yose, ko Jenoside atari urugingo karemano rw’Abanyarwanda, ko yatewe n’ubuyobozi bubi kandi hari Abanyarwanda banze icyo kibi, bakakirwanya kandi baragitsinda, ubu bakaba baharanira kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, ubwiyunge, amahoro, umutekano n’iterambere ry’abarutuye bose ntavangura.
Nimugerageze kandi gutekereza uko Abanyarwanda tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa na FPR-Inkotanyi nk’uko yabikoze cyangwa se n’ikindi gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga, maze tugasanga nta Munyarwanda n’umwe wigeze ugerageza gutabara no guhisha mugenzi we, yaba umuturanyi we, umunyeshuri we, uwo basengana, uwo bakorana cyangwa se atanamuzi akamutabarira gusa ko ari Umunyarwanda cyangwa umuntu nkawe. Byari kuba ari amahano y’agahomamunwa kuko ntaho twari kuzavana imbaraga zo kongera kubana no kwizerana nk’Abanyarwanda.
Kuba rero harabayeho Abanyarwanda bitangiye gutabara no guhisha Abanyarwanda bahigwaga, bagasangira ibyabo byose kandi byarashoboraga kubaviramo gupfa nk’uko byagenze kuri bamwe, byahaye Abanyarwanda icyizere cy’uko “nta bapfira gushira” kandi ko “nta rwamaze abatabazi”.
Mu Rwanda habonetsemo abantu banze gutatira Igihango cy’Ubunyarwanda, banga kugamburuzwa n’ibihe bikomeye u Rwanda rwarimo, aho ubutegetsi bwariho bwategekaga Abahutu kwica Abatutsi, utabikora na we ukaba wabizira, biyemeza gupfa bakora icyiza aho gukizwa no kubeshwaho no gukora ikibi no guhemuka.
Abo Banyarwanda bahawe izina ryiza ry’Abarinzi b’Igihango kuko barinze igihango duhuriyeho ari cyo “Ubunyarwanda”. Badusubije agaciro ko kuba abo turi bo, Abanyarwanda, bafite indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga mu bihe byose byaba iby’amahoro cyangwa iby’amage. Mu by’ukuri n’Ingabo z’Inkotanyi zitangiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo zihagarariwe n’Umusirikare Utazwi mu Ntwari z’u Rwanda, na zo ni Abarinzi b’Igihango, uwo Musirikare Utazwi akwiriye no kubahagararira mu Barinzi b’Igihango. Bose berekanye icyo kuba Umunyarwanda ari cyo, mu gihe bitari byoroshye kuba Umunyarwanda, ndese byasabaga kubyitangira.
Abarinzi b’Igihango ni urugero rufatika rw’Umunyarwanda nyawe urangwa n’Ubunyarwanda bugaragarira mu ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, harimo gukunda no kurwanira ineza y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kudahemukira u Rwanda n’Abanyarwanda uko byaba bimeze kose ukaba wahitamo kwitanga ugapfa aho guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda, kwanga no kurwanya akarengane gakorerwa Umunyarwanda uwo ariwe wese, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo by’umwihariko amacakubiri, kutubaha ubuzima no gutesha agaciro undi muntu, kuba inyangamugayo ukarangwa n’ubupfura bugaragarira mu gukunda no guharanira ukuri, kwicisha bugufi no korohera bagenzi bawe uretse abagizi ba nabi.
Abarinzi b’Igihango bigisha mu buryo bufatika icyo kuba Umunyanrwanda aricyo kandi berekana ko bishoboka kuba Umunyarwanda urangwa n’Ubunyarwanda nk’uko abakurambere babyifuje.
Igishimishije kandi gitera ibyiringiro bizima byo kuzagira u Rwanda rwiza rurangwa n’Abanyarwanda nyakuri, batewe ishema ryo kuba Abanyarwanda, ni uko mu Barinzi b’Igihango harimo Abanyawaranda b’ingeri zose, urubyiruko, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru, abize n’abatize, abakene n’abakire byerekana koko ko “Ubunyarwanda” ari ikirango cyangwa ikivugo rusange gikwiriye kuranga buri wese.
Urugero rwiza twatanga rwerekana ko n’umwana ukiri muto yaba Umunyarwanda wuzuye Ubunyarwanda ni urwa Uwamahoro Grace wari umwana w’imyaka 11 mu 1994, wafashe uruhinja arukuye kuri nyina bari bamaze kwica kandi atabazi, araruhungana arujyana muri Zaïre, arwitaho asangira narwo utwo na we yabaga abonye kugeza aho arutahukaniye. Uwo mwana yaramureze arakura, amushyira mu ishuri, ariga arangiza amashuri yisumbuye.
Abarinzi b’Igihango babereye u Rwanda n’Abanyarwanda urugero rwiza rw’Umunyarwanda u Rwanda rwifuza uwo ariwe, babaye igisobanuro gifatika cy’Ubunyarwanda, kigaragarira buri wese kitari amagambo gusa umuntu ashobora kwibaza ko ari icyifuzo cyangwa inzozi umuntu adashobora kugeraho.
Ibyo Abarinzi b’Igihango bakoze mu bihe by’amage nk’ibyo twaciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu buzima bukakaye kuri benshi u Rwanda rwisanzemo nyuma ya Jenoside byigishije kandi bikomeza kwigisha icyo “Ubunyarwanda” ari cyo ndetse bikanubaka “Ubunyarwanda”; byigisha abana, urubyiruko n’Abanyarwanda b’ingeri zose muri rusange icyo Ubunyarwanda cyangwa “Ndi Umunyarwanda” ari cyo mu buryo bufatika.
Rumwe mu ngero zifatika z’uburyo Abarinzi b’Igihango bigishije ndetse bakubaka Ubunyarwanda ni abanyeshuri b’i Nyange babigiyeho, bituma bemera gupfa aho kwihakana Ubunyarwanda, bemera gupfa nk’Abanyarwanda aho gukira nk’Abahutu bitandukanyije na bagenzi babo b’Abatutsi, ubwo baterwagwa n’Abacengezi mu 1997.
Urundi rugero rwiza rw’uburyo Abarinzi b’Igihango bigisha kandi bakubaka Ubunyarwanda n’urw’Abarinzi b’Igihango nka Mukankaka Rosa wagizwe umupfakazi agapfusha n’abantu bo mu muryango we benshi cyane ariko akitangira kurera no gufasha abana b’Abanyarwanda batagira kivurira abo aribo bose nta kubatandukanya harimo ndetse n’abana b’abantu bafungiwe kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abera Abanyarwanda urugero rwiza n’icyitegererezo cyo kubabarira no kunga ubumwe byubaka Ubunyarwanda.
Abarinzi b’Igihango bagira uruhare runini hirya no hino mu gihugu muri gahunda zitandukanye zigamije kubaka Ubunyarwanda nk’iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, iya Ndi Umunyarwanda, iy’Itorero ry’Igihugu aho batangamo ubuhamya bwabo bagamije kwimakaza indagagaciro z’urukundo, ubwitange, ubutwari no kwanga guhemuka; kwanga no gukumira ivangura iry’ariryo ryose, kwironda n’amacakubiri; kugira umutima wo gufasha n’impuhwe no kudatatira isano dusangiye cyangwa igihango cy’Ubunyarwanda byose bifatanyiriza hamwe kubaka Ubunyarwanda.
Hatari hatera icyorezo cya COVID-19, Abarinzi b’Igihango bakundaga kujya kuganiriza urubyiruko mu mashuri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagatanga n’ubuhamya bwabo bwerekana icyo Ubunyarwanda ari cyo, ko kandi kubwubaka no kuburinda bishobora no gusaba kubwitangira.
Abarinzi b’Igihango twaganiriye bavuga ko icyabateye gukora ibikorwa by’ubumuntu n’ubutwari ari uko ababyeyi babo babareze babakangurira gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose batavanguye, kudahemuka no kugira umutima w’impuhwe, kugira ubutwari no kutagamburuzwa n’ibikomeye bazahura nabyo mu buzima ngo babe bahemuka, ariko cyane cyane benshi bavuze ko babitewe no kwemera no kubaha Imana, bumva ko hejuru yo gusangira Ubunyarwanda n’abo batabaye cyangwa se bagerageje kugirira umumaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo, bumvaga ari n’abavandimwe kuko bose ari abana b’Imana. Hafi ya bose bavuga ko bumva ari Imana yabibashoboje kandi ariyo ikomeza kubashoboza no mu byo bakora bigamije kubaka Ubunyarwanda.
Ntabwo byoroshye gushyira imibare aho tugeze mu rugendo rwo kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’aho abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babusigiye aharindimuka, ariko iyo urebye aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze, ukareba uko Abanyarwanda babanye kandi bafatanyiriza hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere, uko Abanyarwanda basigaye bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda ndetse n’agaciro biha kandi n’ako amahanga abaha, ukareba ubushake n’ubutwari Abanyarwanda bafite byo kurwanira igihugu cyabo no kukitangira, birerekana ko tumaze gutera intambwe ishimishije mu kongera kubaka Ubunyarwanda, abakurambere bahanze u Rwanda baturaze.
Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ku wa 4 Nyakanga 2014 ubwo twizihizaga ku nshuro ya 20 Kwibohora kw’Abanyarwanda, kubaka Ubunyarwanda twabishobojwe n’uko Abanyarwanda twahisemo ibintu bitatu bikomeye birimo Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ubwo ibyari bimaze kuba ndetse n’amajwi menshi hirya no hino ku Isi yatubwiraga ko bidashoboka; Kugira imiyoborere myiza iha agaciro buri Umunyarwanda wese ariko kandi akabazwa ibyo ashinzwe no Kwigirira icyizere gikomeye n’indoto ndende z’aho u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kugera mu kwiteza imbere.
Nta washidikanya ku rukundo, ubwitange n’ibikorwa byiza by’Abarinzi b’Igihango n’Ingabo z’Inkotanyi byabaye urugero rwiza n’urufatiro rukomeye mu kubaka Ubunyarwanda no kudushoboza gushyira mu bikorwa ayo mahitamo atatu akomeye yayoboye u Rwanda mu myaka 27 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by'Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Dr. Charles MULIGANDE
Latest updates
IMVO N’IMVANO Y’UBUNYAMURYANGO BUDACYURA IGIHE MURI UNITY CLUB
NEWSLETTER "INTWARARUMURI": JANUARY-JUNE, 2024
Ikinyamakuru INTWARARUMURI: Mutarama-Nyakanga, 2024
Newsletter Intwararumuri: July-December 2023
Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023
The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali
In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022
On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years
H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration
First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat
Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda
What’s in the name?
The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation
Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari
1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango
Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year
Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research
Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi
On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service
#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth
#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members
#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit
Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit
06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament
The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans
31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place
October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation
September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism
Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”
The meaning and background of Intwararumuri
Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity
Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows
Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100
Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club
Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside
Unity Club joins reconciliation drive
Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana
Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies
Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016
Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize
The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)
First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club
The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide
First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity
Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame
Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame
Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho
Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone
Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo
Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside
Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows
Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom
Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose
Rwanda’s Journey Of Women Empowerment
Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030
U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore
Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame
Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady
Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro
IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi
Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders
Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho
“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame
Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali
Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality
Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga
"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge
“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye
Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye
"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds
First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans
Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20
Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide
Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza
“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa
Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma
Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose
“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe
Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke
Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”
Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi
Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya
Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”
"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"
First Lady Wins Global Leader Award
Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector
Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector
Upholding Inyumba’s Legacy
Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum
Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5)
Rwandans Reconciled At Over 80%
Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame
Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu
Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo
Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector
First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial
Fundraising For Nyundo Children In Rubavu
Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe
Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo
Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda
Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel
PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party
2011 Unity Club Award Ceremony
Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award
Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site
More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro
Children’s Christmas Party At Village Urugwiro
Word From The Chairperson Of Unity Club
Congratulation Message
Unity Club Honours Kagame
More Updates
News and Events
Go to News and EventsArticles
Go to ArticlesPublications
Go to publications