Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda

Go Back

20 October 2021

Abakurambere b’intwari bahanze u Rwanda bagiye buhoro buhoro bubaka umuco Nyarwanda, uwo Abanyarwanda bose bahuriyeho, ukaba ariwo ubagira abo bari bo. Uwo muco ugizwe n’indangagaciro na kirazira byagiye bishyirwaho ngo bifashe umuryango n’u Rwanda kuba mu mahoro n’umutekano, kubaka imbaraga zo guteza imbere igihugu no kukirinda guhungabana.

Amateka atwereka ko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibizazane byagerageje kurusenya, ariko ko muri ibyo bihe byose hagiye haboneka Abanyarwanda b’intwari banze guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda, bakitangira kurinda igihango cy’Ubunyarwanda bakarokora u Rwanda.

Mu gutegura iyi nyandiko ku “Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda” twaganiriye n’abantu batandukanye barimo Musenyeri Rucyahana Jean, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’ibihe by’amage u Rwanda rwaciyemo; Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko kandi akaba yarayoboye Itorero ry’Igihugu rigira uruhare runini mu kwigisha Ubunyarwanda, Prof. Pierre Rwanyindo Ruzirabwoba, umusaza w’imfura y’u Rwanda kandi uzi amateka menshi yarwo.

Twaganiriye kandi na bamwe mu Barinzi b’Igihango tubabaza igihango barinze icyo aricyo n’uruhare ibikorwa byabo byagize kandi bikomeza kugira mu kubaka Ubunyarwanda.

Abo twaganiriye twababajije icyo kuri bo Ubunyarwanda bisobanuye, bose bagiye bahuriza ku kuvuga ko Ubunyarwanda ari ikirango cyangwa ikivugo rusange cy’Abanyarwanda twarazwe n’abakurambere, kiranga Abanyarwanda aho bari hose, kikagaragarira mu muco wabo ugizwe n’indangagariro na kirazira biyobora imitekerereze, imyumvire, imyitwarire, imibanire, imivugire, inshingano biranga Abanyarwanda.

Muri izo ndangagaciro harimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no kurushakira ineza ndetse no kuba witeguye kurinda, kurwanirira no guteza imbere u Rwanda n’abarutuye bose, byaba ngombwa ukaba warwitangira.

Ubunyarwanda kandi ni igitekerezo ngega igihugu cyacu cyubakiyeho, ni ingabo ikingira u Rwanda n’Abanyarwanda, ni amasezerano y’ubudakemuka n’ubudahemukirana, ni ikintu kiba muri twe kituranga nk’Abanyarwanda (the Rwandan spirit), ku buryo ukoze ibitandukanye nacyo, bavuga bati “si uw’i Rwanda yo gatsindwa!”

Iyo uri Umunyarwanda, uba ufitanye igihango n’abandi Banyarwanda bose cyitwa “Ubunyarwanda”, gikwiriye kugenda kigukuriramo kigushoramo imizi, gikubiyemo ibyo byose tumaze kuvuga byerekana Ubunyarwanda icyo ari cyo.

Mu mibanire n’abandi Banyarwanda ndetse n’abantu muri rusange, Umunyarwanda ufite Ubunyarwanda muri we arangwa no kuba imfura n’inyangamugayo izira guhemuka no kugamburuzwa n’ibihe, kandi akarangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana.

Mu Mwiherero wa Unity Club wo mu 2020, Madamu Jeannette Kagame, yatanze igisobonura cyiza cy’Ubunyarwanda gikubiyemo ibyo bose abandi bavuze, agira ati “Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajegeje kandi ishegesha umusingi u Rwanda rwubatseho ariwo “Ubunyarwanda”, cyakora nanone ntabwo yashoboye kuwusenya ngo ruhere nk’uko turi bubigarukeho, kuko hari bamwe mu Banyarwanda banze gutatira icyo gihango cy’Ubunyarwanda bafitanye n’u Rwanda n’Abanyarwanda, biyemeza kukirinda ndetse bamwe baranagipfira, banga kuba ba mpemuke ndamuke. Ijabo ry’abo Banyarwanda banze gutatira igihango cy’Ubunyarwanda mu gihe cy’amahina n’amage nk’ayo u Rwanda rwaciyemo mu 1994 ni ryo ryagaruriye u Rwanda n’Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, bagiheraho bongera kubaka igihugu gifite ijambo n’icyubahiro mu ruhando mahanga kandi gihesha ishema abagikomokaho bose aho bari hose.

Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, mu gihe cy’iminsi 100 yonyine u Rwanda rwapfushije abana barwo barenze miliyoni. Birumvikana ko gupfusha abantu bangana batyo mu gihe cy’amezi atatu gusa, byashegeshe u Rwanda, birusigira agahinda, intimba, n’umubabaro.

Iyo u Rwanda ruza gupfusha abantu bangana gutyo bishwe n’umutingito, iruka ry’ibirunga cyangwa imyuzure nabwo byari gusigira Abanyarwanda umubabaro n’agahinda byinshi no kurakarira Imana yemeye ko ibyo yaremye byivumbagatanya bikatwicira abantu bikanadusenyera. Icyakora byo byari kwihanganirwa, agahinda n’umubabaro bikaba byashira vuba, Abanyarwanda bakiyegeranya bakongera kwiyubaka, bakubaka n’igihugu cyabo vuba.

Iyo u Rwanda ruza kuba rwaratewe n’ikindi gihugu, kikaza gifite ubugome bw’indengakamere, kikatwicira abantu bagera kuri miliyoni nabyo byari kutubabaza cyane, ariko ahari byo twari gushobora kubyumva no kubyihanganira tuvuga tuti ‘abantu baduteye si abantu b’i Rwanda bo gatsindwa’, ni inyamaswa z’inkazi zitagira ubumuntu na buke muri zo. Nabwo byari kutworohera kwisuganya no kongera kwiyubaka.

Icyashegeshe kigashengura imitima y’Abanyarwanda ndetse n’iy’abandi bantu bagira ubumuntu muri bo, ni uko abo bantu barenze miliyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro bikozwe n’abari abaturanyi, abavandimwe, abo bakoranaga, abo biganaga, ababavuraga kwa muganga ndetse n’ababayoboraga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, harimo no mu matorero n’amadini.

Abakoze ubwo bwicanyi bari bataye Ubunyarwanda n’ubumuntu ku buryo kuri bo nta Mututsi wagombaga kugirirwa imbabazi yaba igitambambuga, umwana, umusore, inkumi, umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, yewe ndetse n’ukiri mu nda ya nyina. Yewe n’Umuhutu utarashakaga kwifatanya n’abo bicanyi cyangwa washakaga guhisha Abatutsi baramwicaga.

Muri uwo murava wo kurimbura Abatutsi, n’Umuhutu wananirwaga kwerekana ko ari Umuhutu, baramwicaga kugira ngo batibeshya hakagira Umututsi urokoka.

Icyo gihe n’Umunyarwanda wavukaga ku Muhutu n’Umututsi baramwicaga bavuga ngo ntabwo ari Umuhutu nyawe, keretse iyo yabaga yafashe uruhande rw’abicanyi, agafatanya nabo guhiga Abatutsi.

Ibi tubivugiye kugira ngo twibutse ko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, warebaga ubukana bw’ibyabaye mu Rwanda yageze aho yibaza niba koko Abanyarwanda ari abantu, bagira ubumuntu muri bo. Hari benshi, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bageze aho babona ko bitazashoboka ko Abatutsi n’Abahutu bashobora kongera kubana mu gihugu kimwe, gisangiye icyerekezo kimwe, bagasubira gusangira gupfa no gukira.

Bamwe nka Nyakwigendera Col Kadhafi wategekaga Libya na George Moose wari Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavugiye ku mugaragaro ko babona u Rwanda rukwiriye gucibwamo kabiri hakabaho “Hutuland” izatuzwamo Abahutu na “Tutsiland” izatuzwamo Abatutsi.

Iki gitekerezo cyo guca u Rwanda mo Hutuland na Tutsiland, FPR-Inkotanyi yacyamaganiye kure kuko yo yemeraga ko icyo abana b’u Rwanda bapfana kandi basangiye aricyo “Ubunyarwanda n’u Rwanda” gikomeye cyane kandi kirusha imbaraga ibibatandukanya byose, ko n’ubwo abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakifuza gusenya Ubunyarwanda, bishoboka kongera kubwubaka, bukongera bukatubera umusingi cyangwa ibuye rikomeza imfuruka y’inzu yacu “Rwanda”, mu gihe u Rwanda rwagira abayobozi barukunda kandi bakunda Abanyarwanda bose nta vangura.

Muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi baroshyemo u Rwanda, habonetsemo inyenyeri nkeya zuzuyemo uwo mucyo Madamu Jeannette Kagame, yavugaga ariwo “Ubunyarwanda”, zagize abo ziboneshereza muri iryo joro ndetse na n’ubu zikituboneshereza, kuko ni zo zashubije Abanyarwanda ubumuntu, agaciro n’icyizere cy’ejo hazaza.

Izo nyenyeri zabonesheje muri uwo mwijima w’icuraburindi ni Ingabo z’Umuryango FPR-Inkotanyi zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikagira abo zirokora. Izo nyenyeri kandi ni Abarinzi b’Igihango, banze gutatira igihango Abanyarwanda bafitanye ari cyo Ubunyarwanda, banga guhemukira Umunyarwanda uwo ariwe wese, baba bamuzi cyangwa batamuzi, banga kwifatanya n’abamuhiga ngo bamwice ahubwo bitangira kumutabara no kumukiza n’ubwo kubikora kwari uguhara amagara yabo.

Ni koko kandi benshi mu Ngabo z’Inkotanyi no mu Barinzi b’Igihango, bapfuye barimo batabara Abanyarwanda. Bari bafite guhitamo gutatira igihango, ntibagerageze gutabara Abatutsi bahigagwa bukware, maze bakibera ba “mpemuke ndamuke”, cyakora bo bahisemo kutagamburuzwa n’ibihe.

Abo Barinzi b’Igihango n’izo Ngabo z’Inkotanyi bakoze ibyo Umwami Yuhi V Musinga yigeze kuvuga agira ati “Aho gutatira u Rwanda cyangwa kurutanga mu maboko y’abatindi batagira umutima, uzemere urwitangireho igitambo na mbere wari kuzagenda utabihisemo. Wowe uzazima ariko u Rwanda rwo ntiruzazima kandi kutazima kwarwo ni wo muzuko wawe nk’Umunyarwanda.”

Impamvu mvuga ngo izo nyenyeri zatse muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi, ari zo Ngabo z’Inkotanyi n’Abarinzi b’Igihango, zadushubije ubumuntu, agaciro n’icyizere cyo kubaho by’ejo hazaza Jenoside yakorewe Abatutsi yari yatwambuye twese nk’Abanyarwanda ni izi:

Abanyarwanda tujye dutekereza uko tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa n’abanyamahanga boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) cyangwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyangwa se ikindi gihugu cyose cyari kuba cyarafashe icyemezo cyo kuza gutabara Abanyarwanda. Ubu twari kuba tubaho dufite ikimwaro n’isoni birenze ubwenge, kuko kugeza na n’ubu twari kuba tukibaza niba koko Abanyarwanda turi abantu buntu.

N’ubwo abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakagerageza no gusiga icyo cyasha Abanyarwanda benshi bashoboka, kuba na none harabonetse Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kurwanya no gutsinda ayo mahano, byasubije Abanyarwanda ubumuntu. Byerekanye ko Abanyarwanda turi abantu nk’abandi bose ku Isi ko tubamo abeza n’ababi, dushobora gukora ibikorwa bibi n’ibyiza nk’andi moko yose, ko Jenoside atari urugingo karemano rw’Abanyarwanda, ko yatewe n’ubuyobozi bubi kandi hari Abanyarwanda banze icyo kibi, bakakirwanya kandi baragitsinda, ubu bakaba baharanira kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, ubwiyunge, amahoro, umutekano n’iterambere ry’abarutuye bose ntavangura.

Nimugerageze kandi gutekereza uko Abanyarwanda tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa na FPR-Inkotanyi nk’uko yabikoze cyangwa se n’ikindi gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga, maze tugasanga nta Munyarwanda n’umwe wigeze ugerageza gutabara no guhisha mugenzi we, yaba umuturanyi we, umunyeshuri we, uwo basengana, uwo bakorana cyangwa se atanamuzi akamutabarira gusa ko ari Umunyarwanda cyangwa umuntu nkawe. Byari kuba ari amahano y’agahomamunwa kuko ntaho twari kuzavana imbaraga zo kongera kubana no kwizerana nk’Abanyarwanda.

Kuba rero harabayeho Abanyarwanda bitangiye gutabara no guhisha Abanyarwanda bahigwaga, bagasangira ibyabo byose kandi byarashoboraga kubaviramo gupfa nk’uko byagenze kuri bamwe, byahaye Abanyarwanda icyizere cy’uko “nta bapfira gushira” kandi ko “nta rwamaze abatabazi”.

Mu Rwanda habonetsemo abantu banze gutatira Igihango cy’Ubunyarwanda, banga kugamburuzwa n’ibihe bikomeye u Rwanda rwarimo, aho ubutegetsi bwariho bwategekaga Abahutu kwica Abatutsi, utabikora na we ukaba wabizira, biyemeza gupfa bakora icyiza aho gukizwa no kubeshwaho no gukora ikibi no guhemuka.

Abo Banyarwanda bahawe izina ryiza ry’Abarinzi b’Igihango kuko barinze igihango duhuriyeho ari cyo “Ubunyarwanda”. Badusubije agaciro ko kuba abo turi bo, Abanyarwanda, bafite indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga mu bihe byose byaba iby’amahoro cyangwa iby’amage. Mu by’ukuri n’Ingabo z’Inkotanyi zitangiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo zihagarariwe n’Umusirikare Utazwi mu Ntwari z’u Rwanda, na zo ni Abarinzi b’Igihango, uwo Musirikare Utazwi akwiriye no kubahagararira mu Barinzi b’Igihango. Bose berekanye icyo kuba Umunyarwanda ari cyo, mu gihe bitari byoroshye kuba Umunyarwanda, ndese byasabaga kubyitangira.

Abarinzi b’Igihango ni urugero rufatika rw’Umunyarwanda nyawe urangwa n’Ubunyarwanda bugaragarira mu ndangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, harimo gukunda no kurwanira ineza y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kudahemukira u Rwanda n’Abanyarwanda uko byaba bimeze kose ukaba wahitamo kwitanga ugapfa aho guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda, kwanga no kurwanya akarengane gakorerwa Umunyarwanda uwo ariwe wese, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo by’umwihariko amacakubiri, kutubaha ubuzima no gutesha agaciro undi muntu, kuba inyangamugayo ukarangwa n’ubupfura bugaragarira mu gukunda no guharanira ukuri, kwicisha bugufi no korohera bagenzi bawe uretse abagizi ba nabi.

Abarinzi b’Igihango bigisha mu buryo bufatika icyo kuba Umunyanrwanda aricyo kandi berekana ko bishoboka kuba Umunyarwanda urangwa n’Ubunyarwanda nk’uko abakurambere babyifuje.

Igishimishije kandi gitera ibyiringiro bizima byo kuzagira u Rwanda rwiza rurangwa n’Abanyarwanda nyakuri, batewe ishema ryo kuba Abanyarwanda, ni uko mu Barinzi b’Igihango harimo Abanyawaranda b’ingeri zose, urubyiruko, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru, abize n’abatize, abakene n’abakire byerekana koko ko “Ubunyarwanda” ari ikirango cyangwa ikivugo rusange gikwiriye kuranga buri wese.

Urugero rwiza twatanga rwerekana ko n’umwana ukiri muto yaba Umunyarwanda wuzuye Ubunyarwanda ni urwa Uwamahoro Grace wari umwana w’imyaka 11 mu 1994, wafashe uruhinja arukuye kuri nyina bari bamaze kwica kandi atabazi, araruhungana arujyana muri Zaïre, arwitaho asangira narwo utwo na we yabaga abonye kugeza aho arutahukaniye. Uwo mwana yaramureze arakura, amushyira mu ishuri, ariga arangiza amashuri yisumbuye.

Abarinzi b’Igihango babereye u Rwanda n’Abanyarwanda urugero rwiza rw’Umunyarwanda u Rwanda rwifuza uwo ariwe, babaye igisobanuro gifatika cy’Ubunyarwanda, kigaragarira buri wese kitari amagambo gusa umuntu ashobora kwibaza ko ari icyifuzo cyangwa inzozi umuntu adashobora kugeraho.

Ibyo Abarinzi b’Igihango bakoze mu bihe by’amage nk’ibyo twaciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu buzima bukakaye kuri benshi u Rwanda rwisanzemo nyuma ya Jenoside byigishije kandi bikomeza kwigisha icyo “Ubunyarwanda” ari cyo ndetse bikanubaka “Ubunyarwanda”; byigisha abana, urubyiruko n’Abanyarwanda b’ingeri zose muri rusange icyo Ubunyarwanda cyangwa “Ndi Umunyarwanda” ari cyo mu buryo bufatika.

Rumwe mu ngero zifatika z’uburyo Abarinzi b’Igihango bigishije ndetse bakubaka Ubunyarwanda ni abanyeshuri b’i Nyange babigiyeho, bituma bemera gupfa aho kwihakana Ubunyarwanda, bemera gupfa nk’Abanyarwanda aho gukira nk’Abahutu bitandukanyije na bagenzi babo b’Abatutsi, ubwo baterwagwa n’Abacengezi mu 1997.

Urundi rugero rwiza rw’uburyo Abarinzi b’Igihango bigisha kandi bakubaka Ubunyarwanda n’urw’Abarinzi b’Igihango nka Mukankaka Rosa wagizwe umupfakazi agapfusha n’abantu bo mu muryango we benshi cyane ariko akitangira kurera no gufasha abana b’Abanyarwanda batagira kivurira abo aribo bose nta kubatandukanya harimo ndetse n’abana b’abantu bafungiwe kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abera Abanyarwanda urugero rwiza n’icyitegererezo cyo kubabarira no kunga ubumwe byubaka Ubunyarwanda.

Abarinzi b’Igihango bagira uruhare runini hirya no hino mu gihugu muri gahunda zitandukanye zigamije kubaka Ubunyarwanda nk’iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, iya Ndi Umunyarwanda, iy’Itorero ry’Igihugu aho batangamo ubuhamya bwabo bagamije kwimakaza indagagaciro z’urukundo, ubwitange, ubutwari no kwanga guhemuka; kwanga no gukumira ivangura iry’ariryo ryose, kwironda n’amacakubiri; kugira umutima wo gufasha n’impuhwe no kudatatira isano dusangiye cyangwa igihango cy’Ubunyarwanda byose bifatanyiriza hamwe kubaka Ubunyarwanda.

Hatari hatera icyorezo cya COVID-19, Abarinzi b’Igihango bakundaga kujya kuganiriza urubyiruko mu mashuri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagatanga n’ubuhamya bwabo bwerekana icyo Ubunyarwanda ari cyo, ko kandi kubwubaka no kuburinda bishobora no gusaba kubwitangira.

Abarinzi b’Igihango twaganiriye bavuga ko icyabateye gukora ibikorwa by’ubumuntu n’ubutwari ari uko ababyeyi babo babareze babakangurira gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose batavanguye, kudahemuka no kugira umutima w’impuhwe, kugira ubutwari no kutagamburuzwa n’ibikomeye bazahura nabyo mu buzima ngo babe bahemuka, ariko cyane cyane benshi bavuze ko babitewe no kwemera no kubaha Imana, bumva ko hejuru yo gusangira Ubunyarwanda n’abo batabaye cyangwa se bagerageje kugirira umumaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo, bumvaga ari n’abavandimwe kuko bose ari abana b’Imana. Hafi ya bose bavuga ko bumva ari Imana yabibashoboje kandi ariyo ikomeza kubashoboza no mu byo bakora bigamije kubaka Ubunyarwanda.

Ntabwo byoroshye gushyira imibare aho tugeze mu rugendo rwo kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’aho abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babusigiye aharindimuka, ariko iyo urebye aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze, ukareba uko Abanyarwanda babanye kandi bafatanyiriza hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere, uko Abanyarwanda basigaye bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda ndetse n’agaciro biha kandi n’ako amahanga abaha, ukareba ubushake n’ubutwari Abanyarwanda bafite byo kurwanira igihugu cyabo no kukitangira, birerekana ko tumaze gutera intambwe ishimishije mu kongera kubaka Ubunyarwanda, abakurambere bahanze u Rwanda baturaze.

Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ku wa 4 Nyakanga 2014 ubwo twizihizaga ku nshuro ya 20 Kwibohora kw’Abanyarwanda, kubaka Ubunyarwanda twabishobojwe n’uko Abanyarwanda twahisemo ibintu bitatu bikomeye birimo Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ubwo ibyari bimaze kuba ndetse n’amajwi menshi hirya no hino ku Isi yatubwiraga ko bidashoboka; Kugira imiyoborere myiza iha agaciro buri Umunyarwanda wese ariko kandi akabazwa ibyo ashinzwe no Kwigirira icyizere gikomeye n’indoto ndende z’aho u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kugera mu kwiteza imbere.

Nta washidikanya ku rukundo, ubwitange n’ibikorwa byiza by’Abarinzi b’Igihango n’Ingabo z’Inkotanyi byabaye urugero rwiza n’urufatiro rukomeye mu kubaka Ubunyarwanda no kudushoboza gushyira mu bikorwa ayo mahitamo atatu akomeye yayoboye u Rwanda mu myaka 27 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by'Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Dr. Charles MULIGANDE

Latest updates

05 April 2024

Newsletter Intwararumuri: July-December 2023

05 April 2024

Ikinyamakuru Intwararumuri: Nyakanga-Ukuboza 2023

06 February 2022

The closing ceremony of “Ndi Umunyarwanda” competition at the national level took place on February 4, 2022 at Lemigo Hotel Kigali

27 December 2021

In December 2021, Unity Club members visited Intwaza and celebrated with them Christmas and a festive new year 2022

10 December 2021

On December 6, 2022, Unity Club Joined by its Partners in Introducing the Second Phase of the Integrated Community Development Project in the Huye district

25 October 2021

First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Called for Clear Transgenerational Ideology as Unity Club Marked 25 years

25 October 2021

H.E. President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined Unity Club’s 25th Anniversary Celebration

22 October 2021

First Lady Jeannette Kagame, the Chairperson of Unity Club Joined Fellow Members, for the Annual General Assembly and Annual retreat

21 October 2021

Ndi Umunyarwanda: Msingi wa Falisafa ya Umoja kwa Wanyarwanda

20 October 2021

What’s in the name?

20 October 2021

The impact of a shared cup of tea, bus trips on Unity Club’s remarkable beginnings of a journey to unity & reconciliation

20 October 2021

Intwaza mu Mpinganzima zatwaje gitwari

20 October 2021

1996–2021: Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe

20 October 2021

Ndi Umunyarwanda, inkingi y’uburere buboneye mu muryango

20 October 2021

Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda

20 October 2021

Izingiro ry’uburezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda

20 October 2021

Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda

15 July 2021

Unity Club Intwararumuri is set to celebrate its 25th anniversary this year

30 June 2021

Unity Club Intwararumuri has prepared competitions of Ndi Umunyarwanda for Higher Learning Institutions in order to encourage the youth to carry out research

28 June 2021

Unity Club Intwararumuri reserves the month of June for the activities of strengthening Intwaza as one of the activities done under the 27th Commemoration of the Genocide against the Tutsi

22 May 2021

On 18-19 May 2021, Unity Club Intwararumuri offered trainings to the guardians of covenant (Abarinzi b’Igihango) at national level

20 May 2021

Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ May 16, 2021: Ndi Umunyarwanda in public service

17 May 2021

#Kwibuka27: Her Excellency First Lady Jeannette KAGAME, the Chairperson of Unity Club Intwararumuri asked the elders to teach the real history of Rwanda to the youth

15 May 2021

#Kwibuka27: During the 27th commemoration period of the Genocide against Tutsi, Unity Club Intwararumuri prepared virtual talks to its members

15 April 2021

#Kwibuka27: Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ April 11, 2021: Gripping the covenant of Rwandan sprit

22 March 2021

Ndi Umunyarwanda Platform on Radio Rwanda/ March 21, 2021: The woman’s role in strengthening Rwandan sprit

07 November 2020

06 November 2020, Unity Club Intwararumuri annual retreat held at parliament

04 November 2020

The contribution of Unity Club Intwararumuri in constructing total unity among Rwandans

03 November 2020

31 October 2020, the 13th annual forum of Unity Club Intwararumuri takes place

02 November 2020

October 2020: The month dedicated to promotion of unity and reconciliation: Unity Club played a vital role in different conversations teaching unity and reconciliation

30 September 2020

September 27, 2020: Conversation on Ndi Umunyarwanda and patriotism

20 August 2020

Ndi Umunyarwanda Platform on radio Rwanda/ August 16, 2020: Conversation on “Ndi Umunyarwanda in strengthening our education system”

05 August 2020

The meaning and background of Intwararumuri

21 July 2020

Rwandans are committed to strengthening and protecting Rwandan identity

29 June 2017

Unity Club Inaugurates Homes For Elderly Genocide Widows

29 June 2017

Huye : Mme Jeannette Kagame Yatashye "Impinganzima Hostel" Yagenewe Intwaza 100

17 June 2017

Kirehe: Hashinzwe Ihuriro ryunganira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club

05 June 2017

Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wa 2 mu gihugu mu kugaragamo ingengabitekerezo ya Jenoside

05 June 2017

Unity Club joins reconciliation drive

05 June 2017

Abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase- Min Nsengimana

05 June 2017

Unity Club tips Nyagatare officials on reconciliation

05 June 2017

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere

28 March 2017

Nsanzabaganwa honoured by SU-SA for her role in developing academically Sound Economic Policies

27 December 2016

Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame Bifurije Abana Noheri Nziza Ya 2016

05 December 2016

Perezida Kagame Ntashidikanya Ku Iterambere Ry’u Rwanda Mu Myaka 22 Ishize

13 November 2016

The 17 Protectors Of Friendship Pact (Abarinzi B’Igihango)

13 November 2016

First Lady Jeannette Kagame Honoured By Unity Club

05 November 2016

The President Of Unity Club Awarded Seventeen People For Their High Humanity During The Genocide

05 November 2016

First Lady : Integrity Among Leaders Key To National Unity

05 November 2016

Aho Ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame

04 November 2016

Kuzaraga Abana Igihugu Kizira Ikibi Ni Inshingano Zacu – Jeannette Kagame

02 November 2016

Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho

31 October 2016

Unity Club Lays The Foundation For A Home For 100 Elderly Survivors Living Alone

17 October 2016

Abana B’imfubyi Barerwaga Na Unity Club Batangiye Kubaka Ingo Zabo

18 July 2016

Madamu Jeannette Kagame Yashyikirije Amacumbi Incike Za Jenoside

03 July 2016

Unity Club To Build Hostel For 100 Genocide Widows

09 March 2016

Global Women Forum Discusses Gender Parity, Financial Freedom

09 March 2016

Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose

08 March 2016

Rwanda’s Journey Of Women Empowerment

08 March 2016

Rwanda’s March Towards Gender Parity By 2030

07 March 2016

U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga Mw’ishoramari Ry’abagore

07 November 2015

Buri Wese Akwiye Kubungabunga Iterambere N’ubusugire Bw’igihugu - Jeannette Kagame

07 November 2015

Make Unity Our Legacy For Next Generations : First Lady

13 August 2015

Unity Club Yishimiye Uko Igikorwa Cyo Gutoranya Abarinzi B’Igihango Kirimo Gukorwa

25 May 2015

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwakanguriwe gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

12 February 2015

Nyuma Yo Kubakirwa Ishuri Ry’incuke Banahawe N’ikibuga Cy’imyidagaduro

12 February 2015

IMPINGA NZIMA, Kimwe Mu Bisubizo Ku Ncike Za Jenoside Yakorewe Abatutsi

10 November 2014

Our Differences Should Be Our Strength, Kagame Tells Leaders

10 November 2014

Perezida Kagame Ntabwo Yumva Ukuntu Nyuma Y’imyaka 20 Abantu Badakura Isomo Mu Mateka Yahise N’ibyiza Bimaze Kugerwaho

08 November 2014

“Ndi Umunyarwanda” Ni Urugendo Rugikomeza - Jeannette Kagame

07 November 2014

Inama Ngarukamwaka Ya 7 Ya Unity Club Irabera Kuri Serena Hotel I Kigali

01 April 2014

Nyamagabe : First Lady Tells Cyanika Residents To Strive To Make Self-Reliance A Reality

01 April 2014

Nyamagabe: Madamu Jeannette Kagame Yatashye Ibikorwa Bitandukanye Asaba Abaturage Kubibungabunga

29 March 2014

"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge

29 March 2014

“Ndi Umunyarwanda” Yubaka Ubunyarwanda Kuruta Aho Umuntu Yavukiye

26 March 2014

Nyamasheke : “Ndi Umunyarwanda” Yagejejwe Mu Mashuri Yisumbuye

26 March 2014

"Ndi Umunyarwanda" Is About Healing The Genocide Wounds

17 December 2013

First Lady Hands Over New 20 Houses To Orphans

17 December 2013

Imfubyi Zo Ku Nyundo Zasangiye Noheri Na Madamu Jeannette Kagame Anazishyikiriza Amazu 20

02 December 2013

Ndi Umunyarwanda: Dr Habumuremyi Regrets His Inaction During The Genocide

27 November 2013

Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza

27 November 2013

“Ndi Umunyarwanda” Ni Umwanya Wo Gutekereza Ku Isano Y’Abanyarwanda - Nsanzabaganwa

27 November 2013

Minisitiri Murekezi Yasabye Imbabazi Ku Ibaruwa Yasabaga Ko Abatutsi Basubizwa Inyuma

27 November 2013

Yasabye Imbabazi Abahutu Kuko Ngo Yajyaga Ababona Nk’abagome Bose

26 November 2013

“Nta Macenga Ya Politiki Ari Muri Gahunda Ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Gov. Bosenibamwe

23 November 2013

Kayonza : Abayobozi Barasabwa Guha Ijambo Abaturage Muri Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda” Kugira Ngo Babohoke

21 November 2013

Nyamagabe: Abantu Barirekuye Basaba Imbabazi Mu Mwiherero Wa “Ndi Umunyarwanda”

21 November 2013

Depite Bamporiki yanenze ibyo Abahutu bakomoka iwabo bakoreye bene wabo b’Abatutsi

21 November 2013

Abarwanya “Ndi Umunyarwanda” Ni Abababazwa N’iterambere - Gov. Uwamariya

21 November 2013

Ngoma : Abayobozi Ngo Babashije Gusobanurirwa Gahunda Ya “Ndi Umunyarwanda”

14 October 2013

"Gusaba Imbabazi Si Agahato, Abatariyakira Urugendo Ruracyakomeza"

08 May 2013

First Lady Wins Global Leader Award

29 January 2013

Food For New Village Project Launched The Land Terracing Activities In Cyanika Sector

14 December 2012

Food For New Village Project Started Water Supply Activities In Cyanika Sector

14 December 2012

Upholding Inyumba’s Legacy

14 December 2012

Unity Club Organizes Fifth Consultative Forum

26 November 2012

Unity Club Intwararumuri mw’Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu (5) 

21 November 2012

Rwandans Reconciled At Over 80%

21 November 2012

Rwanda’s Strength Is Its Unity–Kagame

15 November 2012

Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu

24 July 2012

Igisikare Na Polisi Mu Gikorwa Cyo Kubaka Amazu Y’abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo

19 July 2012

Unity Club Yahawe Amafaranga Miliyoni 15 Na BRALIRWA Agenewe Kubakira Impfubyi 20 Zo Mu Kigo Cya Nyundo

10 July 2012

Food For New Village Built Two Classrooms At Cyanika Sector

26 June 2012

First Lady Opens Cyanika Genocide Memorial

23 April 2012

Fundraising For Nyundo Children In Rubavu

23 April 2012

Unity Club Yateye Inkunga Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Cyanika-Nyamagabe

23 April 2012

Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo

07 February 2012

Unity Club Witnessed The Signing Of MoU Between WFP And Good Neighbors Rwanda

20 December 2011

Unity Club izubakira abana 20 bafite imyaka 18 bo muri Orphelinat Noel

20 December 2011

PM Joins Rubavu Orphans In Xmas Party

11 October 2011

2011 Unity Club Award Ceremony 

10 October 2011

Ubutwari bwo kubaho Association Win 2011 Unity Award

12 April 2011

Unity Club Gets Frw 5m From Bralirwa To Renovate Cyanika Memorial Site

29 December 2010

More Than 150 Children, Mostly Orphans And Disabled, Celebrated The Christmas Party At Village Urugwiro

28 December 2010

Children’s Christmas Party At Village Urugwiro

25 November 2010

Word From The Chairperson Of Unity Club

25 November 2010

Congratulation Message

16 October 2010

Unity Club Honours Kagame

Be the first to know

Subscribe to Unity-Club Newsletter to be the first to know about our latest updates

More Updates

News and Events

Read News and Events by the Unity Club

Go to News and Events

Articles

Read Articles by the Unity Club.

Go to Articles

Publications

Read and Download Publications by the Unity Club.

Go to publications
© 2024 Unity-Club
Developed by Awesomity Lab