Ndi Umunyarwanda ni imwe mu ngamba zatangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2013, hagamijwe gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo gahunda yagiye ihabwa imbaraga cyane mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na za kaminuza, hibandwa ku biganiro bihuza abakuru n’abato, bigaruka ku mateka n’uruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gusigasira umurage w’Ubunyarwanda. Imyaka 6 ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu mashuri makuru na za kaminuza Hashize imyaka itandatu umushinga wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza utangiye
Ni igitekerezo cyashibutse ku myanzuro y’Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ryo ku wa 26/10/2018 ryari rifite Insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.”Muri iryo huriro, ibyemezo ngiro hafi ya byose byagarutse ku rubyiruko, hagamijwe kubaha urubuga, kubarinda no kuzabasigira umurage mwiza, ariko na bo babigizemo uruhare. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari Umushyitsi Mukuru yagize ati: “Banyacyubahiro, banyamuryango ba Unity Club, abashyitsi, namwe mwese, cyane cyane nagira ngo nsabe, ibi biganiro mujye mubizanamo urubyiruko, abantu bakiri bato, baze babyumve, tutazananirwa kurera ab’ejo bazakomeza iyi nyubako turimo twubaka.”