Updates

Articles

MUTABAZI Ally
MUTABAZI Ally
  1. INCAMAKE KU BUZIMA BWA MUTABAZI ALLY

MUTABAZI Ally bakunze kwita Hadji yavutse  1960. Ni mwene RUTAZI Mathias na NYIRANKWARE Sarah. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, Komine Kigarama, Segiteri Remera. Yize amashuri abiri abanza (P2). Yashakanye na  MUKABARERE HADIDJA babyarana abana 5 bose bariho. Ubu atuye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Remera, Akagari ka Remera, umudugudu wa Kamvumba, akaba akora akazi k’ubuhinzi.

  1. IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA BYARANZE MUTABAZI ALLY

Guhera muri 1990, ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga, MUTABAZI Ally yagaragaje umutima w’ubutwari no kwitangira Abatutsi, kubafasha no kubacikishiriza mu gihugu cya Tanzaniya ngo baticwa kubera ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyari Komini Kigarama yari ku rwego rwo hejuru dore ko  benshi mu bacurabwenge ba Jenoside bayivukagagamo barimo: Col RWAGAFIRITA Pierre Celestin (wari Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie), Col RENZAHO Tharcisse (wari Perefe w’Umujyi wa Kigali), MUGIRANEZA Prosper (wari Minisitiri w’abakozi ba Leta), KABAGEMA Ferdinand (Visi Perezida wa kabiri wa MRND) MUGIRANEZA Emmanuel (Burugumesitiri wa Komini Kigarama) na MUTABARUKA Silivani (wari umudepite n’umuririmbyi).  Aba bose bagize uruhare rwo kwica no gutoteza Abatutsi guhera muri 1990 kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. 

  1. Gushishikariza no gufasha urubyiruko gufatanya n’abandi urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu gihe cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora Igihugu (Ukwakira 1990), mu ibanga rikomeye MUTABAZI Ally yaherekezaga urubyiruko rugiye gufatanya n’abandi urugamba rwo kubohora Igihugu akarugeza ku Rusumo aho yarushyikirizaga umuntu witwa Azariya wari utuye hafi ya Kiyanzi, nawe akarufasha kwambuka kuko yari aziranye n’abasare, bamara kwambuka akabashyikiriza Abanyarwanda bari batuye hakurya mu gihugu cya Tanzaniya. Iyo bamubazaga aho abajyanye, yababwiraga ko abajyanye kumufasha  gupakira amafi yaranguye.

  1. Gushishikariza abaturage kutitandukanya

Mu gihe cy’ivuka ry’amashyaka menshi mu Rwanda, MUTABAZI Ally yashishikarizaga abaturanyi kutitandukanya kubera amashyaka, akabasaba gukomeza kunga ubumwe no gufatanya mu bikorwa bibateza imbere n’ubwo baba bari mu mashyaka atandukanye.

  1. Guhisha, guhungisha no kurokora Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

Kubera ko MUTABAZI Ally yakoraga akazi k’ubucuruzi bw’amafi kandi akunze gukorera mu gihugu cya Tanzaniya, byamufashije kumenya inzira zitandukanye zo kugerayo no kumenyana n’abahatuye cyangwa abahakorera guhungisha Abatutsi batotezwaga bitwa ibyitso n’abashakishwaga ngo bicwe guhera muri 1990 kugeza mu 1994. Kubera ko MUTABAZI Ally atari mu bahigwaga, yabanzaga kubahisha, nyuma akabashakira inzira ibafasha kugera ku cyambu kizwi ku izina ryo “Kucyakaruranga” mu Murenge wa Ndego, akabambutsa bagahungira mu gihugu cya Tanzaniya. Bamwe mu bo yabanje guhisha nyuma akabafasha guhunga barimo: Rwagasana mwene Mukimbizi, Munyeshyaka na Karemba bene Karwana, Nzabamwita Alfred mwene Murasandonyi, Rutazihana na Ntaganda; Nyirimigabo na Kayibanda Jean Damascene bene Kamanzi, Karangwa Joseph na Karangwa Philbert bene Karangwa Onesphore, Rwigimba mwene Nkangabahizi, Mutimura Joseph mwene Basomingera, Kayigimba na Muhirwa bene Nyabagabo, Muhongerwa mwene Musonera, Mungwarakarama na mushikiwe Byukusenge, Mboneko Sotera n’uwitwa Theoneste ubu ubarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Mukabunani ubu utuye mu Murenge wa Rurenge i Vumwe, Mutimura Joseph na muramu we Nzabandora mwene Sebantu.  

Ubuyobozi bw’iyari Komini Kigarama MUTABAZI Ally yari atuyemo bwaje kumenya ibyo yakoraga butanga amabwiriza yo kumushakisha akicwa.  Muri icyo gihe na none Col RWAGAFIRITA yohereje abasirikare bo kumwica ariko arabacika, nawe ahungira mu Gihugu cya Tanzaniya. 

Mutabazi Ally ntiyaheze mu buhungiro muri Tanzaniya. Jenoside itandiye yagarutse mu gihugu akajya yirirwa yihisha mu masaka kimwe n’abahigwaga. Nubwo yari yihishe ariko, yakomeje ibikorwa byo kwita ku babaga barokotse ubwicanyi muri Komini Kigarama, akabafasha kwihisha. Mubo yafashije kwihisha icyo gihe barimo URAYENEZA n’umwuzukuru we NTIRENGANYA Patrick n’abandi.

  1. IBYARANZE MUTABAZI ALLY NYUMA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Nyuma ya Jenoside yakomeje kuba inyangamugayo mu bikorwa bye n’imyitwarire kandi akomeza kurangwa n’ukuri. Mu gihe cy’Inkiko Gacaca, MUTABAZI Ally yatanze ubuhamya bw’abagize uruhare muri Jenoside mu gace yari atuyemo kandi n’ubu agituyemo mu Murenge wa Remera. Ibi byaje no kumuviramo gushakwa ngo yicwe ahungishirizwa mu kigo cya gisirikare aho yamaze amezi atatu (3).

MUTABAZI Ally, yakomeje kubana neza n’abaturage bigaragarira mu myitwarire n’ibikorwa bitandukanye birimo: Gufasha abarokotse Jenoside cyane cyane mu gihe cyo kwibuka, yitabira ibikorwa bya Leta,  agishwa inama n’inzego zitandukanye z’aho atuye.  Mu rwego rwo kumushimira, muri 2017 , abaturage n’abo yarokoye bateranyirijwe amafaranga yishyurirwa ibisabwa byose mu kujya i Maka mu rugendo rutagatifu rw’Abayisiramu. 

UMWANZURO

MUTABAZI Ally  ni umuntu waranzwe kandi wakomeje kurangwa n’ukuri. Bamwe mu baturanyi be bahuriza kukuba ababereye umujyanama, umubyeyi akaba  n’umuntu w’ inyangamugayo, yaba abakuru n’abato bafatiraho icyitegererezo. Bamwe mu barokotse Jenoside nabo bemeza ko iyo baza kugira nibura abantu batatu bameze nka MUTABAZIAlly, muri Komini Kigarama haba hararokotse abantu benshi.