- INCAMAKE Y’UBUZIMA BWA MOHAMOOD NOORDIN THOBANI
Mohamood NOORDIN THOBANI ni Umugande. Yavutse ku wa 03/08/1945. Kuva 1951 kugeza 1957 yize amashuri abanza muri Agakhan Primary School i Masaka muri Uganda. Yakomeje ayisumbuye muri Masaka Secondary School na St. Henry’s College Kitovu i Masaka ayarangiza muri 1963. Nyuma yize amashuri makuru muri British Tutorial College y’i Masaka aho yize ibijyanye na “Elementary and Intermediate Accounts”.
Mu 1974 Mohamood NOORDIN THOBANI yatangiye akazi k’ubuhinzi bw’umwuga muri Uganda. Kuva mu 1977 kugeza mu 1979 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Intara ya Masaka muri Uganda. Kuva mu 1991 yinjiye mu bucuruzi bw’amabanki kugeza ubwo aba Umuyobozi wa Banki na Sosiyete z’ubucuruzi zitandukanye: Diamond Jubilee Investment Trust Ltd, Diamond Trust Bank Ltd, Fourways Company na Uganda Fishnet Manufacturers ikora uburobyi.
Kuva mu 1998 kugeza mu 2018 yabaye umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’ibitaro bya St. Raphael Hospital Nsambya. Kuva muri 2005 kugeza 2015 yabaye umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Muteesa I Royal University. Muri 2008 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Buganda Land Board.
Kuva muri 2003 kugeza mu mwaka wa 2013 yabaye Minisitiri w’Igenamigambi, Iterambere n’Ishoramari (Minister of Economic Planning, development and Investments) mu bwami bwa Buganda muri Uganda. Mu mwaka wa 2013 Mohamood Noordin Thobani yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, kwamamaza ibikorwa n’amakoperative mu Bwami bwa Buganda.
Uretse imirimo y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, Mohamood NOORDIN THOBANI ntiyigeze areka imirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi. Yakomeje kuba rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa, uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi, ubwubatsi n’ubukerarugendo.
- IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA BYARANZE MOHAMOOD NOORDIN THOBANI
Ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Mohamood NOORDIN THOBANI bijyanye no guha agaciro ikiremwa muntu, by’umwihariko Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yagize uruhare mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bagera ku 10,000 yaroshywe mu migezi itandukanye imena mu Akagera, kisuka mu Kiyaga cya Victoria muri Uganda.
Kwica Abatutsi bakarohwa mu migezi ni ikintu cyakozwe mu Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko byari byaravuzwe ku mugaragaro na Dr. Leon Mugesera kuwa 22 Ugushyingo 1992 ku Kabaya, Abatutsi baroshywe mu migezi yisuka mu ruzi rw’Akagera.
Muri Gicurasi 1994, imirambo y’Abatutsi yajugunywe muri iyo migezi yatangiye kugera mu Kiyaga cya Victoriya muri Uganda. Ku itariki 23 Gicurasi 1994, ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko imibiri yari imaze kugera mu kiyaga cya Victoria yageraga ku 40,000. Abategetsi ba Uganda bafatanyije n’imwe mu miryango itari iya Leta nka “Save the Children” bafashe iyo mirambo bayikura mu kiyaga kugira ngo imirimo y’uburobyi ikomeze, bayishyira mu byobo bacukuye mu bice bitandukanye hafi y’ikiyaga cya Victoria. Ibyo byobo bashyinguwemo byari ahantu hakurikira: Kansesero mu Ntara ya Rakai, Dimu, Lambo, Marembo na Namilembe mu Ntara ya Masaka, Ggolo mu Ntara ya Mpigi no mu Kirwa cya Karangara kiri mu Kiyaga cya Victoria.
Nk’uko bisobanurwa na AHISHAKIYE Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka iyo mibiri yari ishyinguye mu buryo budahesha agaciro umuntu kuko ababikoze mbere bari bayitabye mu byobo rusange bagamije gusa gukumira ko imirimo y’uburobyi mu Kiyaga cya Victoriya itahagarara.
- Uruhare rwa Mohamood NOORDIN THOBANI mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda yakuwe mu migezi.
Mohamood NOORDIN THOBANI yari afite isambu i Ggolo mu Karere ka Mpigi. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1995, yatangiye ibikorwa byo kwimura imirambo yose yari itabye i Ggolo ayimurira mu isambu ye, ahubaka Urwibutso, abashyinguramo mu cyubahiro. Urwo rwibutso yubatse i Ggolo yarwubatse ku mafaranga ye, mu isambu ye ahantu harenze hegitari 1,5 nk’uko byemezwa na RUDODO Alfred.
Nyuma yo gushyingura mu cyubahiro imibiri yari mu gace ka Ggolo, yatangiye no gutegura uburyo bwo gushyingura mu cyubahiro indi mibiri yari mu bindi bice byavuzwe haruguru. Mu mwaka wa 2003 ku bufatanye na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na Ambasade y’u Rwanda mu Bugande, Mohamood NOORDIN THOBANI yatangiye ubuvugizi n’imirimo yo kubaka izindi nzibutso za Jenoside ziyongera ku rwa Ggolo. Nibwo hubatswe Urwibutso rwa Kansesero muri Rakayi n’urwa Lambo muri Masaka, hashyingurwamo imibiri y’Abatutsi yakuwe mu bice yari yaratabwemo mu 1994. Muri 2010 nibwo izo nzibutso eshatu zuzuye neza.
Muri izo nzibutso, urwa Kasensero ruri mu Ntara ya Rakai rushyinguwemo imibiri 2,827, urwa Ggolo ruri mu Ntara ya Mpigi rushyinguwemo imibiri 4,773 n’urwa Lambo ruri mu Ntara ya Masaka rushyinguwemo imibiri 3,336; yose hamwe ikaba imibiri isaga 10,000 y’Abatutsi bazize Jenoside.
Mu gihe hategurwaga ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri no kubaka inzibutso, hari abantu benshi, cyane cyane abo muri Leta ya Uganda basabaga ko iyo mibiri yakwimurirwa mu Rwanda, ariko THOBANI yarabyanze avuga ko byaba ari nko gusibanganya amateka ya Jenoside.
- Gutegura ibikorwa byo kwibuka no kubungabunga inzibutso
Kuva muri 2005, Mohamood NOORDIN THOBANI yafatanyaga na Ambasade y’u Rwanda na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu bikorwa byo gutegura kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bari mu nzibutso zo muri Uganda. Ibyo bikajyana no kuba yakira akanacumbikira Abanyarwanda bose bajya mu bikorwa byo kwibuka muri icyo gihugu.
Ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Uganda, NOORDIN agira uruhare runini mu kubungabunga inzibutso za Jenoside zo muri Uganda, akaba atanga amafaranga yo guhemba abahabungabunga n’abahakora isuku.
Mohamood NOORDIN THOBANI agira kandi uruhare mu bikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka 2018, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, NOORDIN THOBANI yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka. Icyo gihe yatanze inkunga y’amagare 50 yahawe abacitse ku icumu rya Jenoside batuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
UMWANZURO
Mohamood NOORDIN THOBANI yagaragaje ubumuntu n’ubupfura ubwo yakoraga ibikorwa biha agaciro ikiremwamuntu akita ku mibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanayishyingura mu cyubahiro. Ibikorwa bye bigaragagaza gusubiza agaciro abakambuwe n’ubwitange bwo kugirira neza abandi utitaye ku isano mufitanye.