- INCAMAKE Y’UBUZIMA BWA FRЀRE PIERRE LE FLOC’H
Pierre LE FLOC’H mwene Jean LE FLOC’H na Jeanne DAOULAS yavukiye i Nantes mu Bufaransa ku itariki ya 15 Mutarama 1938. Yari afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Licence muri Pshycology) yakuye muri University Catholic d’Angers mu Bufaransa mu 1972. Yari kandi n’inzobere mu rurimi rw’amarenga.
Mu 1956, Pierre LE FLOC’H yabaye uwihaye imana wo mu muryango w’Aba Frères de la Communauté de Saint Gabriel.
Ku itariki ya 21 Kamena 1990 nibwo Frère Pierre LE FLOC’H yageze mu Rwanda. Yaje mu Rwanda aje gufasha mu kigo cyigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu kigo cya Centre des Jeunes Sourds Muets (CJSM) kibarizwa mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. Yigishije abarimu b’abo bana kwigisha ururimi rw’amarenga abifatanya no kwigisha abana ubwabo.
- IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA BYARANZE FRЀRE PIERRE LE FLOC’H
Ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Frère Pierre LE FLOC’H byagaragaye by’umwihariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yafataga umwanzuro wo kwanga gusiga Abatutsi bahigwaga, ahubwo agira uruhare rukomeye mu kurokora benshi abahungishirije i Burundi barimo Abatutsi barimo aba frère bagenzi be, abana b’abanyeshuri batumva ntibanavuge yigishaga, n’abashyitsi bari mu kigo cyabo.
- Kwanga gusiga Abatutsi bahigwaga muri jenoside
Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, Frѐre Pierre LE FLOC’H kimwe n’abandi baturage b’Abafaranga babaga mu Rwanda yasabwe gutaha iwabo mu Bufaransa. Mu gitondo cyo ku itariki ya 11 Mata 1994 nibwo Frѐre Pierre LE FLOC’H yakiriye telefone ivuye muri Ambassade y’Ubufaransa i Kigali mu Rwanda, bamubwira ko agomba kwitegura guhungishwa baciye i Burundi mu gitondo cyo kuri 12 Mata 1994. Frѐre Pierre LE FLOC’H yabajije niba bashobora no gutwara abafurere b’Abanyarwanda bari kumwe baramwangira, baramusubiza bati: « Pas question de Rwandais ». Amaze kubyumva, yahise abwira abafurere b’abanyamahanga bari kumwe: Abafaransa n’Abanyekanada ko we yafashe icyemezo cy’uko nibatabasha guhungishwa bose, hakagira usigara, ntaho agomba kujya, ko asigarana nawe i Butare.
- Kurokora Abatutsi bahigwaga
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, Frère Pierre LE FLOC’H yakoze uko ashoboye ahungishiriza i Burundi Abatutsi bahigwaga yari kumwe nabo mu kigo cya Centre des Jeunes Sourds Muets (CJSM). Kugira ngo abigereho, ku itariki ya 12 Mata 1994 yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Butare Habyarimana Jean Baptiste amusaba ko yabaha uruhushya (laisser passer collectif) rwo gusohoka muri Butare bakajya i Burundi, arwemererwa mu itariki ya 13 Mata 1994. Kugira ngo ibyo yasabaga bishoboke, yasobanuye ko bagiye mu kigo cy’abanyeshuri batumva ntibavuge cy’i Bujumbura cyitwa Ephata, ko ari ishuri ry’abana b’indashyikirwa bagiye kwereka bagenzi babo uko bigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Uretse Abafurere b’aba Saint Gabriel (Abanyarwanda, Abafaransa n’abanya Canada) bari mu kigo, hari n’abana barererwaga mu kigo batari barashoboye kujya mu biruhuko bya Pasika kubera impamvu zitandukanye. Hari n’abarezi babo bari bagihari. Hari kandi n’abashyitsi, abavandimwe n’inshuti z’abafurere bari baraje kwivuza barahacumbika. Kugira ngo abo bose abashe kubahungishiriza i Burundi, byabaye ngombwa ko bose abashyira ku rutonde rw’abo yasabiye uruhushya, bose abita ko bakora mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutavuga.
Frère Pierre LE FLOC’H yahungishije muri rusange abantu 32 barimo :
Abafurere b’Abanyarwanda : Frѐre Alexandre Rutsindintwarane, Frѐre Innocent Rudahangarwa, Novice Sylvère Mudendeli, Novice Alphonse Musonera, Frѐre Jean Chrysostome Rurangirwa, Frѐre Innocent Munyanziza, Frѐre Pascal Kayigamba, Frѐre Simon Pierre Muhizi na Frѐre Spiridion Ndanga (Frère Mariste).
Abafurere b’abanyamahanga : Fr. Léo-Paul Cossette, Fr. Alain Gélinas, Fr. Robert Foucher, na Fr. Ambroise Thalamot,
Abana n’abarezi : Mukarugira Nadia, Uwamariya Veronise, Dusabimana Epiphaniya, Yozefa, Mukabutera Yozefa, Nyombayire Jean Paul, Habinshuti Céléstin, Metuseli, Ruzibiza Pio, Mukamurenzi Faina, Mukansoro Thérèse, Mukantwari Genefa, Dusabe Laurence na Umubera Laetitia
Abashyitsi bari mu kigo : Rutayisire Alexis, Rukundo Enode, Sekabwa Callixte, Kalisa Callixte na Côme
Ubwo berekezaga i Burundi ku itariki ya 13 Mata 1994, kwambuka umupaka ntibyari byoroshye, habaye impaka ndende hagati y’abashinzwe abinjira n’abasohoka bamwe badashaka ko bambuka, ariko baza kwambuka.
Abagejeje i Burundi nta muryango w’aba Frѐres de la Communaute de Saint Gabriel wari uhari ngo ubakire, yahise abashakira ibyangombwa bamwe bajya i Bangui muri Centre Afrique abandi bajya i Brazzaville muri Congo. Nyuma y’umwaka n’igice yongeye kubacyura uko ari 32 abagarura mu Rwanda.
UMWANZURO
Frère Pierre LE FLOC’H ashimirwa n’abo yarokoye kuba yaritangiye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agakora ibishoboka byose kugira ngo agire abo arokora. Bamutangira ubuhamya ku rukundo ruhebuje, ubumuntu, ubwitange, n’ubutwari bwamuranze, by’umwikariko mu gihe yangaga gusiga bagenzi be n’abandi batutsi bahigwaga bari kumwe, ahubwo agahitamo gukoresha ubutunzi bwe mu kubahungisha no kubitaho mu buhungiro (mu mahanga) kugeza abagaruye mu Gihugu cyabo. Abafurere yarokoye bavuga ko yababereye urugero rwiza mu kazi kabo ka buri munsi.
Frère Pierre LE FLOC’H yitabye Imana tariki ya 10 Werurwe 2019 afite imyaka 81.