- INCAMAKE KU BUZIMA BWA MUKAMUNANA NYIRAMBONERA JUDITH
MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yavutse muri 1953, avukira mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Nyaruguru mu cyahoze cyitwa Gikongoro. Ni mwene MPAMBARA Boniface na BUKOBWA Anastasie. Yize amashuri abanza n’ay’imyuga.
Mu buto bwe, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yifuzaga kuzaba umubikira ariko umuryango we urabimwangira. Nyuma y’uko umuryango umwangiye kuba umubikira, yagiye gukora akazi ko mu rugo ariko aza guterwa inda n’umukoresha we amufashe ku ngufu. Amaze guterwa inda, yasubiye iwabo ku Gikongoro atwite. Aho kwakirwa n’ababyeyi be, bahisemo kumutoteza bikomeye kugeza yirukanwe hamwe n’umwana we BYUKUSENGE Marie Assoumpta. Amaze kwirukanwa, yavuye mu rugo atazi aho agiye, ariko aza kwigira inama yo gushaka umubikira wo mu muryango w’Abenebikira bari baziranye witwa Honorata, amusanga i Rulindo aho bari batuye, baramwakira, bamuha akazi ko kubakorera.
Mu myaka ya za 80, Ababikira bashinze ikigo cy’imfubyi cya Rulindo cyitwa Orphelinat Saint Elizabeth de Hongrie, giherereye mu Mudugudu wa Rulindo, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki. Bamaze gushinga icyo kigo, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yahawe akazi ko kurera abo bana. Mu kazi ke, yaranzwe no gukunda cyane abana yareraga, ku buryo yaje kwitirirwa umwe mu bana yareze yafashe akivuka nyuma y’uko mama we yitabye Imana amubyara witwa UWIMANA Domitile bahimbaga KIBUNI, bituma MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith bamwita Mama KIBUNI, kugeza n’uyu munsi akaba ariryo zina azwiho.
- IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA BYARANZE MUKAMUNANA NYIRAMBONERA JUDITH
MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yaranzwe no gukunda abana yareraga atavanguye, nk’uko yabigaragaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside itangiye gushyirwa mu bikorwa, mu kigo cy’imfubyi hajemo abana bari bamaze kwicirwa ababyeyi, arabakira, bajya mu bo MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yitagaho, ndetse harimo n’abo we yazanye ababyeyi babo bamaze kwicwa (urugero: abana ba Kayiranga Vincent wishwe rugikubita n’umugore we, n’abandi).
Bimaze kugaragara ko bamwe mu bana yareraga bashobora kwicirwa i Rulindo kubera ko bahigwaga, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yasabye ababikira ko abana arera bahungishwa maze bafata umwanzuro wo kubajyana i Janja kuko naho habaga Ikigo cy’Imfubyi. Abana bajyanywe n’imodoka y’Ababikira yo mu bwoko bwa TOYOTA itwawe na Michel wari usanzwe atwara ababikira, baherekezwa n’umubikira witwa NYIRARUGWIRO Leoncie, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith nawe ajyana nabo. Abana bahigwaga babahishe munsi y’imyenda n’ibikapu by’abana. Mu nzira berekeza i Janja, bagize urugendo rugoye cyane kuko bagiye bahagarikwa kuri za bariyeri, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith agatakamba ko abana bose bafite ari abe. Bageze ahitwa ku KIRENGE bahasanze bariyeri ikomeye cyane, maze abana bose bari mu modoka babakuramo, barabavangura, abatarahigwaga babasubiza mu modoka, abasigaye batangira kubakubita. Wa mubikira n’umushoferi babonye interahamwe zirakaye cyane batangiye kubihakana, ariko MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith we aratakamba bikomeye, ababwira ko abana bose ari abe. Ibyo yavugaga Interahamwe zanze kubyumva, ahubwo nawe batangira kumubwira nabi ari nako bamucira mu maso. Abana bahigwaga bahise babafata babajyana mu ishyamba munsi y’umuhanda, babaha amasuka n’amapiki ngo bicukurira. Wa mushoferi n’Umubikira bafashe umwanzuro wo kugenda babasize, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yanga kujya mu modoka, avuga ko atagomba kugira umwana asiga. Bakomeje kumubwira nabi, bamushinyagurira ko arimo gukomeza kwihambira ku bana b’abatutsi kandi ari kubona ko barimo kubateza ibibazo, bamubwira ndetse ko badakomeza kubatwara, nawe akababwira ko nta mwana n’umwe bagomba gusiga.
Mu gihe ba bana bari babajyanye kubajugunya mu cyobo cyajugunywagamo imibiri y’abari bamaze kwicwa, haruguru yabo havuze akaruru, interahamwe zari zibahagarariye zijya kureba, abana nabo bahita bazamuka biruka, bageze ku modoka MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith ahita abashyira mu modoka vuba vuba, nawe ahita ajyamo baragenda.
Bageze i Janja, banze kubashyira mu Kigo cy’Imfubyi cy’i Janja hamwe n’abandi, babashyira mu mazu ya Paruwasi yari haruguru ya Orphelinat.
Bakigerayo Interamwe zamenye ko bahageze. Interahamwe yitwa KAZARI yari ikuriye izindi aho iza kubareba, arababara, maze atanga amabwiriza ku zindi nterahamwe ko Abatutsi barimo yababonye, ko ntawe ugomba kubakoraho, ko azabica arangije akazi. Buri mugoroba yazaga kureba ko bagihari. Muri icyo gihe, wa mushoferi yahoraga abwira MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith nabi ko yabatsimbarayeho, ariko ko amaherezo bazabica.
N’ubwo i Janja ubuzima bwarushijeho kuba bubi, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yakomeje kubana nabo. Nyuma yaje kubona amakuru ko hateguwe umugambi wo kuza kubica. Yahise asaba abapadiri ko bamufasha, maze umupadiri abashyira mu modoka ya Paruwasi ya Janja, abahungisha berekeza muri Kongo yahoze ari Zayire. Urugendo ntirwari rworoshye, bagiye bahagarikwa n’interahamwe, aho bageze bagahondagura imodoka, basaba Padiri gukuramo abantu atwaye, Padiri agenda yigura, aha Interahamwe amafaranga kugira ngo babareke bakomeze, maze abagejeje mu Mujyi wa Gisenyi abasiga aho, abasezeraho, ababwira ko yanze ko bagwa muri Paruwasi ye, abasaba ko ahasigaye bakwirwariza.
Padiri amaze kubasiga, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith ntiyacitse intege, yakoze ibishoboka byose akomezanya abana be bose. Kubera umubyigano w’abantu benshi barimo bahunga, yasabye abana bakuru kutagira uwo basiga, bizirika ibitenge, bagenda bakururana buhoro buhoro, kugeza abana be bose abagejeje mu Nkambi muri Kongo.
Ageze muri Kongo yakomeje guhura n’abamuca intege batandukanye. Yaciwe intege kenshi n’abo yisungaga ngo bamufashe, bakamubwira ko bo badashobora kugwa hejuru y’abana batabyaye. Ibyo ariko ntibyigeze bimuca intege, yakomeje kubitaho, nubwo ku bw’ ibyago Umwana Umwe yaje kwicwa na macinya.
Mu nkambi abana babaga mu mahema ntibasohoke, batinya interahamwe zashoboraga kubica ziramutse zibabonye. MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith niwe wajyaga kubafatira ibiryo. Uko iminsi yagiye yicuma, MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yaje kumenya amakuru ko Interahamwe zamenye ko afite abana b’Abatutsi, bityo ko abana be bashaka kuza kubica, maze ahita afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda. Yahise yegera abakozi ba HCR bari mu Nkambi, abasaba kumufasha kugaruka mu Rwanda n’abana be. Barabimwemereye, maze ku itariki ya 1 Ugushyingo 1996 MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith n’abana be imodoka za HCR zabagaruye mu Rwanda, agaruka i Rulindo, ari kumwe n’abana 13 barimo : UWAMARIYA Marie Goretti, UMUBANO Pacifique, KAYIRANGA Patrick, NKUNZWENIMANA Good vert, NDUNGUTSE Eugene n’impanga ye Protogene, ICYIMPAYE Solange, MUSHIMIYIMAMA Leonille mukuru wa KIBUNI/ Yagiye i Burayi, NYIRABARISEBUYE Madelene, URIMUBE Jean Paul, UWIMANA Domitille, NYIRANGERAGEZE Therese, na UWASE Natasha.
Ageze i Rulindo yasubiye mu Kigo, abwira ababikira ko agaruye abana babo yatwaye. kubera ubutwari yagaragaje bamusaba gukomeza kugumana nabo mu kigo.
- IBIKORWA BYA MUKAMUNANA NYIRAMBONERA JUDITH NYUMA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Nyuma y’uko MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith agaruye abana yari yarahungishije, yakomeje kwakira no kurera n’abandi bana b’imfubyi barimo: MUDAHOGORA Chantal, NTAKIRUTIMANA Diane, SIBOMANA Angelos, AKIMANA Aliane, RUKUNDO Jean Leonard, MUSANABERA Marie Claudine, MUHAWENIMANA Donatha, NIZEYIMANA Jean Yves n’abandi. Yafashije kandi mu ikusanyamakuru muri Gacaca kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwase ya Rulindo
MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yakomeje kuba mu kigo cy’imfubyi arera abo bana kugeza ubwo ibigo bivuyeho abana bashakirwa imiryango muri gahunda ya Leta yo kurerera abana mu miryango.
Mu gihe abana basubizwaga mu miryango, yiyemeje kurerera iwe abana batari bafite imiryango ibakira maze abisaba ababikira na Leta. NYIRAMBONERA yakomeje kurangwa n’umutima wo gukunda abana, kubafasha no kubarera nubwo yari afite imibereho iciriritse ndetse n’ubu aracyarera NIZEYIMANA Jean Yves, wavutse mu 2000.
Abo yareze bose bamushimira umutima w’impuhwe n’urukundo yabagaragarije. Benshi bashinze imiryango, ubu nabo ni ababyeyi.
UMWANZURO
MUKAMUNANA NYIRAMBONERA Judith yitangiye abana b’imfubyi batagira kivurira. N’ubwo yari adafite ubushobozi buhagije, yakoze ibikomeye kubera ko yari afite umutima wa kimuntu. Yagaragaje ubutwari bukomeye mu gihe benshi bamucaga intege. Kugeza ubu, mu mibereho ye iciriritse afatwa nk’umuntu wakoze kandi ugikora ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha abandi.