Updates

Articles

Soeur MILGHITA Paula Koïser
Soeur MILGHITA Paula Koïser

Milgitha Paula Koïser ni Umubikira w’Umudagekazi w’umuganga wageze mu Rwanda muri Nzeri 1973. Yabarizwaga mu Muryango w’Ababikira b’aba Saint Clément de Münster. Yakoreraga ibikorwa byo guteza imbere ubuvuzi ku Kigo Nderabuzima cya Kaduha muri Perefegitura ya Gikongoro kugeza yitabye Imana muri 2016.

Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriye impunzi zisaga 45,000 zahungaga ubwicanyi, abaha ibiryo yari afite, abaha igikoma abonye bigiye kumushirana yiyambaza Caritas ya Diyosezi ya Gikongoro ku bakuru be yayoborwaga na Madeleine Raffin w’Umufaransakazi ariko bamutera utwatsi. 

Mu ijoro ry’itariki ya 21 Mata abo Batutsi bose barishwe harokoka abagera ku 103 Milgitha yari yahishe mu Kigo Nderabuzima. Abicanyi bishe aba Batutsi bari bayobowe na Ajida Ildephonse Ntamwemezi barimo abategetsi, abasirikari, abajandarume, Interahamwe n’abaturage b’Abahutu. Yakomeje kwita ku imfubyi zari zarokotse ubwo bwicanyi, nubwo Atari ashyigikiwe n’ubutegetsi ndetse na bagenzi be.

Uyu mubikira Milgitha ni ho yagaragarije ubutwari kuko yatanze amafaranga menshi ayaha abicanyi kugira ngo badatera Ikigo Nderabuzima cya Kaduha ahari hihishe Abatutsi bagera ku ijana na batatu (103) barimo abana bari batarageza ku myaka 20. Byageraga nijoro agafata abakozi be bacye yizeye kuko abandi bari babaye abicanyi, akabamurikira bakagenda bareba niba hakiri umuntu ugihumeka akabazana muri centre de santé akabavura, akanabagaburira, akabondora, akajya abikora atyo yihishe kugeza aho abahageze bose barokoka.

Taliki ya 10/06/1994 abayobozi barimo Superefe Hategekimana Joachim afatanyije na Padiri Athanase Nyandwi baraje batera ubwoba Milgitha ngo nahunge Abasilikare ba APR bageze hafi, ariko ahita abibona ko bashaka ko abava mu maso bakarangiza umugambi wabo bakica abo yari ahishe muri wa mugambi wo kudasiga n'uzabara inkuru. Yaratekereje maze yigira inama anyarukira i Butare asaba CROIX Rouge n’Umuryango mpuzamahanga Terre des hommes ko baza bakamutwarira abo yari ahishe. Taliki ya 13/06/1994 baraje batwara abana 70 gusa; abari inkomere bakuze babasiga aho maze basigara mu maboko y'umuganga witwa Dr Gasana Ignace nawe wahishe abanyeshuli b'Abatutsi barenga 37 bigaga mw'ishuli rya Ecole des Sciences Infirmières (ESI) yayoboraga i Kaduha. Taliki ya 23/06/1994 abo bana bahungishirijwe i Burundi babavanye ku Karubanda i Butare aho babegeranyirije n'abandi batoraguwe hirya no hino. Mbere yo kugenda Milgitha yasigiye Dr Gasana amafaranga menshi yifashishije mu kugurira abasirikari n’Interahamwe bahoraga bashaka kuza kwica abo yari ahishe. Milgitha nawe yavuye i Kaduha taliki ya 15/06/1994 abonye ko abana babajyanye.

Amaze kumenya ko FPR yabohoye abanyarwanda mu menyo y'abicanyi taliki ya 27/08/1994 yiyemeje kugaruka n'ubwo abamuyoboraga batabyumvaga aragaruka akomeza imirimo ye i Kaduha.Yaraje asubiranya ibyangiritse, yegeranya imfubyi, abana barokotse abaha ibikoresho basubira mu mashuli, abapfakazi arabafasha, afasha gushyingura abacu mu cyubahiro igihe byari bigoye kuri 18/03/1995 niho bashyinguye bwa mbere i Kaduha.

Taliki ya 20/12/2015 niho yajyiye mu Budage arembye cyane maze bahita bamushyira mu bitaro i Bonn baramuvuye birananirana yitaba Imana taliki ya 03/02/2016 nyuma y'imyaka 80 yari amaze kw'isi kuko yavutse 1936.