Madamu Judith Vuillemin yafatanije n’umugabo we, Denis Gilles, gutabariza no gufasha impunzi z’Abatutsi zarokotse ubwicanyi bwakorewe muri Perefegitura ya Gikongoro, zikaba zari zarahungiye kuri paruwasi ya Cyanika.
Ku matariki ya 3 n’iya 18 Mutarama 1964 yandikiye amabaruwa abari bakuriye icyitwaga Swiss Committee for UNICEF amenyekanisha ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Gikongoro.
Judith Vuillemin yafatanyije n’abapadiri batatu bari muri Paruwasi ya Cyanika n’inshuti ze z’abazungu bakusanya inkunga y’imyambaro, ibiribwa n’ibiringiti babishyikiriza impunzi zari zahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika, ndetse basaba abaganga bakiri bato bafunga umwuka bajya kuzivura. Bafatanyije n’Abafurere b’Urukundo bo muri Groupe Scolaire i Butare, batwaraga inkomere zirembye cyane bakazijyana kuzivuza ku Bitaro bya Butare bakagarukana amakamyo y’ibiribwa.
Muri icyo gihe cy’ubwicanyi, Judith Vuillemin yahuruje za ambasade n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye byakoreraga mu Rwanda ababwira ibyo yiboneye, kubera ko ari bwo buryo bwonyine yumvaga bwashyira igitutu kuri Leta ikareka gukomeza kwica inzirakarengane z’Abatutsi. Yashenguwe cyane ariko no kubona ko ikibazo cy’Abatutsi bo mu Rwanda kititaweho uko bikwiye.
Judith Vuillemin yavuye mu Rwanda muri Werurwe 1964 ajyanye n’umugabo we Denis Vuillemin wari umaze kwirukanwa azira kuba yarise ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.