Updates

Articles

Denis Gilles VUILLEMIN
Denis Gilles VUILLEMIN

Denis Gilles Vuillemin n’umugore we Judith Vuillemin ni Abasuwisi babaye mu Rwanda mu ntangiriro z’imyaka ya 1960, aho yari umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi wari waraje kwigisha muri groupe Scolaire ya Butare;

Yatabarije Abatutsi barokotse ubwicanyi muri Perefegitura ya Gikongoro mu Ukuboza 1963 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kaduha n’iya Cyanika. Yagiye yandika umunsi ku munsi uko ubwo bwicanyi bwakorwaga icyo gihe. Yandikiye ibinyamakuru n’imiryango mpuzamahanga yamagana ubwo bwicanyi bwakorwaga n’ubutegetsi, yamagana abanyamahanga bari mu Rwanda bicecekeye. Yafashe icyemezo gikomeye cyo gusezera ku kazi ke kubera ko yananiwe kwihanganira Jenoside yakorerwaga abarimo n’abanyeshuri yigishaga.

Vuillemin ni we wa mbere wakoresheje iryo jambo Jenoside. Yabivuze yitegereje imigendekere y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Cyanika n’i Kaduha asanga bwujuje ibya ngombwa byose biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo muri 1948 arebana n’icyaha cya Jenoside.

Ubutegetsi bwa Kayibanda bwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu Rwanda. Ageze mu gihugu cye yakomeje kumenyekanisha amakuru y’ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda no gufasha impfubyi n’abanyeshuri yasize mu Rwanda kugira ngo babone imibereho, harimo no kubashakira za buruse, bamwe muri bo ashobora kubajyana kwiga mu Busuwisi bishyurirwa n’abagiraneza.

Denis Gilles Vuillemin yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2020 I Neuchâtel mu Busuwisi.