Updates

Articles

Padiri Reginald GREINDL
Padiri Reginald GREINDL

Yavutse: Kuwa 23/11/1927

Yitabye Imana: Kuwa 22/03/2014

Aho yavukiye: Namur mu Bubirigi

Icyo yakoraga: Uwihaye Imana / Umupadiri

Greindl ni umupadiri w’Umubiligi uzwi cyane ku kuba yaritangiye uburezi mu Rwanda, cyane cyane akaba yarayoboye Koleji ya Mutagatifu  Andereya i Nyamirambo igihe kirekire. Iyi Koleji yatangiriye i Rwamagana mu 1957 itangijwe n’abapadiri batatu (3) bo muri Diyosezi ya Namur aribo Padiri Reginald Greindl, Padiri Chanoine Jacques Cuvellier na Padiri Jacques Noël. Nyuma iri shuri ryaje kwimurirwa i Kigali mu 1958 hafi ya Kiliziya Sainte Famille, nyuma ryubakwa i Nyamirambo aho rikiri kugeza n’ubu. Imirimo yo kubaka Koleji i Nyamirambo yatangiye mu 1962, inyubako zitangira gukoreshwa mu 1964. Padiri Reginald Greindl yabaye uwa kabiri wariyoboye nyuma ya Padiri Chanoine Jacques Cuvellier. Ku buyobozi bwe yaranzwe no kwigisha abana b’abanyarwanda bavaga mu miryango ikennye bagira ubumenyi n’uburere byabafashije gukomeza amashuri no guteza imbere Igihugu.

Nyuma y’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi n’abari abayoboke bakomeye ba UNAR mu Ukuboza 1963, Greindl yafashije imfubyi n’abapfakazi basigaye, abubakira ku Mumena. Nyuma yo gutuzwa, Padiri Greindl yakomeje kwita kuri abo bapfakazi n’imfubyi mu buryo bwose, harimo gukurikirana imyigire y’abana, kubategurira ibirori by’iminsi mikuru kugira ngo batigunga bakibuka ko ari imfubyi, gufasha abarwaye n’ibindi. Kubera ibikorwa bye by’ubumuntu, ubutegetsi bwa PARMEHUTU bwamwirukanye mu gihugu mu 1966, bumushinja kubangamira umutekano w’igihugu.