De Jamblinne yari umupadiri w’Umubiligi wabarizwaga mu muryango w’Abapadiri Bera. Aho yabaye hose kuva akigera mu Rwanda akoherezwa i Rwaza mu mwaka wa 1948 kuba umuyobozi w’amashuri, no mu zindi Paruwasi yabayemo haba i Kansi, Cyanika, Kaduha, Rusumo, Rushaki, Runaba na Nyagahanga no mu nkambi y’impunzi z’abanyarwanda i Muyinga mu Burundi mu 1994-1995, Padiri De Jamblinne yaranzwe n’ibikorwa by’ubumuntu n’urukundo rudasanzwe, cyane cyane mu bihe by’ubwicanyi u Rwanda rwanyuzemo. De Jamblinne yanagize uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage birimo kubaka amavuriro, imihanda, no kwigisha urubyiruko imyuga.
Ibikorwa bye by’ubutwari bigaragarira cyane mu buryo yarwanye ku Batutsi bo mu Bufundu, mu iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, bahigwaga mu 1959, ndetse no mu 1963-1964. Ku itariki ya 24 Ukuboza 1963, impunzi z’Abatutsi zatangiye guhungira kuri paruwasi ya Cyanika. Ku itariki ya 29 z’uko kwezi padiri Sitanisilasi DEJAMBLINNE yandikiye perefe wa Gikongoro Andreya NKERAMUGABA amusaba kwita ku buzima bw’izo mpunzi z’Abatutsi, akarangiza amubwira ko niba adatabaye izo nzirakarengane ziri hafi kwicwa, zigizwe ahanini n’abagore n’abana, ko bizabazwa ubuyobozi bwa perefegitura, ko kandi n’Imana yo mu ijuru itazabimubabarira. Nubwo yageneye kopi inzego zo hejuru z’Igihugu, nta kintu na kimwe ubutegetsi bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi.
Padiri De Jamblinne yitangiye gufasha impunzi z’Abanyarwanda hirya no hino aho zari zarahungiye mu mahanga, ndetse nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakanguriye impunzi zari mu nkambi ya Muyinga i Burundi gutaha.
Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Padiri De Jamblinne ni umwe mu banyamahanga bakomeje gukorera mu bice byari byarigaruriwe na FPR Inkotanyi. Muri 1991 yabaga muri Paruwasi ya Runaba mu Karere ka Burera, akaba yaranze guhunga ngo ave mu bice byari byarigarurirwe na FPR Inkotanyi nkuko benshi muri bagenzi be babikoze, akomeza kujya asomera Missa abakristu no gukora indi mirimo yari mu nshingano ze.
Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Leta y’Abatabazi yashishikarije abaturage guhunga igihugu, Padiri De Jamblinne yanze gusubira i Burayi nka benshi muri bagenzi be. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 kubera izabukuru. Yatabarutse kuwa 12 Ugushyingo 2021, i Buruseri mu Bubirigi, afite imyaka 99, harimo 74 yamaze mu Rwanda.