Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Mizero Irené yari afite imyaka 9 gusa. Mizero yakuranye ipfunwe yatewe n’uko ababyeyi be bombi bagize uruhare muri Jenoside. Bamwe mu rungano rwe bamufashije gukira icyo gikomere, maze nawe yiyemeza gufasha urundi rubyiruko rugifite ibikomere, ashinga umuryango Mizero Care Organziation mu 2013. Uyumuryango ufite intego yo gufasha urubyiruko gukira ibikomere byatewe n’ingaruka z’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo.
Mubo uyu muryango ufasha gukira ibikomere harimo urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside, abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikigamijwe ni ukurufasha kudaheranwa n’ihungabana, ipfunwe, agahinda no kwigunga; ahubwo bakomorana ibikomere, bagakora bakiteza imbere.
Kugeza ubu Mizero Care Organization (MoC) imaze gufasha urubyiruko rugera kuri 455 rukomoka mu Turere ikoreramo aho ruhurizwa ahantu hatekanye bagakorerwa icyitwa Group psychotherapy nk’uburyo bw’ubuvuzi bw’imitekerereze n’ibyiyumviro bya muntu.