Sibomana yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, aho ababyeyi be n’abavandimwe bose bishwe. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize uruhare mu guharanira amahoro n’ubwiyunge mu gace avukamo i Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo.
Amaze gusoza amasomo muri Kaminuza mu 2008 yakoze muri Banki, nyuma ahitamo kwihangira imirimo ahereye ku butaka bw’umuryango yasigiwe n’ababyeyi be. Sibomana yifashishije isambu y'umuryango we yari imaze imyaka idakoreshwa, atangira umushinga wo kwihangira imirimo mbonezamubano, guteza imbere amahoro no kubaka umuryango. Mu bakozi akoresha harimo abakoze Jenoside babihaniwe kandi basaba imbabazi, umwe muribo niwe wishe nyirakuru ubyara se, harimo kandi abarokotse Jenoside. Mu bandi Sibomana yahaye akazi harimo abana Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi wamaze Abatutsi muri Jenoside.
Sibomana yafashe kandi gahunda yo kubakira abamwiciye ababyeyi ndetse n’umuryango mugari we, agaruka i Rwankuba amaze kuba mukuru, aje ahasanga urwikekwe, asanga hari icyo akwiye gukora kugira ngo abahatuye bongere babe umwe, abinyuza mu guhanga imirimo, kuko yemera ko kwigisha ubumwe n’ubwiyunge bikomezwa no kuba abantu bafite ibyo bakora bibabyarira inyungu.