Updates

Articles

Prof Jean Gualbert RUMIYA
Prof Jean Gualbert RUMIYA

Yavutse: Mu mwaka wa 1950

Aho yavukiye: I Sovu mu karere ka Huye

Se: Rwakana Tewonesiti

Nyina: Madamu Sesiliya

Yitabye Imana: 04/05/1994

Icyo yakoraga: Umwarimu wa Kaminuza n’Umunyapolitiki

Rumiya yabaye umwarimu w’amateka muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare n’i Nyakinama, akaba no muri komite ya MRND ku rwego rw’Igihugu na Perefegitura ya Butare.

Mu buzima bwe, Rumiya yaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse arwanya na politilki mbi y’ivangura yaranze MRND n’abantu ku giti cyabo. Ibi yabigaragaje mu bikorwa, nk’aho ku ya 14 Ugushyingo 1992, Rumiya yandikiye Perezida Habyarimana Juvenal ibaruwa asezera mu ishyaka rya MRND kubera irondakoko n’irondakarere byarangaga iryo shyaka. Urundi rugero ni uko ku ya 2 Ukuboza 1992, Rumiya yandikiye Mugesera Léo ibaruwa ifunguye, amubwira nka mugenzi we bari basangiye umwuga w’ubwarimu muri Kaminuza, amugaragariza ububi, ubugome n’ingaruka ijambo yavugiye ku Kabaya ryari rifite ku Banyarwanda no ku gihugu muri rusange. Iyo baruwa ya RUMIYA yanditse mu rurimi rw’igifaransa irimo impanuro nyinshi, ubumuntu, ubudahemuka n’ubutwari.

Ubuhamya bumutangwaho ku mibereho ye bwerekana ko Porofeseri Rumiya yari umuntu w’umunyakuri, ugira ubumuntu, wabanaga n’abantu bose nta vangura. Porofeseri Rumiya yari yarashakanye na Mukamudenge Veneranda tariki 9 Kanama 1975 babyarana abana batanu (5), akaba yarishwe tariki 4 Gicurasi 1994 yicanwa n’abana be bakuru batatu (3)