Updates

Articles

Sœur Marie Julianne FARRINGTON
Sœur Marie Julianne FARRINGTON

Soeur Marie Julianne wavutse kuwa 4 /11/1930 ni umubikira bo mu muryango w`ababikira b`aba Sainte Marie de NAMUR, yabaye umuyobozi mukuru w`uwo muryango mu gihe cy`imyaka 12 (1989-2001) yitabye Imana kuwa 21/1/2012

Yaranzwe  n’umutima w’urukundo n’ubwitange buhebuje . Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo abanyamahanga bose basiganwaga bava mu Rwanda we yari muri Canada, yiyemeza kuza mu Rwanda anyura inzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora ababikira yari akuriye hamwe n’abandi bantu bari bahungiye mu bigo by’uyu muryango. Ibi yabigezeho abasha kubahungishiriza i Goma ari naho barokokeye. Yagize uruhare mu gufasha ubutabera kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wahoze ari prefet wa Kibuye. 

 

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu nama mu gihugu cya Canada aho yari ayoboye inama nkuru y`umuryango ihuza ibihugu 10 byo ku isi aho uyu muryango ubarizwa .

 Muri ibyo bihe bikomeye, buri munsi yavuganaga n`ababikira bo mu Rwanda  kugirango yumve ko bakiriho, kuwa 12/04/1994 ntiyongeye kuvugana nabo kuko telefoni zitari zigikora.

Abonye ko atagishoboye kubona amakuru y`ababikira  yahagaritse inama yihutira kugera mu Bubiligi ashakisha uko yabona uburyo yaza mu Rwanda kubatabara.

Abo yiyambazaga bose bamucaga integer bamubwira ko Atari igihe cyo kujya mu Rwanda, kuko ngo n`abanyamahanga barurimo bararuvamo; ariko ntiyacika  integer akomeza gushakisha Visa zo mu Bihugu bituranye n`U Rwanda, aza kubona imwinjiza mu gihugu cy`U Burundi, arakomeza agera i Kiruhura muri Butare  hari inzu y`ababikira bo mu muryango yayoboraga asanga bakiriho,  yarakomeje ajya ku Kibuye  yitwaye mu modoka kureba ababikira  baho, yahageze taliki ya 23/5/1994 Iminsi ikurikiyeho yagerageje guhura n`abayobozi ba Leta barimo  Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye ndetse n`abari bamwungirije  ngo abasabe kurengera abari mu kaga ariko ntibamwumva, kuko hari gahunda yuko nabo bagomba kwicwa. 

Amaze kumenya ko abafaransa baje muri operation Turquoise bageze kuri Goma, yagiye kubasaba guhungisha ababikira n`abanyeshuri bahigwaga bari bakiriho aho ku Kibuye ku ishuri ry`ababikira , yagize amahirwe babageza I Goma taliki ya 28 Kamena 1994 barokora batyo . Bose  hamwe bari 45.

Nyuma ya Jenoside Sr M Julianne yabaye umutangabuhamya mu rukiko mpanabyaha rwa Arusha, aho yagiye gushinja uwari Perefe wa Kibuye Kayishema Clement kuko mu gihe cya Jenoside yamutabaje ngo amufashe kurengera abicwaga akamutera utwatsi.