Updates

Articles

PADIRI NKEZABERA Augustin
PADIRI NKEZABERA Augustin

Yavutse: 1959

SE:  SEMBAGARE Leonidasi 

Nyina: NYIRAMULINGA,

Aho yavukiye: Ngororero –Nyange

Padiri Nkezabera Agustini yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa. Padiri Nkezabera ntiyabyihanganiye, mu nyigisho ze yamaganye ubwo bunyamaswa, ashishikariza abakristu kubana kivandimwe, bakava mu by’amoko, bakamenya ko bose ari abanyarwanda, bene « Mana-Mugabo-Umwe » : basangiye isano isumba andi masano yose : « Ubuntu ». Amaze kwerura ko arwanya ubwo bugome nta mususu, abatotezwaga bose bahise bamubonamo umurengezi bashobora kwirukira igihe basumbirijwe. Ni uko byagenze kubera ko igihe interahamwe zatangiye kubahiga ku manywa y’ihangu ngo zibice, abatutsi bahungiye kuri paruwasi maze Padiri Nkezabera abahagararaho gitwari, n’ubwo tariki ya 09/04/1994, igitero cyaje kwica Abatutsi kuri Paruwasi akaba ari we giheraho. 

 

Yahawe ubupadiri mu mwaka w’1988, ku wa 14 Kanama. Muri Kanama 1990 ni bwo yabaye Padiri mukuru wa paruwasi ya Muramba, akaba ari naho yaguye, yishwe n’interahamwe ku wa 9 Mata 1994.   

Padiri Agustini Nkezabera abamuzi bamwibuka nk’intwari nyayo y’intangarugero mu basaserdoti b’Imana bateye ikirenge mu cya Yezu Kristu, we watanze ubuzima bwe kubera intama ze. Mu nyigisho ze yakundaga kuvuga ati «gutanga ni byiza ariko kwitanga birahebuje».

Buri mwaka, uyu mupadiri, muri Paruwasi ya Muramba, baramwibuka kandi bakamwibuka nk’intwari bifuza kureberaho urugero rw’urukundo n’ubunyarwanda.