Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ilibagiza Immaculee yiremyemo imbaraga zirenga imibabaro n’intimba byo kubura ababyeyi n’abavandimwe maze atangira kurangwa no kwigisha ubumwe no kubababarira hirya no hino ku isi ataretse n’iwabo aho akomoka nk’uko abigaragariza mu kuba hafi y’ abakene. Ilibagiza immaculee ahoza u Rwanda ku mutima, akaruvuga mu biganiro bye, mu bitabo yandika, akarumenyekanisha mu banyamahanga kandi akabazana kenshi gusura u Rwanda mu rwego rwo kumenya no kumenyekanisha amateka yaranze Igihugu n’uko kigenda cyiyubaka.
Iribagiza Immaculee yavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba mu 1972, mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Mataba, Umudugudu wa Nyagatovu. Ababyeyi be ni Ukurikiyinkindi Leonard na Kankindi Marie Rose, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iribagiza Immaculee ni Umunyarwandakazi (ufite n’ubwenegihugu bw’Amerika ari naho atuye), ni umwanditsi w’ibitabo (Author/Writer) akaba n’umuntu utanga ibiganiro birema (Motivational Speaker) hirya no hino ku isi cyane mu nama zinyuranye (conferences).
Nyuma ya Jenoside, Mme Iribagiza Immaculee yagize uruhare mu kumenyekanisha ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi abinyujije mu kwandika ibitabo birimo:
- Left to tell: Discovering God amidst the Rwandan Holocaust (2006); • Led by Faith: Rising from the Ashes of the Rwandan Genocide (2008).
Yigisha ku isi yose kubabarira no kubana mu mahoro ahereye ku mateka yabayemo we ubwe nk’uko bigaragarira muri zimwe mu nsanganyamatsiko yibandaho mu biganiro bye:
- Kubabarira mu bihe bitoroshye by’ubwicanyi
- Imbaraga zo kubabarira
- Gutera imbuto zo kubabarira: ubutumwa bw’urukundo n’icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uburyo Imana yagiye imuyoborera ubuzima mu bihe bikomeye byatumye agira n’ibitabo byinshi k’Umubyeyi Bikiramariya na Kibeho kubera urukundo amufitiye nk’umukristu.
Mu mwaka wa 2007, ibikorwa bye byamuhesheje igihembo mpuzamahanga cyitwa “Mahatma Gandhi Reconciliation and Peace Award”. Ubu madamu Iribagiza Immaculee yatangiye n’imishinga imwe n’imwe mu Rwanda irimo iyerekeye uburezi n’iyobokamana.