Updates

Articles

MUSONI Alexis
MUSONI Alexis

Yavutse: 1960

Nyina :  SENTASHYA  Ladislas 

Se: MUKANDINDA Agnes

Aho yavukiye:  Nyanza- Muyira- Gati

Icyo yakoraga: Yari Umusirikare mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu 

Musoni ALEXIS yaranzwe n’ urukundo, ukuri no kwanga ivangura. Ihame yagenderagaho ni uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda. Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye   yitandukanije n’ibikorwa  bibi by’igisirikare yarimo by’umwihariko umutwe yabarizwaga , arengera abahigwaga ndetse aranabizira, akaba yarishwe ku itariki ya 10 Gicurasi 1994.

 

Musoni Alexis yari umusirikare mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (EX-FAR),. Mu mwaka w’1994 yari yarashatse afite umugore, akaba yari atuye mu Kagari ka Gati, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza ari naho umuryango we mugari wari uherereye. 

Jenoside itangiye umuryango wa Bwana Twagirayezu Innocent wari utuye mu Murenge wa Kanombe aho Musoni yari acumbitse wamuhaye abana bawo uko ari bane kugira ngo abahungishirize iwe mu Mayaga kuko yari yizeye kuhabarindira, yatekerezaga ko ashobora no kubambutsa akaba yabahungishiriza i Burundi.

Icyemezo cyo kumuha abana  nk’uko umubyeyi wabo Muhongerere Immaculée abivuga, Musoni yari yaravuze ko:″ atakwica abantu ashinzwe kurinda″.

Mu rugo iwe hari abantu bahahungiye barenga makumyabiri (20) harimo n’abana yari yakuye i Kigali. 

Ageze iwe yakomeje kurinda abantu bari bamuhungiyeho harimo abana yari yazanye hamwe n’abaturanyi be ku musozi wa Kinyoni (aho yari atuye).

Kuva Jenoside itangira kugeza igihe yiciwe yarwanaga n’ibitero by’interahamwe bije kubica akoresheje imbunda n’amasasu yari afite. 

Yaranzwe no gukangurira abatuye ku musozi wa Kinyoni kwitandukanya n’ibikorwa bibi byo kwica Abatutsi, kubatwikira no gusahura ibyabo, ibyo akabikora anarengera abahigwaga akoresheje ibikoresho bya gisirikare yari afite.

Nyuma interahamwe bari baturanye zagiye kuri Komini Muyira kubwira uwari Depite Honorable Muhutu Adalbert (uyu yari amaze igihe gito abaye Depite ariko yarahoze ari we Burugumesitiri wa Komini Muyira) ko batabasha kwica Abatutsi kuko hari ubabangamiye:”Turabica muradukundiye?″.

Yakomeje kurwana n’ibyo bitero kugeza igihe Bwana Muhutu Adalbert yahuruje Abajandarume bakoreraga I Nyanza baza mu rugo iwe baramujyana, bamwicira I Mututu, kugeza ubu umurambo we aho washyizwe ntiharamenyekana.