Updates

Articles

NTAWUGASHIRA Frederic
NTAWUGASHIRA Frederic

Yavutse: 1962

Se: Bimenyimana Andrea 

Nyina: Masengesho Agnes

Aho yavukiye: Rwamagana-  Kaduha- Kababero

Yifashishije igihagararo, icyubahiro, umwambaro wa  kijandarume na grenade imwe yari afite, mu gihe cy’iminsi umunani yahanganye n’ibitero byaturukaga  i Gasetsa  na Nkungu bije kwica Abatutsi bo muri Kaduha(Rwamagana).Yafashije kurokoka abatutsi  basaga mirongo itanu  n’inka  bari bahunganye azihagararho ntizasahurwa . Yaje kwicwa aciwe umutwe azira ibikorwa bya kimuntu byamuranze .

 

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntawugashira Frederic yari umugabo ugwa neza, wanga akarengane, ubana n’abantu bose amahoro kandi agakunda gufasha abantu, ari nayo mpamvu abantu benshi bamuhungiyeho.  

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyakwigendera Ntawugashira Frederic, yari umujandarume uri mu kiruhuko cy’uburwayi..

Ntawugashira yafashije abatutsi barenga mirongo itanu, bamwe abahisha mu nzu iwe, abandi kwa mukuru we wari umusirikare, abandi ajya kubahisha iwabo mu rugo kwa Se, no mu ngo zitandukanye z’abaturanyi, aho hose yagiye abajyana akomeza kubarindira umutekano.

Inkotanyi zimaze kugera i Rwamagana, Ntawugashira Frederic, yatangiye kujya ahungisha Abatutsi bamuhungiyeho akabajyana nijoro, akabageza aho bashobora gutabarwa.

Nyakwigendera  Frederic yahungishijwe n’inkotanyi ajyanwa i Rwamagana mu nkambi. Yagarutse mu rugo aho yari atuye aje kureba ababyeyi be (se na Nyina). Ageze kuri bariyeri y’interahamwe zimusaba kwifatanya nazo akabanza akica muramu we bari kumwe arabyanga, n’uko babica bombi we bamuca umutwe ngo ku gira ngo bereke abandi gihamya ko bamwishe.