Updates

Articles

KANYANDEKWE Prosper
KANYANDEKWE Prosper

Yavutse: 1969

Se:   Kanyandekwe 

Nyina :  Mukandamage Leonira  

Aho yavukiye:  Muhanga 

(yarerewe mu Karere ka Bugesera, Umurenge, Ntarama, Akagali ka Cyugaro, kwa Sekuru ubyara Nyina)

Icyo yakoraga (yari umusirikare muri Ex-FAR)

Mu gihe  cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubwo  Kanyandekwe yari umusirikare muto, akaba na muto mu myaka  yafashe icyemezo cyo kujya gutabara  abatutsi bicwaga mu gace yari yararerewemo ahangana n’ibitero by’interahamwe.Yaje kwicwa azira kuba yarahanganye n’ibitero by’interahamwe.

 

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyakwigendera  Kanyandekwe Prosper yari umusore ufite imyaka 25, yari Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda  akorera i Gako. 

Jenoside yakorewe Abatutsi, itangiye, yavuye mu kigo cya gisirikare, afata imbunda n’amasasu yiyemeza kujya kwifatanya n’abaturage bari bahungiye i Ntarama guhangana n’ibitero by’interahamwe. Mu kuhagera babanje kumwishisha bibaza koko niba aje kubatabara! Ariko agaragaza kobarikumwe. Bafatanyije kurwanya ibitero bakoresha intwaro za gakondo nawe agakoresha imbunda maze ibitero byabagabwagaho barabikumira. 

Amasasu yavanye mu gisirikare amaze kumushirana yagiye kuri Komine Kanzenze gushaka ayandi, ahageze asanga amakuru y’uko yarwanyije ibitero by’interahamwe yaramenyekanye bahita bamwica.

Mu gihe yafatanyaga n’Abatutsi akoresha imbunda, interahamwe zakekaga ko ari inkotanyi bigatuma zitinya kubinjiramo.

Mbere y’uko ajya gushaka andi masasu abo yari yafashishe kwitabara, bagize igitekerezo cyo kumushimira maze bateranya amafaranga yo kumushimira, Bwana Kanyandekwe arayanga, ababwira  ko ibyo yakoze ari inshingano ya buri wese gutabara abari mukaga ko adakwiriye kubihemberwa.