Carl Wilkens yavutse mu 1957 muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1990 ari umuyobozi wa ADRA –Rwanda. Yaranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kwita ku bantu bose cyane cyane abababaye. Kuva akigera mu Rwanda yababazwaga cyane n’akarengane kakorerwaga abatutsi. Mu gihe cya Jenoside ubwo byari bikomeye, Abanyamahanga bahungishwa yanze kujyana n’umuryango we, ababyeyi be bari bamusuye, umugore n’abana be batatu, ahitamo kubohereza bonyine we asigara agerageza kurengera abari bamuhungiyeho
barimo n’abakozi bamukoreraga mu rugo. Byabaye ngombwa ko asinyira ko mu gihe hagira icyimubaho umuryango we ntacyo uzabaza ADRA yamukoreshaga kuko icyemezo cyo gusigara agifashe we ku giti cye. Yagiye atanga amafaranga ayaha interahamwe kugirango zitica aba bari kumwe nawe. Uretse kandi abari kumwe nawe yakoraga ibikorwa by’ubutabazi ku bakomeretse bose atarobanuye. Mu ngendo yakoraga agerageza gutabara abari mu kaga yatoraguye umwana w’uruhinja, nyina yari amaze guhitanwa
n’igisasu. Uwo mwana yamuzanye iwe amumarana ibyumweru bibiri amwitaho afatanije n’abo yari ahishe, yaje kumuha umupasiteri utarahigwaga kugirango amumufashe kuko
yatinyaga ko interahamwe zizaza zikurikiye umwana urira zikaba zagirira nabi abo yari afite mu nzu. Yakomeje kumwitaho, kumushakira ibyangombwa no kumurihira mashuri. Ubu ni umuganga kandi yubatse urugo. Carl kandi yagerageje kurengera abari arahungiye muri Orphelinat Gisimba ni muri urwo rwego yagiye gutakambira Col RENZAHO Tharcisse wayoboraga Umujyi wa Kigali amusaba kumufasha kurokora abantu bari kwa Gisimba ariko aramwangira amubwira ko adashaka kongera kumubona; Yakomeje kurwana ku mpuzi zari muri Orphelinat zageraga kuri 450 abagemurira amazi n’ibiryo kuko amariba yose n’ibitembo byose bizana amazi kwa Gisimba bari babiciye; Yakomeje
gukorera ubuvugizi izi abasha kuzifasha guhungira kuri Saint Paul ahozaje kuva ijyamuri Milles Collines ari naho barokokeye; Nyuma ya jenoside yasubiye iwabo muri Amerika ariko akomeza gufasha abana b’imfubyi, aho bamwe muri bo yabashakiye amashuri bajya kwiga muri USA kandi ababishyurira amafaranga y’ishuri; yakomeje kandi kwita ku mibereho y’abo yari yararokoye mu gihe cya Jenoside, Ubu Carl Wilkens atanga ibiganiro mbirwaruhame ahantu hatandukanye ku isi, yigisha abantu kwimakaza amahoro n’urukundo, abaha ingero zo mu Rwanda aho urukundo rwabuze hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi.