Ibikorwa bimugira Umurinzi w’Igihango:
Gasore Serge yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiriziya ya Ntarama/Bugesera. Nyuma ya Jenoside, yaje kubona amahirwe yo kujya kwiga hanze, muri icyo gihe yajyaga aza gusura ahahoze ari iwabo akababazwa no kubona ari mu matongo n’ukuntu abantu babayeho mu mwijima mwinshi, uburakari n’imibereho mibi. Yagize igitekerezo cy’igikorwa yakorera Igihugu cye cyafasha kongera kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu batuye Umurenge wa Ntarama. Yagerageje gukusanya ubushobozi maze atangiza ibikorwa bigamije kongera kubaka imibanire myiza Yatekereje guhera ku bana babyiruka kuko yumvaga azaba yubatse u Rwanda rw’ejo yubatse irerero ry’abana b’ abakene,abana banzwe n’ababyeyi, n’abana bavuka mu miryango y’ abasigajwe inyuma n’amateka n’abana babaga ku mihanda; abiga mu iri shuri nta kiguzi batanga, babona amafunguro ya mugitondo n’aya saa sita, bagahabwa impamba y’umugati wo gutwara mu rugo. Yashyizeho ivuriro ryita ku bana bari mu irerero batishoboye. Iri vuriro ritanga ubuvuzi bw'ibanze nta kiguzi. Yashyizeho gahunda zigisha ababyeyi b’abana gutegura no kugabura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Mu rwego rwo kunoza imibanire myiza yashyizeho gahunda zitandukanye, zirimo ibohero rifasha abagore barokotse Jenoside, abafite abagabo bakoze Jenoside n’abandi batishoboye muri rusange kwiteza imbere; harimo amasomo amara umwaka yo kwiga kudodesha imashini agenewe abo bagore bari muri ibi byiciro byavuzwe haruguru. Abasoje icyi cyiciro cyo kwiga kudoda bahabwa imashini zo kudoda kandi bagafashwa kwibumbira mu mashyirahamwe bakanakurikiranwa.Yashyizeho gahunda ngaruka mwaka y’amarushanwa y’imikino yo kwiruka no gutwara amagare. Ibi bigakorwa mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango barusheho kuzirikana ku mateka mabi yaranze u Rwanda no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi, barusheho kwegerana gusabana no gukorera hamwe. Mu rwego rwo gufasha gukemura amakimbirane mu muryango yashyizeho inzu ihurizwamo abashakanye bafitanye amakimbirane bagahabwa inyigisho, bakagira umwanya wo kuganira bakahava biyunze. Yashyizeho umunsi umwe mu kwezi, aho ababyeyi bafite abana bavutse muri uko kwezi bahurira ku ishuri n’abana bagasabana bishimira itariki y’amavuko y’abanababo Yahaye akazi abagize uruhare muri Jenoside barangije igifungo mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe kuko yabonaga babaho bigunze. Ibi bikorwa byose yabikoreye ku musozi yise Umusozi w’Ibyiringiro akaba yarashakaga guhindura amateka y’uyu musozi kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu musozi ariho Interahamwe zahuriraga zishimira ibyo zakoze, zikaharira n’inka zasahuye.