Updates

Articles

MUKARUTAMU Daphrose
MUKARUTAMU Daphrose

Ni mwene   UWISIZE Jean na NYIRAZIRAVUGA Anne Marie. Yavutse mu mwaka wa 1946, avukira i Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.   

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahise yiyemeza kurera abana b’imfubyi aho yareze imfubyi 20 ubu barakuze bakaba bamwe bubatse imiryango yabo.  

Yashinze umuryango duhozanye uhuriza hamwe abapfakazi ba Jenoside, ukaba warabafashije kwiyubaka, kuva mu bwigunge no kongera kugira icyizere cyo kubaho. Mu mwaka wa 1996, afatanyije n’ubuyobozi yashakiye amacumbi abapfakazi batari bafite aho kuba, bubaka amazu agera kuri mirongo itandatu (60). Buri nzu yabagamo nibura abapfakazi batatu.  Nyuma yo kubona icumbi, mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka batangije gahunda 80 yiswe “Subirana inka” aho batangiye kujya bahana inka kugira ngo bongere gutunga inka no kunywa amata; Mu rwego rwo gufasha abana barokotse jenoside bahuraga n’ihungabana rikabije aho bari mu miryango yabo bonyine nk’abana b’imfubyi, yazanye igitekerezo cyo kujya abashyira hafi ye mu mazu Ishyirahamwe Duhozanye rikoreramo maze bose bagafatanya kwibuka muri gahunda yiswe Babe Hafi”.  Abana baturuka mu Karere kose bahawe ayo mahirwe, ubu bamaze gufasha barenga magana abiri na mirongo itanu (250); Mu rwego rwo gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe, Abatutsi yagize uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Save afatanije n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abacitse ku icumu bakoresheje inama zitandukanye zishishikariza abantu bavuka i Save baba abahatuye hamwe n’abatuye ahandi gutanga inkunga yabo kugira ngo urwibutso rwuzure. Yafashije kandi gukora amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge aho yahuje abapfakazi bacitse ku icumu rya Jenoside, abafite abagabo bafunze hamwe n’abafashwe ku ngufu muri jenoside kugira ngo babashe kwiyunga binyuze mu biganiro no gukorana ibikorwa bibateza imbere. 

Yagize uruhare mu bikorwa biteza imbere umugore aho yabaye umwe mu bagize itsinda ryahagarariye u Rwanda mu nama yabereye i Beijing mu mwaka wa 1995; agira kandi uruhare mu bikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’abagore bo mu cyaro abashishikariza kwitabira imirimo ibyara inyungu. 81Madamu Mukarutamu Daphrose akomeje ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda aho afatanya n’ubuyobozi bw’Akarere muri gahunda zigamije kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge.