Mu gihe cya Jenoside yayoboraga ishuri ry’abaforomo rya Kabgayi.
Yarwanye ku banyeshuri bagera kuri 50 bari basigaye ku ishuri, ahangana n’Interahamwe zashakaga kubica no kubafata ku ngufu.
Ku wa 12 Gicurasi 1994, ahurujwe n’umuzamu, yatabaye abanyeshuri mu ijoro, bari batewe n’abasirikare n’interahamwe. Abicanyi babonye ko yitambika ntibagere ku migambi mibisha yabo, bamujyanye mu biro bye barahamutsinda.