Ibikorwa byamuranze: Yahishe abantu mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi akabagaburira, akanabavuza. Yahoraga ahanganye n’Interahamwe zashakaga kwinjira mu kigo akazemeza ko nta bantu bahari, ubundi akaziha amafaranga zikagenda. Ubwo ingabo za RPA zafataga Kacyiru, zasanzeyo abantu basaga 30. Ku itariki ya 11/04/1994, ni bwo ingabo za RPA zabakuye mu kigo zibajyana mu bitaro by’Umwami Faysal. Nyuma yakomeje gufasha abakene n’imfubyi, abagoboka mu byo kurya n’imyambaro.
Padiri MARIUS Dion Gille ni umupadiri uba kuri Chapelle yitiriwe Mutagatifu Dominique, hafi ya Paruwasi ya Kacyiru. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yahishe Abatutsi bamuhungiyeho muri Chapelle. Icyo gihe yakoze uko ashoboye, akabagaburira, akanabavuza. Yanze gusiga Abanyarwanda bari mu kaga mu gihe abandi banyamahanga basubiraga mu bihugu byabo, bahunga ubwicanyi bwari mu Rwanda.
Yahoraga ahanganye n’ibitero by’interahamwe zashakaga kwinjira mu kigo, akaburana, akazemeza ko nta batutsi bahari. Hari igihe ariko zamujujubyaga akaziha amafaranga zikagenda. Ubwo ingabo za RPA zafataga Kacyiru, zahasanze abantu bagera kuri 30 bahungiyeyo, zirabarokora. Ku itariki ya 11/04/1994, ni bwo ingabo za RPA zamusabye kuhabakura ngo zibajyane mu bitaro by’Umwami Faysal, na we yarabyemeye. Nyuma yakomeje gufasha abakene n’imfubyi, abagoboka mu byo kurya n’imyambaro.
Uko igitekerezo cyamujemo
Nk’Uwihaye Imana, yaranzwe no kubaha indangagaciro z’iyobokamana zishingiye ku rukundo rwa kivandimwe, ruzira ivangura. Ni byo byatumye agaragaza umutima w’ubunyangamugayo mu bihe bikomeye byasabaga ubutwari budasanzwe. Guhangana n’abicanyi mu gihe cya Jenoside byasaga no kwiyahura. Ariko we yiyemeje kubahagarara imbere no kubabuza kwica abo bazizaga ko bavutse ari Abatutsi.