Ibikorwa byamuranze: Pasteri Renzaho yanze kuvangura abakrisitu b’abahutu n’abatutsi mu urusengero ngo babone uko bica abahigwaga nkuko interahamwe zabimusabaga mu gihe cya Jenoside. Hanyuma interahamwe zimwica urubozo. Mbere yo guterwa n’igitero cy’interahamwe Musenyeri yari yamwoherereje imodoka inshuro 2 ngo ahunge n’umuryango we ariko arabyanga avuga ko atasiga intama yaragijwe n’Imana.
Pasiteri Renzaho Sostene yari Umushumba (Pasteur) w’Itorero rya Anglican, usanzwe azwi nk’umuntu w’inyangamugayo na mbere ya JenosideYakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mbere ya jenoside yoherejwe gushyigikira umurimo w’ivugabutumwa i Ruhanga kubera amakimbirane yari ahari.
Ahageze yagerageje kwegera abakirisito, ashobora guhosha amakimbirane bari bafite. Yasuraga abakirisito bose atarobanura, ku buryo Jenoside yabaye nta dutsiko tukirangwa hagati y’abakirisito.
Jenoside itangiye, Abahutu n’Abatutsi bahungiye kuri paruwasi ya Ruhanga. Interahamwe zasabye Pasitoro Sostene kuvangura abakirisitu b’Abatutsi mu rusengero ngo babone uko babica arabyanga. Hanyuma interahamwe zimwica urubozo zigenda zimutemaguraho ibice by’umubiri kugeza ubwo yapfuye.
Kuri Paruwasi ya Ruhanga haguye abantu bagera ku 15,000. Bishe n’umugore wari utwite inda ya mbere bamusanze mu rugo hamwe n’abandi bantu bari bahahungiye.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Abamuzi bavuga ko Pasiteri Renzaho Sostène yari asanzwe arangwa n’urukundo rudasanzwe. No mu bihe byabanjirije gato Jenoside, yoherejwe muri iyi paruwasi yarangwagamo ikibazo cy’amakimbirane. Kandi koko amaze kuhagera,yagize uruhare rukomeye mu guhosha umwuka mubi waharangwaga. Yari umuntuwigishaga inyigisho zigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda mu gihe mu gihugu harangwaga umwuka w’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko.