Updates

Articles

MUNYAKAZI Ramadhan
MUNYAKAZI Ramadhan

Yavutse: 1952 

Se: Kamonyo

Nyina: Mukamurefu Elvanie

Aho yavukiye ari na ho umugore we utuye 

Akarere : Gasabo 

Umurenge : Gikomero 

Akagari : Kibara 

Umudugudu : Nombe

Yitabye Imana muri Jenoside,asiga umugore n’umwana umwe w’umuhungu, bo bariho.

Munyakazi Ramadhan yambukije Abatutsi bahigwaga, abajyana hakurya ya Muhazi mu cyahoze ari Komini Giti, agakurikirana n’ubuzima bwabo kugeza ubwo interahamwe zibimuzijije. Yishwe ubwo yari avuye kwambutsa ikindi cyiciro aje gufata abandi nyuma yo kugambanirwa na murumuna we wari interahamwe.

 

Munyakazi Ramadhan yarengeye Abatutsi bahigwaga ahitwaga muri Komini Gikomero, akabaherekeza, akabafasha kwambuka Ikiyaga cya Muhazi, bagahungira muri Komini Giti, ahatarigeze haba ibikorwa byo kwicaAbatutsi.

Ibyo bikorwa byo kwambutsa Abatutsi yabitangiye rwihishwa.Ariko amakuru yaje kumenyekana ko ahungisha  Abatutsi.  Nawe  abimenye  arahunga n’umuryango we. Ageze muri Giti, ahasanga inshuti ye iramwinginga ngo amuherekeze bagaruke kuzana abana be bari basigaye bihishe ku muturanyi. Icyo gihe abicanyi bari bakajije umurego bakora ubugenzuzi bukaze ku inkombe z‘ikiyaga ku manywa na nijoro. Barambutse ariko bamaze kubageraho abicanyi barababona barabica bose.

Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo

Abamuzi bavuga ko Munyakazi Ramadhan atigeze ashyigikira itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu mateka y’u Rwanda. Ntibyari ubwa mbere arengera Abatutsi mu gihe cyose bicwaga. Kandi ntiyatinyaga kwamaganira kure imyitwarire y’ubugome. Yashimangiraga ko umuntu ari inzira karengane.