Updates

Articles

MUREBWAYIRE Joséphine
MUREBWAYIRE Joséphine

Yavutse: 1954

Se: Mutabaruka Tharcisse

Nyina: Busane Thérèse

Aho yavukiye 

Akarere: Kamonyi 

Umurenge: Mugina

Aho atuye 

Akarere: Gasabo

Umurenge: Kimironko 

Akagari: Nyagatovu 

Umudugudu : Itetero

Yashakanye na Nkundabarashi Didace mu 1974. Babyarana abana 6. Abahungu 3 n’abakobwa 3. Umugabo we n’abana be barishwe muri jenoside asigara wenyine.

Ibikorwa byamuranze: Muri Mata 1994, Murebwayire Josephine yiciwe umugabo n’abana 6 nawe bamusiga bazi ko yapfuye. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyaheranywe n’ibyamubayeho, ahubwo yagerageje kwiyubaka anafasha abandi bahuye n’akaga nk’ake kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.

 

Murebwayire Joséphine yabuze umuryango we wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Kuba Jenoside yaramugize inshike, ntibyamuciye intege ngo aheranwe n’agahinda, ahubwo yiyemeje kubaho no gufasha bagenzi be kuzanzamuka.Yiyemeje kwita by’umwihariko ku bana babuze ababyeyi.

Amaze guhabwa amahugurwa y’isanamitima n’umuryango wa AVEGA-AGAHOZO, yahumurije abantu bakuru benshi bari barihebye kubera ibikomere basigiwe na Jenoside. Yafashije abantu benshi gukemura amakimbirane mu miryango inyuranye. Ubu ni umujyanama w’ihungabana mu miryango nka ARCT-RUHUKA ndetse na AVEGA-AGAHOZO. Agira ati: “Byaranshimishije kubona hari abantu bagiye baha agaciro inama nagiye mbagira, ubu bakaba babanye neza, bafite amahoro kandi bamfasha gutanga inama kuri bagenzi babo”.
 

Uko igitekerezo cyamujemo

Ibyo yakoze mbere na mbere abikesha umuco wo kwihangana no guharanira icyagirira abandi akamaro. Agira ati: “Ikintu gikomeye cyane cyanshimishije ni uko ibyambayeho bitakomeje kumbera umutwaro ahubwo nabyigiyeho gufasha abandi kugira imibereho myiza, mbaba hafi kandi mbagira inama zikwiye”.