Ibikorwa byamuranze: Muri 1994, MUKANKAKA Rose yashinze ASSOCIATION MWANA UKUNDWA (AMU) igamije gushyira hamwe no gufasha abana b’imfubyi bari bafite ibikomere binyuranye n’ihungabana bari ku mihanda nyuma ya Jenoside. AMU yaragutse ubu ikorera mu uturere 5 ari two Huye, Karongi, Kicukiro, Gisagara na Kayonza.
Muri 1994,Mukankaka Rose yapfushije umuryango yavukagamo wose wari utuye i Karongi. We yari yubatse, umugabo we ari Umupasiteri ku Karubanda mu mujyi wa Butare.
Ingabo za FPR zimaze guhagarika Jenoside, amaze kubona abana b’impfubyi buzuye imihanda ni bwo yagize igitekerezo cyo kugira icyo akora ngo abatabare. Yatangiye yakira abana iwe mu rugo, ageze aho ashinga umuryango witwa ASSOCIATION MWANA UKUNDWA. Yagiye abona inkunga ziturutse ku buyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’iz’abandi baterankunga banyuranye, ndetse haziramo na gahunda yo kubafasha kwiga. Abo Mukankaka Rose yafashije bose bavuga ko kumushyira mu rwego rw’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu, byabongereye ibyishimo, bibatera n’ishyaka, binatuma bumva ko bagiye kongera imbaraga mu mikorere yabo.
Uko igitekerezo cyamujemo
Amaze kurokoka Jenoside yumvise ko agomba kugira icyo akora kugira ngo arengere abahungabanijwe na Jenoside. Jenoside irangiye, yahagaritse akazi yakoraga muri ARBEF, atangira kwegeranya abana hirya no hino, abashyira mu nzu ye, abandi abashakira imiryango ibakira akoresheje ubushobozi bwe bwari buke cyane muri ibyo bihe. Igikorwa yagitangiriye mu cyahoze ari Butare afasha abana b’impfubyi za Jenoside n’abana basizwe n’ababyeyi bahunze u Rwanda. Ni bwo yashinze umuryango wiswe « Association Mwana Ukundwa ».