Ibikorwa byamuranze: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bahungiye kwa Gisimba yabahishe mu mfubyi zari zihari. Byageze ubwo bashaka kumwicisha bavuga ko abitse inyenzi, ariko agenda arusimbuka. Mu kigo cye harokokeye abasaga 400. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kwakira imfubyi, kuzirihira amashuri ndetse n’ubu bamwe yarabashyingiye, barasurana, ni we wakomeje kubabera umubyeyi n’iyo babyaye arabahemba.
Mutezintare Gisimba Damas yaranzwe n’ibikorwa by’ubwitange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yari asanzwe arera abana bahuye n’ibibazo bitandukanye mu kigo cy’impfubyi cyamwitiriwe “Centre Gisimba”. Ariko kuko yahigwaga muri icyo gihe, n’abantu bari bahungiye mu kigo cye, byamusabye gushaka ubuhungiro bwabo bose, kandi yabigezeho.
Icyo kigo cyaje kujya kigabwaho ibitero byinshi n’interahamwe, nuko Gisimba Damas akagenda abyitambika imbere uko ashoboye, atanga amafranga rimwe na rimwe. Ibitero by’interahamwe bimaze kuba byinshi baje kwimurirwa kuri Saint Michel, batabarijwe na Gisimba wabonaga ko bimaze kurenga ubushobozi bwe. Baboherereje bus zirabimura. Bose hamwe bageraga kuri 405.
Uko igitekerezo cyamujemo
Gisimba Mutezintare yakomoye umutima wo kwitangira abandi kuri sekuru kuko na we yakiraga abana mu nzara yitwaga RUZAGAYURA mu cyahoze ari Butare ndetse no kuri se utaragiraga uwo aheza, akaba yarareze abana benshi bari bafite ibibazo bitandukanye. Yakuriye mu muryango urangwa n’urukundo rudashingiye ku bwoko. Bityo rero, akaba yarakuranye ubwo burere yahawe n’ababyeyi bwo kumva ko Abanyarwanda twese dusangiye Ubunyarwanda kandi ko agomba kubakunda kimwe.