Updates

Articles

UWAMAHORO Grâce
UWAMAHORO Grâce

Ntiyigeze amenya amazina y’abayeyi be bwite kuko yamenye ubwenge arerwa na nyirakuru na sekuru, akaba ari bo azi nk’ababyeyi be.

Sekuru: Murekezi Jean Marie Vianney 

Nyirakuru: Kampile Leocadia

Aho atuye

Akarere: Nyarugenge 

Umurenge: Nyamirambo 

Akagari: Kiberinka 

Umudugudu: Rugarama

Ubu arubatse afite, umugabo n’abana babiri n’uwo wa gatatu yatabaye ari uruhinja muri Jenoside akaba akimurera kugeza ubu.

Ibikorwa byamuranze: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko, yahunganye umwana w’uruhinja yasanze rwonka nyina wari intere amaze gutemagurwa. Yakomeje kumwitaho uko abishoboye n’ubwo yatotezwaga kubera we. Ubu uwo mwana yarakuze, yiga muri kaminuza.

 

Mu gihe bari mu nzira bahunga we n’ababyeyi be, yabonye umubyeyi watemaguwe amurembuza, amwegereye asanga afite akana gatoya kariho konka amaraso, ni bwo uwo mubyeyi yasabye Grâce kukamufatira aho azagwa kakagwaho. Grâce yaragatwaye, ariko abo mu muryango we ntibabyishimira ndetse akanatotezwa bamubaza aho ajyana iyo nyenzi. Yaramuhunganye kugera mu cyahoze ari Zaire ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igihe cyo guhunguka kigeze, yaramuzanye ariko akomeza gutotezwa, ari na ko yari mu buzima butoroshye bw’ubukene.

Yaje guhitamo gucuruza agataro kugira ngo abone ibitunga n’ibyigisha uwo mwana. Uwo mwana yarakuze ariga, agera mu mashuri yisumbuye na kaminuza kandi mu biruhuko ataha kwa Grâce.
 

Uko igitekerezo cyamujemo

Uwamahoro yabonye uwo mwana ari nk’igisubizo Imana imuhaye ku kibazo yari asanganywe. Yakuze aba mu bwigunge kuko atagiraga umuvandimwe bavukana.Yibazaga ukuntu azabaho wenyine igihe cyose atagira umuvandimwe. Akibona ako kana, yahise atekereza ko Imana imuhaye igisubizo cy’ikibazo cye. Agira ati: “Namufashe mbyishimiye, n’ubwo nari nzi ko bitazangwa neza. Nakomeje kurwana kuri uyu mwana kubera ko numvaga ari impano y’Imana.”