Updates

Articles

Mgr NZAKAMWITA Servilien
Mgr NZAKAMWITA Servilien

Yavutse: 1943
Nyina: Kanakuze Dancilla
Se: Karenzi Petero


Aho abarizwa


Akarere: Gicumbi
Umurenge: Byumba
Akagari: -
Umudugudu: Nyiragasuruba


Aho yavukiye


Akarere: Nyagatare
Umurenge: Kiyombe
Akagari: Kagorogoro
Umudugudu: Gatsirima

Ibikorwa byamuranze: Nyuma yo kwicirwa umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musenyeri Nzakamwita yagize uruhare mu kubakira amacumbi Abanyarwanda batari bafite amacumbi batahutse bava muri Uganda, Tanzaniya n’abari bahasanzwe kandi harimo n’abamwiciye. Bityo, aboneraho kubigisha agaciro k’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Musenyeri agira ibikorwa bihuriza hamwe abana, ababyeyi babo n’urubyiruko bagakangurirwa gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Yabaye uwa mbere watangije gahunda yo gusura abagororwa mu magereza abashishikariza gusaba imbabazi no kwihana. Mu bihe by’abacengezi mu Turere twa Rulindo na Burera, yashatse inkunga zitabara abaturage. Kubera kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge, yahawe igihembo na NURC muri 2006 kandi yabaye Musenyeri wa mbere wayoboye Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kiriziya Gatorika mu Rwanda nk’umuntu urangwa n’ibikorwa byimakaza amahoro. Yakomeje guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yahuje urubyiruko rwo muri Kiyombe atavanguye rukangurirwa ubutumwa bwo kwiyunga no gufatanya kugira ngo bikure mu bibazo byari bibugarije by’imibanire itari myiza no kwishishanya. Urubyiruko rwashyize hamwe imbaraga, rwubakirana amacumbi, rukomeza no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge ku buryo byageze no mu babyeyi babo.

Uko igitekerezo cyamujemo

Musenyeri Nzakamwita avuga ko ibyo akora bishingiye ku muhamagaro w’ubushumba nk’uko yabisezeranye yiyemeza gukora izi nshingano. Ngo ahora yiyumvamo ko agomba guharanira ko abantu babaho neza mu myemerere ndetse no mu by’ubuzima busanzwe. Yagize ati: “Narabyiyemeje kandi numva ari ideni ngomba kwishyura, mu byo nkora byose n’aho nzaba ndi hose”.