Ibikorwa byamuranze: Barangwanzare Eliezel yari umuyoboke wa MRND wanze kwiga imbunda ari responsible wa serile Vugangoma. Yarwanye ku bana 2 bahungiye muri serile ye bakurikiwe n’igitero kivuye muri serile Kabingo. Yakanguriye abaturage be kutitabira ibikorwa by’ubwicanyi muri Jenoside. Yabaye konseye wa segiteri Ngazo mu 1995 arwanya abacengezi anabishishikariza abaturage yayoboraga. Yaje kwicwa n’abacengezi urw’agashinyaguro.
Yakoze ibikorwa by’ubutabazi byo kurengera Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yo muri 1994. Muri icyo gihe kandi yakoresheje inama nyinshi zo kubuza abaturage yari ayoboye kwishora muri Jenoside.
Yaje kuba konseye wa segiteri Nganzo mu mwaka wa 1995, akomeza kuyobora neza, kugeza ahawe n’ishimwe ryo guhagararira abakonseye bose bo mu Karere ka Rushashi, mbere y’uko gahuzwa n’ibindi bice bigize Akarere ka Gakenke y’ubu. Mu mwaka wa 1998, ni bwo Barangwanzare Eliezel yishwe n’abacengezi urupfu rw’agashinyaguro.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Abamuzi bahamya ko Barangwanzare Eliezel yari asanzwe yanga akarengane, ivangura n’ibindi bibi byinshi byariho mu myaka yabanjirije Jenoside. N’ubwo yari umurwanashyaka wa MRND, yari umuntu ukunda Igihugu, agashyira mu gaciro kandi agakunda buri wese atavanguye. Barangwanzare yari umuntu wahaga agaciro ubuzima kandi no mu mivugire ye,yarangwaga no kwamagana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwose.