Ibikorwa byamuranze: Habumugisha Aaron yitandukanije n’ibikorwa bya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 afite imyaka 18 bituma abihishe muri serire yari atuyemo barokoka kandi akomeje gufatanya n’abaturage kwikemurira ibibazo by’imibereho n’imibanire abicishije mu mashyirahamwe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umusore ufite imyaka 18, yari Umunyamabanga wa Serire Kibirizi 1993-1996. Yari akunzwe mu murenge (Nkara), akaba n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wasabanaga n’urubyiruko cyane. Yaharaniye ko nta gitero cyinjira muri Serire ku buryo Abatutsi bayihishemo bose barokotse. Ibanga yakoresheje ryari ugukangurira abaturage ba serire kutitabira ubwicanyi, guhisha bagenzi babo no gutara amakuru ku bitero byaturukaga ahandi akaburira abahigwaga n’abaturage muri rusange.
Yashinze club ihuza abacite ku icumu (4) n’abataracitse ku icumu (16) yitwa“MFITURUHARE” ifite intego yo gukangurira abarigize n’abandi baturage gufatanya mu kwikemurira ibibazo, guhuza abacitse ku icumu n’ababasahuye no gutanga amakuru ku basahuye no kwishyura imitungo yasahuwe. By’umwihariko, mu gihe cya Gacaca yagiye yigisha abaturage kwirega bakemera ibyaha bakanabisabira imbabazi. Aho gahunda yo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yatangiriye, akaba yaragiye aranga ubutaka bwakubakwaho amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside.
Ibi byakuyeho urwikekwe n’ubwoba byari hagati yabo biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge. Yifashisha club z’abana bagera kuri 20 bakora ibihangano bivuga ku bibazo byo mu ngo bigatuma abafite ibibazo bikosora. Ingo zafashijwe gukemura ibibazo byazo na zo zifasha izindi.
Uko igitekerezo cyamujemo
Habumugisha avuga ko ikimutera imbaraga ndetse n’ishyaka muri ibi bikorwa bye ari uko yakuze yanga amakimbirane ayo ari yo yose, akaba yararezwe n’ababyeyi batarangwa n’ivangura, ahubwo bakunda abantu bose nk’abavandimwe. Ikigeretse kuri ibyo, yemera Imana akaba avuga ko ibikorwa byiza yakoze ari impano y’Imana kandi biramunezeza.