Updates

Articles

KARAMAGA Thaddée
KARAMAGA Thaddée

Yavutse: 1955

Se: RUGEROCYANE Fabien

Nyina: MUKAMAZERA Judith

Aho atuye ari na ho yavukiye:

Akarere: Burera 

Umurenge: Kinoni 

Akagari: Nkumba 

Umudugudu: Kabuguma

Yashakanye na Mukasano Drocella akaba afite abana batanu abahungu 2 n’abakobwa 3, bose babana na we, ni we ubatunze

Ibikorwa byamuranze: Yari umusirikare mu kigo cya Kanombe afite ipeti rya Kaporari. Yarokoye abana 2 yasanze mu mirambo y’abiciwe ku mpande z’urugo rwa Habyarimana Juvenal indege ye ikimara kuraswa. Yahishe Umurambo w’Uwiringiyimana Agathe amaze gutegekwa kuwuhamba vuba kandi adashyizeho umusaraba. Mbere yo kuva mu kigo cya Kanombe, isanduku yari yashyizemo umurambo w’Uwiringiyimana Agathe yayanditseho amagambo akurikira: Premier Ministre Uwiringiyimana Agathe. Yahishe abana 5 b’umuturanyi we akajya abagemurira ibyo akuye mu gisirikari. Yahunganye abana bahigwaga 17 muri Kongo, abarwanaho abatahukana bose. Yafatanyije n’ingabo z’Igihugu kurwanya abacengezi.

 

KARAMAGA Thaddée wari mu ngabo z’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, yari ashinzwe uburuhukiro bw’ibitaro bya gisirikari by’i Kanombe, ari na ho yakoreye ibikorwa byamugize  Umurinzi  w’Igihango.  Ibikorwa bye birimo kuba yarakoze uko ashoboye kugira ngo umurambo w’uwahoze ari minisitiri w’intebe Madamu Agatha UWIRINGIYIMA umenyekane kandi uhambwe mu cyubahiro. Yafashije abana b’Abatutsi bagera kuri 17 mu gihe cyaJenoside, abahungana mu gihugu cyahoze ari Zaire, arabarinda kugeza abagaruye mu Rwanda. Mu mayira, abicanyi bagiye bashaka kumwambura abo bana akabinginga, ubundi agatanga amafranga kugeza abarokoye.

Uko igitekerezo cyamujemo

Karamaga avuga ko akiri muto hari umukecuru bari baturanye wamukundaga cyane kandi bavuga ko ari umututsi. Umuryango we wabanaga n’abantu bose utagira amacakubiri ashingiye ku moko.Yamenye ibibazo byihariye by’Abatutsi abonye batotezwa mu gihe cy’ibyitso hagati ya 1990 na 1993. Agira ati :

« Nakuze nanga ivangura, ndetse naje gusanga narakundanye n’umukobwa w’umututsikazi, kandi twarabibuzwaga mu kazi nakoraga ka gisirikari, ariko ndanga ndamurongora ».