Ibikorwa byamuranze: Ntawuruhunga yatabaye Abatutsi bari batangiye kwicwa muri Jenoside yo muri 1994. Yabahaye ubuhungiro. Arabarinda kugeza ubwo interahamwe zaje ari nyinshi zibatera gerenade mu nzu iwe aho bari bikingiranye, zirabakomeretsa, zimena urugi, zinjira mu nzu, ziramufata ziramwica zibona kwica Abatutsi.
Ibikorwa by’indashyikirwa yabikoze mu gihe cya Jenoside. Yahishe abahigwaga mu rugo rwe kugeza ubwo ahasize ubuzima, yicanywe na bo. Interahamwe zateye mu rugo rwe, zimusaba gusohoka mu nzu iwe no kwitandukanya n’Abatutsi bahahungiye.Yarabyanze, ako kanya ibitero bitangira guhondagura urugi, banarutema n’imihoro. Ubwo ni na ko bateraga za gerenade mu nzu bazicishije mu madirishya bari bamaze kumena. Urugi rwageze aho rurakinguka, nyuma yo kurumena, maze bafata Ntawuruhunga bahita bamwica.
Abicanyi binjiye mu byumba by’inzu byose, barabisaka,basohora abahahungiye bose batangira kubica.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Abazi Ntawuruhunga bahamya ko yari umusaza w’inyangamugayo, yari asanzwe abanye neza n’abaturanyi be. Ntiyarangwaga n’ivangura iryo ari ryo ryose. Yakundaga kunga abantu babaga bahemukiranye, kandi agatanga inama zigamije gufasha abantu kubana mu mahoro. Ni yo mpamvu Jenoside itangiye abenshi bamuhungiyeho kandi na we akabakira akabarwanaho uko ashoboye.