Ibikorwa byamuranze: Mudenge yamenyekanye mu bikorwa byo kunga imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’iy’abayigizemo uruhare. Yagize kandi uruhare mu rugamba rwo kurwanya abacengezi bateraga u Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 1997 na 1998.
Mudenge avuga ko we n’umuryango we batangiye gutotezwa kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu wa 1992. Yaje gufatwa nk’icyitso kubera ko yakundaga kwitabira inama zijyanye n’itorero ry’Abadivantisiti i Kigali. Muri iryo totezwa rero bageze n’aho bamuhiga bashaka kumwica, nuko bamwe mu bari inshuti ze baramuhisha. Nyuma byaje gukomeza kugenda nabi, biba ngombwa ko ahungira hakurya mu gihugu cy’abatuturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo. Umubano mwiza yagirananaga n’abandi wagaragaye ubwo abaturanyi be b’Abahutu bari mu Rwanda bihishaga bakamushyira ibyo kurya we n’umuryango we ari na ko babambukiriza amatungo. Jenoside rero imaze guhagarikwa n’ingabo za FPR, Mudenge yagarutse mu Rwanda aba na konseye.
Uko igitekerezo cyamujemo
Mudenge Boniface yavukiye mu Murenge wa Bugeshi akaba ari na ho yabaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yarerewe mu muryango utararangwaga n’amacakubiri kuko Se yari afite inkoramutima z’Abahutu n’Abatutsi mbere ya Jenoside basangiraga akabisi n’agahiye. Ibyo rero Mudenge akaba yaragiye abikuriramo bikamutera gukunda abantu bose, atagendeye ku bwoko runaka. Yaje kwakira ubutumwa bwiza bwa gikristu, abatizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Avuga ko ibyo ari byo byamufashije kugira umutima wo kwitangira abandi.