Ibikorwa byamuranze: Padiri Munyaneza J. Bosco yanze gusiga abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi icumi (10000). Interahamwe zimusabye ko yakwitandukanya na bo, arabyanga avuga ko adashobora kwitandukanya n’intama yaragijwe n’Imana ; ko atagomba kuzivamo ahubwo agomba kuzirinda kugeza igihe azinjirije amahoro mu ijuru. Interahamwe zahise zimwicana na bo.
Yagaragaje ubutwari bw’indengakamere mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu gihe mu Rwanda harimo umwuka mubi, ivangura rishingiye ku moko yariho muri icyo gihe, Padiri Munyaneza yagiye yitandukanya n’ibitekerezo byo guhembera amakimbirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Bigeze mu mwaka wa 1994, yakiriye umubare munini w’Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange, abakorera ibyashobokaga byose, abashakira icyo kurya ndetse no kubafasha guhangana n’interahamwe.
Uwari Burgumesiteri wa Komini Muhazi yaje gusaba Padiri Munyaneza kwirukana Abatutsi bose bahungiye kuri Paruwasi. Yarabyanze amubwira ko adashobora kwirukana abamuhungiyeho kandi nta mahoro araboneka, ahubwo amusaba guhosha urugomo hirya no hino mbere yuko abohereza.
Nk’uko bivugwa na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange Napoléon UWIMANA ndetse bigashimangirwa n’umubyeyi KIBUKAYIRE Annonciata waharokokeye, interahamwe zagabaga ibitero buri munsi, ariko bagasubirayo badashoboye kwica Abatutsi bari bihishe aho kuko igipangu cyari gifunze, kandi abantu bageragezaga kwirwanaho, batera amabuye hanze, maze abicanyi bagatatana, dore ko bazaga ari bake. Nyamara ku itariki ya 12 Mata, ni bwo interahamwe nyinshi n’abasirikare, bateye, baza bavuza induru, bafite intwaro z’ubwoko bwose. Baraje bashaka gukingura urugi rw’igipangu ku ngufu, bahamagara Padiri Bosco ngo asohoke asige abahigwaga, dore ko we bavugaga ko ari umwe na bo ngo akwiye kubasiga akabareka bagapfa kuko ari inzoka.
Ni bwo Padiri Bosco yakinguye umuryango w’igipangu, ahagarara mu marembo, arababwira ati: “niba mushaka kunkiza, nimunkize hamwe n’intama zanye, naho niba mwemeje kubica, mubanze munyice, badapfa mbareba, ahubwo ndapfana na bo”. Interahamwe zanze kuva ku izima, zibanza kumukomeretsa. Zamurashe zigira ngo atandukane na bo, akomeza kwanga kubasiga. Zibibonye gutyo, ni we zabanje kwica, zibona kwica Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Mukarange. Muri rusange abari bahungiye aho bageraga ku bihumbi icumi (10.000). Abaturage, ari abaharokokeye ari n’abumvise nyuma ibyahabereye, batangazwa bikomeye n’ibigwi bya Padiri Bosco kandi bagahamya ko ubuhamya bwe bukwiye kwamamara hose, akaba yabera urugero rwiza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Nk’uko bivugwa na Padiri Uwimana mugenzi we, ngo yari umuntu wacengewe n’iyobokamana kandi akaba yari asanzwe arangwa no kwanga icyabangamira umuntu wese. Yagaragaje kenshi ko akunda amahoro, umunezero usangiwe na bose, ndetse akamagana umuntu wese wabaga ashaka kumushora mu bikorwa n’imyitwarire idahwitse. Mu buzima bwe, yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye ibitekerezo by’ivangura ryari rishingiye ku moko byarangaga Abanyarwanda benshi mu gihe cy’amashyaka menshi guhera mu mwaka wa 1991 kugeza mu wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.