Ibikorwa byamuranze: Mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, Gatoyire Damien yari Konseye wa Segiteri ya Gasange muri Komini Giti, yagize uruhare rukomeye rwo kubuza abaturage be kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bafatanya kurwanya ibitero by’interahamwe zavaga muri Murambi na Gicumbi. Ibi byatumye muri Segiteri yayoboraga nta Batutsi bahagwa kandi yakomeje kubanisha abaturage mu mahoro.
Ntiyigeze yiga ariko yabaye umuyobozi mu yahoze ari Komini Giti, guhera mu gihe cy’Ababiligi mbere y’umwaka wa 1959, akomeza ku ngoma ya Kayibanda no ku ya Habyarimana, ndetse no muri Leta y’ubumwe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, GATOYIRE yari Konseye wa Segiteri ya Gasange muri Komini Giti. Yagize uruhare mu kubuza abaturage yayoboraga kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ababwira gufatanya kurwanya ibitero by’interahamwe zavaga muri Komini Murambi na Gicumbi. Ibi byatumye muri Segiteri yayoboraga nta Batutsi bahagwa kandi yakomeje kubanisha abaturage mu mahoro.
Mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka menshi yabanjirije jenoside yakorewe Abatutsi, Gatoyire yasabye abaturage be ko batatandukanywa n’amashyaka ahubwo ko bakomeza kuba umwe bagafatanya n’ubwo baba mu mashyaka atandukanye.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, afatanije n’abaturage barwanyije interahamwe zavaga muri komini Murambi na Gicumbi bakoresheje imiheto, amacumu n’amabuye bityo bashobora kurinda inkike za Segiteri yayoboraga.
Yakuye ubwato bwose bwakoraga mu Kiyaga cya Muhazi, hafi aho kugira ngo interahamwe zitazabwifashisha zikambuka zigatera mu gace yari ayoboye.
Uko igitekerezo cyamujemo
Avuga ko mbere y’umwaka wa 1959 yatorewe kuyobora urubyiruko, akoherezwa ku muzungu wari Shefu, maze akamwima uburenganzira kuko yamwitegereje isura, akamubwira ko atari umuhutu, ko agomba kuba ari umututsi. Ngo yaje kubona icyemezo cy’uko yari yatorewe uwo mwanya ari uko barinze kujya kumutangira ubuhamya ko abaturage bamugiriye icyizere. Akagira ati: “Ubonye ngo Abanyarwanda bangirire icyizere, maze abazungu banshidikanyaho, kubera ivangura! Kuva ubwo nanze ivangura iryo ari ryo ryose ndetse niyemeza no kurirwanya. Nahise mbona ko ivanguramoko ryashimangiwe n’abazungu mu Rwanda”.