Ibikorwa byamuranze: Padiri Mario ni padiri w’Umutaliyani warokoye abatutsi barenga ibihumbi 3000 bahungiye kuri Paruwasi ya Muhura. Yanze kubasiga igihe baje kumuhungisha ngo asubire iwabo mu Butaliyani; akomeza kubana na bo, kubatunga no kubaha imyambaro n’ibindi nkenerwa kugeza amahoro agarutse. Yatabaye abana bari mu kigo cy’imfubyi i Muhura bagera kuri 200 mu gihe cya Jenoside. Yahishe abahigwaga mbere ya Jenoside guhera 1990 arabacumbikira cyane cyane abari baravuye muri Komini Murambi.
Ni Umupadiri w’Umutaliyani wo mu muryango w’Ababarinabite, wageze mu Rwanda mu mwaka wa 1990, nyuma y’imyaka 18 yari amaze mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yagize uruhare rukomeye mu kwamagana ubwicanyi bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ibyo yabikoreye i Muhura, ndetse n’abandi bari mu bice bitandukanye by’Igihugu bagiye bamuhungiraho. Yatangiye akangurira abakrisitu kwirinda ivangura rishingiye ku moko mu gihe amashyaka ya politiki menshi ari byo yamamazaga.
Yari ashishikajwe no kubona abantu bose bitandukanya n’ikibi ahubwo bakitabira kugira neza. Abo yigishije baranzwe no gushyira hamwe, banga kwitandukanya nk’uko byarangwaga mu duce dukikije Paruwasi Muhura yari abereye umuyobozi.
Bigeze mu kwezi kwa kane muri 1994, Abatutsi bagize ubwoba bw’ibitero bahungira kuri Paruwasi. Padiri Mario yarabakiriye, abacumbikira mu mashuri no mu yandi mazu ya paruwasi. Yabashije kuburizamo ibitero byaturukaga muri Komini baturanye ya Murambi kwa Gatete. Yababwiraga ko adashobora kwemera ko abantu bamuhungiyeho bicwa areba. Byageze n’aho yiyemeza guhangana na bo kuko hari umuntu yambuye umuhoro ashatse kumutema.
Yajyaga mu tundi duce kuzana ababaga bamutabaje ngo abahungishe nk’ahitwa kuri paruwasi ya Ngange mu birometero 10 uvuye i Muhura, ndetse n’ahitwa i Nyagasozi. Aho hose yajyagayo akabazana mu modoka ye yiyemeje guhangana n’interahamwe zahoraga zirekereje mu nzira ngo zimwice. Yanashishikarije abari mu bwihisho kwirwanaho, bagatera byibuze amabuye, kugira ngo batazabica babashinyaguriye.
Uko igitekerezo cyamujemo
Padiri Mario Falconi ashimira Imana ko yamufashije guhangana n’abicanyi. Uwo mutima wo gukunda abantu atarobanuye yawukomoye kuri nyina Rose Vitalli kuko na we yarengeye Abayahudi bahigwaga ngo bicwe n’ingabo za Hitileri (Hitler) mu ntamabara II y’isi. Iyo abonye abo yatabaye bakiriho biramunezeza kuruta ibindi bintu byose. Avuga ko atazatezuka ku mugambi wo guharanira ko abantu bose babaho mu rukundo rw’Imana.