Ibikorwa byamuranze: Rutagayintabaza Leonard yahishe abamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside. Yagerageje kubarwanaho mu gihe cy’ibyumweru 2 ariko biranga agambanirwa na murumuna we bamwicana n’abamuhungiyeho bose.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yiyemeje kwitandukanya n’ubugome bwo kwica abo bitaga abanzi babo ari bo batutsi. Yiyemeza guhisha abamuhungiyeho mu nzu iwe, abarindira inka mu rugo iwe, mu gihe nta nka yari atunze, akajya aziragira, akazuhira uko yabaga ashoboye kose. Ibyo rero byatumye atotezwa kandi ahigwa kimwe n’abicwaga icyo gihe.
Yagabweho ibitero binyuranye, ariko agerageza kubikoma imbere, biza kugeza ubwo yapfanye n’abantu 10 yari yarahishe iwe. Umukobwa we Murereyimana Christine agira ati: “Bijya gutangira,yari yashoye inka, ari kumwe n’abandi borozi, muri bo hakaba harimo umuvandimwe we batumvikanaga. Uwo muvandimwe we afata inka imwe mu zo Rutagayintabaza yari aragiriye, ayishyira mu ze bwite ngo ayinyage.
Ibyo byabaye impamvu yo gushyamirana bararwana. Abo bari hamwe barabakiza, inka bayisubiza uwari uyiragiye. Murumuna we aramubwira ati nguhaye igihe gito ukibonera icyo nzagukorera”. Ntibyatinze, nyuma y’iminsi ibiri, igitero cy’interahamwe n’abajandarume bahurujwe na murumuna we cyaramuteye. Bageze iwe binjira munzu barayisaka, abantu bose bari bahihishe babasohora hanze. Babashorerana na nyir’urugo bajya kubicira hirya gato muri uwo mudugudu, bose hamwe bicwa ari abantu 11.
Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo
Abasanzwe bamuzi bavugako yari asanzwe atagira urwango kuko yabanaga n’abantu bose, adashingiye ku moko yari yaramunze benshi mu Banyarwanda. Yari afite inshuti magara z’Abatutsi, ari na zo atazuyaje kurwanaho mu gihe bari bugarijwe. Ntiyatinye no gupfana n’Abatutsi yari yahishe mu nzu iwe, bishwe n’interahamwe zari zihaye ububasha bwo kwica.