Updates

Articles

URBANIK Stanislas
URBANIK Stanislas

Ni umupadiri uvuka mu gihugu cya Pologne wo mu muryango w’abaparotini.

Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1980, akaba yarabaye muri Paruwasi ya Ruhango Diocese ya Kabgayi. Muri 1994 ubwo Jenoside yabaga, ni ho yari akiri Padiri (paruwasi Ruhango) Ubu akaba ari mu gihugu cya pologne

Ibikorwa byamuranze: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Stanislas Urbanik yagize uruhare mu kurokora abantu bagera kuri 500 bamuhungiyeho aho yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Ruhango. Yanze kubasiga ngo atahe iwabo ubwo abandi banyamahanga bakuragamo akabo karenge. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizeho gahunda yo gufasha abantu gukira ibikomere no kwiyunga.

 

Mu wa 1992, yatangiye ivugabutumwa rivuguruye rikangurira abantu kubana mu rukundo, amahoro n’ubworoherane abinyujije mu bakarisimatike (charismatiques). Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yagize uruhare rwo guhisha abagera kuri 500 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhango abifashijwemo na bamwe mu bo yari yarigishije. Yigeze gufata imodoka zari zizanye ibiryo ku kigo cy’Indangaburezi, ababwira ko ibyo biribwa babizana kuri paruwasi kuko ari ho hari impunzi nyinshi ziri mu kibuga ariko abahisha ko hari n’abandi benshi bari mu kigo imbere. Icyo gihe bakoraga uko bashoboye ngo bahunike ibiribwa mu kiriziya kugira ngo abantu babashe kubaho.

By’umwihariko, yarwanye kuri Padiri NKUSI Claver mugenzi we, ubwo interahamwe zazaga kumwica, Padiri Stanislas yamufashe mu maboko abwira interahamwe ko mbere yo kumwica ari we bica mbere. Padiri Stanislas yanze kandi gutaha mu gihe byari bikomeye avuga ko atazasiga intama ze. Ibi yabibwiye PadiriVitto wari uje kumukangurira gutaha. Icyo gihe yagize ati: “Nta mafaranga mfite yo gutaha”, nuko undi amwereka amadolari amusaba ko bataha ariko Stanislas aramwangira. Ibyo byatumye na we ahindura igitekerezo ntiyaba agitashye ndetse yajyaga afunga kiliziya kugira ngo interahamwe zitinjira zigatwara abantu bari bahihishe cyangwa bakabahohotera, bakaba banabica.

Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, kubera ko we yumvaga icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere, gifite ingaruka ku muryango w’abantu bose, yahagaritse amasakaramentu ku bakristu bose basabwa kubanza gukurikira inyigisho z’amezi atatu bigishwa gusaba imbabazi, kubabarira no kubana mu mahoro.

Abinyujije muri centre yitwa “Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, Paroisse Ruhango”, nyuma ya Jenoside yakomeje kugira uruhare r u k o m e y e r w o gukangurira abakirisitu kuvugurura ubukrisitu bwabo anabakangurira komorana ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uko abamuzi babona igitekerezo cyamujemo

Avuga ko indangagaciro zamufashije muri iki gikorwa ari ubukirisitu buhamye n’urukundo yatojwe mu muryango. Anavuga kandi ko Nyirakuru na we yagize uruhare mu guhisha Abayahudi mu gihe cya Jenoside yabakorewe. Ndetse ashimira Imana ko ari yo yamuhaye imbaraga zo kugira ubwo butwari agira ati : « njye nari igikoresho cy’Imana impa ubutumwa bwo kwita ku bana bayo, rero nagombaga gusohoza neza ubwo butumwa. »