Ibikorwa byamuranze: Mu gihe cya Jenoside Padiri Eros Borile yifashishije ikigo cy’imfubyi yayoboraga, ahisha abahigwaga. Yarokoye abantu barenga 800 biganjemo abana bahahungishirizwaga n’ababyeyi babo. Na we ubwe yakoresheje abana batahigwaga agerageza gushakisha abana barokotse akajya abatoragura akabazana mu kigo cye. Yanze gusiga aba bana no mu gihe yari arwaye arembye. Igihugu cye kimusaba gutaha kugeza ubwo bemeye kohereza usigara yita ku bana yari ashinzwe.
Padiri EROS Borile yaje gukorera ubutumwa bwe mu Rwanda mu mwaka 1987 i Mugombwa, kuva muri 1992 gukomeza muri 1994 yayoboraga ikigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Antoine giherereye mu Karere ka Nyanza. Yaranzwe no gufasha imfubyi zari ziri muri icyo kigo akabashakira ibyo kurya ibyangombwa byo kwiga n’ibindi byinshi.
Yabashije kurokora abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 800 biganjemo abana. Yari yarahishe n’abapadiri 3 b’i Nyanza ariko abarungurukaga mu mazu baza kumenya ko abapadiri ari ho bababuriye. Haza kamyoneti (camionnette) irimo abagabo babiri barababeshya ngo Musenyeri abatumye abapadiri ngo arinde umutekano wabo. Barabajyanye bahita bajya kubica. Byaramubabaje cyane, bigera n’aho arwara.
Ku itariki 11 Gicurasi 1994, yagiye mu bitaro i Kabgayi arwaye Malariya. Kuri 19/5/1994 agaruka i Nyanza. Yari ahangayikishijwe n’abana yari yarahishe. Kuri 20/5/1994, haza undi mupadiri wo mu muryango wabo witwa Georgio kumusigariraho, na we abona kujya kwivuza mu Butariyani kuri 21/5/1994. Yagarutse mu Rwanda kuri 13/9/1994 akomeza kwita kuri abo bana nk’umubyeyi wabo.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye, abandi banyamahanga bagataha, Padiri Eros na we yashakiwe uburyo ngo atahe ariko we yanga gusiga abicwaga. Avuga ko azagumana na bo byaba ngombwa akazapfana na bo. Yakoreshaga uburyo bwinshi, aho yafataga abakobwa bamuhungiyeho akabogosha imisatsi akavuga ko ari ababikira bari mu myiteguro yo kwiha Imana. Abana akabahindura amazina, interahamwe zaza kumusaba urutonde rw’abahari akabaha amazina ya bamwe mu bana bahavuye abicanyi bakabura abo bashakaga, bakarokoka batyo. Abana ba Gisagara wahoze ari Burgumesitiri wa Nyabisindu barashakishwaga cyane. Yarabahishe ahindura amazina, bararokoka.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoze ibikorwa byinshi byo kubitaho, birimo kubarihira amashuri, kububakira no kubakorera ubukwe ku bashyingiwe. Ibi byatumye iwabo mu Butaliyani ibikorwa yakoze abihererwa ishimwe. Ubutumwa bwe mu Rwanda bwarangiye mu mwaka wa 2014 asubira iwabo mu Ubutariyani ari na ho aba kugeza ubu.
Uko igitekerezo cyamujemo
Avuga ko umutima w’urukundo n’impuhwe ari byo byaranze ibyo yakoraga cyane ko nk’umupadiri atashoboraga kubona umuntu aje amugana kandi ashobora kumufasha ngo abyirengagize. Yagombaga gukoresha uburyo bwose bushoboka akabarengera kuko bose ari abana b’Imana. « Imana yaturemye turi abavandimwe ndetse idusaba ko tugomba gukundana no kumva ko urwo rukundo rwa kivandimwe rwagombye kuranga buri wese n’ubwo habaho ibibazo bitandukanye mu buzima bwa muntu », ayo ni amagambo ya Padiri Eros Borile.