Updates

Articles

UWEMEYIMANA Aloys
UWEMEYIMANA Aloys

Yavutse:1962 

Amazina y’ababyeyi 

Se: Minani Jean

Nyina: Uzamukunda Marciane

Aho yavukiye

Mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu, Komine Gishoma,

Aho atuye

Akarere: Gasabo 

Umurenge: Rusororo 

Akagari: Kabuga II 

Umudugudu: Gatare

Yashakanye na Musabyemariya Vestine 1986, bafitanye abana batandatu, abahungu batatu n’abakobwa batatu. Umukuru yarashatse,abandi barakiga.

Ibikorwa byamuranze: Ibikorwa by’indashyikirwa bya Aloys Uwemeyimana byagaragaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yitandukanyaga n’abicanyi, akiyemeza gufasha umuntu wese uhigwa, akamufasha kugera hakurya mu gihugu cya Kongo kugira ngo ahunge abicanyi. Yabashije gufasha Abatutsi barenga 118, abageza mu gihugu cya Kongo. Ntibyamworoheye kuko yatangaga amafaranga, akarara agenda kugira ngo bihishe abicanyi bari hose muri ako karere.

 

Yari yarabwiye Abatutsi ashobora kugeraho bose ko uzabona uburyo amugeraho azamufasha kugera muri Kongo.

Ibyo byamuviriyemo gutotezwa. Interahammwe zaje iwe zimurega ko ahungisha Abatutsi, zishaka kumwica no kwica umugore we; ariko akagira Imana ntibamwice. Yageze n’aho bamushyira ku rutonde rw’Abahutu b’imbwa n’ibigwari. Yaravuze ati : «Nagize agahinda ko kuba mu bwoko bw’Abahutu ndebye ibyo bakoraga muri Jenoside».

N’ubwo afitanye isano na bamwe basebya Igihugu ntiyigeze yifatanya na bo ahubwo akomeje gukangurira abaturage ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko.
 

Uko igitekerezo cyamujemo

Mbere ya Jenoside yari umukateshiste kuri santarari ya Rwinzuki, muri paruwasi ya Mushaka. Yari ashinzwe kandi Croix Rouge muri Segiteri ya Kirango. Ibyo byose avuga ko biri mu byamufashije kugira ubutwari bwo gutabara abantu muri Jenoside.

Mu buzima bwe yabonye akarengane. Mu mwaka wa 1977, ubwo yari arangije amashuri abanza, yatsinze ikizamini cya leta. Uwitwa Félicien Munyakabera azana urutonde ruriho abana bane batsinze na we ariho, amubwira ko yagize amatsiko yo kumenya uwo mwana watsinze uzajya kwiga i Kibogora.

Igihe cyo gutangira kigeze, asanga yarasimbujwe uwitwa Dorothée, wari umwana wa mwarimu. Bamubwira ko nta kuntu yakwiga umwana wa mwarimu atize. Ako karengane kose rero ni ko katumye muri 1994 ahaguruka ahitamo kwitandukanya n’abicanyi.