Updates

Articles

PADIRI MASINZO Jerome
PADIRI MASINZO Jerome

Yavutse 30/09/1963

Amazina y’ababyeyi 

Se: Masinzo Paulin 

Nyina: Mukarumongi Thérèse

Aho yavukiye 

Akarere: Nyamagabe 

Umurenge: Kaduha 

Akagari: Kavumu 

Umudugudu: Karehe

Aho atuye 

Akarere: Huye

Umurenge: Gishamvu 

Yahawe ubupadiri mu 1988 Ubu ni umupadiri wa Diyoseze ya Butare Akorera ivugabutumwa bwe muri Paruwasi ya Nyumba.

Ibikorwa byamuranze: Padiri Masinzo Jerôme yafashije abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Karama kwiyakira, kongera kwigiramo icyizere cyo kubaho. Yabafashije kwegerana n’abagore bafite abagabo bafunze bakorera hamwe biteza imbere bakora Ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho ubu rikorere mu Turere twa Huye na Nyaruguru. N’ubwo yabuze abavandimwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ntiyaheranywe n’agahinda ndetse agerageza kurema icyizere cy’ubuzima mu bapfakazi yari asanze mu Murenge wa Karama abereka ko n’ubwo igicaniro cyazimye hari ubwo ikara rimwe ryakongera kwatsa umuriro.

 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Padiri Jerôme yoherejwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare kujya asoma misa muri Paruwasi ya Karama mu ntangiriro za 1995. Ahageze, yasanze abantu barokotse Jenoside baba mu mazu ya paruwasi, barahungabanye, badashaka kumva misa kandi abenshi bari abakirisitu gatorika. Bari bafite urwango mu mutima kuko iyo babonaga abagore bagemuriye abagabo babo bafungiye hafi aho kuri komini Runyinya, bazira kugira uruhare muri Jenoside, babateraga amabuye. Padiri abibonye agira impuhwe, yiga uburyo yabafasha bakagaruka ibuntu. Yatangije gahunda yo kubegera no kubumva no kubaganiriza.

Yabatoje gushakisha icyiza niyo cyaba ari na gito baba bibuka babonye mu bihe bikomeye bakacyubakiraho maze buhoro buhoro abagarura ibuntu biciye mu kubatega amatwi, kubafasha gukira ibikomere byo ku mutima ari na ko abifatanya no kubashakira imibereho yabo n’abana babo. Yakoze ubuvugizi abasha kubabonera amacumbi, ibyo kurya no kwambara no kurihira abana amashuri mbere y’uko inkunga zigenerwa abacitse ku icumu ziboneka.

Abagore bari bafite abagabo bafunze na bo baramwegereye bamusaba kubafasha kwiyakira no kwegerana na bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yarabakiriye arabafasha arabahuza.

Yagaragaje ubushishozi n’ubutwari kuko ibi byatangiye mu bihe byari bikomeye kuvuga ubwiyunge abantu bagikomeretse cyane (Kanama 1994). Bamaze kugera ku mubare munini 1881 bashyizwe mu matsinda, abayobozi b’amatsinda bahugurirwa gufasha abandi bituma igikorwa bakigira icyabo. Hakoreshwaga uburyo bwo gukiza ibikomere by’umutima ariko no kubafasha mu buryo bw’imibereho.

Ibi bikorwa ni byo byabyaye ishyirahamwe “Ubutwari bwo kubaho” rifite ibikorwa byivugira mu Turere twa Huye na Nyaruguru. Yemeza ko ibi yabikoze yuzuza inshingano z’ubutumwa bwa gisaseredoti.

Uko igitekerezo cyamujemo.

Jerôme Masinzo ni Umupadiri wa Diyosezi ya Butare kuva mu mwaka wa 1988. Mu ntangiriro za 1995, Musenyeri amusaba kujya ajya gusoma misa i Karama ku cyumweru. Mu mazu ya paruwasi ya Karama, ni ho impunzi z’abacitse ku icumu zabaga. Yagezeyo banga kuza mu misa. Abatutsi barokotse Jenoside cyane cyane abapfakazi ba Jenoside n’abana babo bamubwiraga ko badashobora kwinjira muri kiriziya, ahantu baburiye abana babo n’abagabo, ndetse n’abo bari bazi. Bamubwira kandi ko bibaza niba Imana yo atari interahamwe, niba yararetse ubwicanyi bukaba. Padiri Jerôme yaratubwiye ati : « Nagize impuhwe kuko wabonaga bambaye nabi kandi basa nabi ku mubiri, bakagira urugomo rukabije, kuko bateraga amabuye abagore bagemuriye abagabo babo bafungiye hafi aho ahahoze Komini Runyinya. ». Akababaro kabo yarakumvaga kubera amateka ye bwite. Yamenye Jenoside akivuka mu mwaka wa 1963 mu karere ka Bunyambiriri. Nawe ubwe yarahizwe muri 1994, arokoka ku bw’ubuntu bw’Imana. Azi agahinda ko guhigwa no kwicwa n’abantu bakuzi, mwabanye kandi ntacyo bakuziza kindi uretse uko wavutse.

Padiri Masinzo yatangiye kujya abaganiriza. Avuga ko yajyaga atera agatebe muri Kiriziya, kuko amazu y’abapadiri yari yarasenyutse, akabaha akanya akabatega amatwi. Byarakomeje batangira kujya batanga ubuhamya hagati yabo ndetse avuga ko buri wese, nawe ubwe yihereyeho, batangiye gutanga ubuhamya bw’inzira yo kurokoka. Bakavuga ukuntu bahunze bagana i Burundi bagahura n’abantu batandukanye, umwe akabaha imyenda, abandi ibyo kurya; abandi bakabahisha ndetse no mu kugaruka ugasanga uwo wasigiye amatungo aracyayafite akayagusubiza. Ni bwo bihaye intego bagira bati «turebe ijanisha ry’ibyiza twahuye na byo maze turebe niba nta neza koko yabayeho.» Buhoro buhoro, batangiye kwemera kwinjira mu Kiliziya. Bakomeje kwiga no kwegerana. Batangira inzira yo kwiyunga no kubabarirana. Bahuza imbaraga bagamije kugarura ubuzima muri bo.Yaje kubashyira hamwe bashinga umuryango « Ubutwari bwo kubaho ».